Iri
hinduka ribaye nyuma y’uko Perezida Nicolás Maduro yafashwe ku wa Gatandatu mu
gikorwa cy’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agashyikirizwa ubutabera bwo
muri New York kubera ibyaha by’ubucuruzi
bw’ibiyobyabwenge ashinjwa.
Delcy
Rodríguez, umugore w’imyaka 56 yari Visi Perezida kuva mu 2018 kandi akaba yarabaye Minisitiri
wa peteroli mu gihugu, yagizwe Perezida w’agateganyo n’Urukiko
rw’Ikirenga mu rwego rwo gukomeza ubuyobozi no “guhagararira neza igihugu cye.”
Bamwe
mu banyapolitiki bavuga ko Maduro ari we Perezida wemewe, kandi Delcy yitwara
nk’umuvugizi w’umuryango wa Maduro mu butegetsi, ibyo bikaba byatumye habaho
impaka nyinshi ku ishyirwaho ry’uyu muyobozi.
Uretse
ibyo, igisirikare cya Venezuela cyatangaje ko gishyigikiye Delcy Rodríguez mu
buyobozi bwe nka Perezida w’agateganyo, mu gihe ibihugu by’i Burayi, Amerika na
Canada byashyizeho ibihano ku bashoramari n’abayobozi b’igihugu kubera
amakimbirane ya politiki n’iterabwoba.
Iki gikorwa cyo guhindura ubuyobozi muri Venezuela kirimo gukurura impaka zitandukanye muri diaspora y’abanyavenezuela ndetse no ku rwego mpuzamahanga, mu gihe abaturage benshi batewe impungenge n’icyerekezo cy’igihugu mu bihe biri imbere.

Delcy Eloína Rodríguez yagizwe Perezida w'Agateganyo wa Venezuela

Perezida wa Venezuela n'umufasha we baherutse gutabwa muri yombi n'igisirikare cya Amerika
