Nicolás Maduro wari Perezida wa Venezuela yasimbuwe

Hanze - 06/01/2026 6:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Nicolás Maduro wari Perezida wa Venezuela yasimbuwe

Mu gihe igihugu cya Venezuela kirimo guhinduka ku butegetsi mu buryo butunguranye, Delcy Eloína Rodríguez wari Visi Perezida wa Venezuela yahawe inshingano zo kuba Perezida w’agateganyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, nk’uko byari byatangajwe n’umuvandimwe we Jorge Rodríguez uyobora Inteko Ishinga Amategeko.

Iri hinduka ribaye nyuma y’uko Perezida Nicolás Maduro yafashwe ku wa Gatandatu mu gikorwa cy’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agashyikirizwa ubutabera bwo muri New York kubera ibyaha by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ashinjwa.

Delcy Rodríguez, umugore w’imyaka 56 yari Visi Perezida kuva mu 2018 kandi akaba yarabaye Minisitiri wa peteroli mu gihugu, yagizwe Perezida w’agateganyo n’Urukiko rw’Ikirenga mu rwego rwo gukomeza ubuyobozi no “guhagararira neza igihugu cye.”

Bamwe mu banyapolitiki bavuga ko Maduro ari we Perezida wemewe, kandi Delcy yitwara nk’umuvugizi w’umuryango wa Maduro mu butegetsi, ibyo bikaba byatumye habaho impaka nyinshi ku ishyirwaho ry’uyu muyobozi.

Uretse ibyo, igisirikare cya Venezuela cyatangaje ko gishyigikiye Delcy Rodríguez mu buyobozi bwe nka Perezida w’agateganyo, mu gihe ibihugu by’i Burayi, Amerika na Canada byashyizeho ibihano ku bashoramari n’abayobozi b’igihugu kubera amakimbirane ya politiki n’iterabwoba.

Iki gikorwa cyo guhindura ubuyobozi muri Venezuela kirimo gukurura impaka zitandukanye muri diaspora y’abanyavenezuela ndetse no ku rwego mpuzamahanga, mu gihe abaturage benshi batewe impungenge n’icyerekezo cy’igihugu mu bihe biri imbere.

Delcy Eloína Rodríguez yagizwe Perezida w'Agateganyo wa Venezuela

Perezida wa Venezuela n'umufasha we baherutse gutabwa muri yombi n'igisirikare cya Amerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...