Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine, ku wa 7 Ukwakira 2026, ibinyujije ku rubuga rwa X, NIDA yamenyesheje abaturage bose ko ibikorwa byo gufotora no kwemeza e-Ndangamuntu bitakibaye mu gihe byari biteganyijweho.
NIDA yatangaje ko gahunda n’aho ibikorwa bizabera mu Mirenge bizamenyeshwa abaturage mu minsi iri imbere, bityo abaturage bakaba basabwa gukomeza gukurikirana amakuru azatangwa n’iki kigo.
Iki kigo kandi cyasobanuye ko nubwo ibikorwa byo gufotora no kwemeza e-Ndangamuntu byasubitswe, gutanga no kwemeza amakuru ya mbere (pre-enrollment) bigikomeje kuri Irembo.
Abaturage basabwa gukoresha aya mahirwe kugira ngo bagenzure neza amakuru yabo, ndetse bakosore ibitagenda neza, birimo amazina yabo, amazina y’ababyeyi, aho bavukiye, imyaka, irangamimerere n’andi makuru ashobora kuba atari yo.
NIDA yasabye abaturage kuzuza no gukosora aya makuru hakiri kare, kugira ngo igihe gahunda yo gufotora no kwemeza amakuru izaba itangiye, amakuru yabo azabe ateguye neza.
Yaasoje gishimira abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza, isaba ko bakomeza gukurikirana amatangazo azatangwa ku bijyanye n’igihe n’aho ibikorwa bizakomereza.
Indangamuntu y’ikoranabuhanga (SSDID) ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoresha mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’indangamuntu.

