Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nicky Dimpoz yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku cyifuzo yari afite cyo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mu buryo budasanzwe. Yahishuye ko yayituye uw'ingenzi mu buzima bwe.
Nicky
Dimpoz yavuze ko ‘Isabukuru Nziza’ atari indirimbo yo kwizihiza imyaka gusa,
ahubwo ari ubutumwa bwo gushimira no guha agaciro abantu bafite uruhare runini
mu buzima bwacu.
Ati: “Iyi ndirimbo ubutumwa burimo ni ukwifurizanya isabukuru nziza. Byahuriranye
n’uko nanjye ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026 nari mfite isabukuru
y’amavuko.”
Akomeza agira ati “Ariko si indirimbo y’isabukuru gusa, ni indirimbo yo gushimira umuntu
waguhaye ishema, umuntu waguhaye amashami, umuntu wagufashije mu rugendo
rw’ubuzima.”
Yakomeje
avuga ko amagambo ayigize ashobora kumvikanamo abantu bari mu byiciro
bitandukanye by’urukundo n’ubuzima, yaba abakundana, abashakanye cyangwa abana
bashimira ababyeyi babo.
Ati: “Ni indirimbo umuntu ashobora kuririmbira uwo akunda, uwo babana, Papa cyangwa
Mama, cyangwa umuntu uwo ari we wese wagufashije ukagera aho ugeze. Irimo
ubutumwa bwo gushimira no guha icyubahiro umuntu ufite umumaro mu buzima
bwawe."
Muri
iyi ndirimbo, Producer Iyzo na we yumvikana cyane cyane mu gitero cya kabiri,
aho agaragaza amarangamutima y’abakundana ndetse n’abitegura kubaka urugo.
Nicky
Dimpoz yavuze ko intego nyamukuru yari afite ari uko iyi ndirimbo izajya
ikoreshwa cyane mu bihe byo kwizihiza amasabukuru y’amavuko no mu bihe byo
gushimira abantu b’ingenzi mu buzima bwacu.
Ati:
“Nayikoreye buri wese kugira ngo izajye yifashishwa cyane cyane ku bantu
bizihiza amasabukuru, yaba uyu munsi cyangwa no mu gihe kizaza.”
Uyu
muhanzi yavuze kandi ko ‘Isabukuru Nziza’ ari imwe mu ndirimbo afata
nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kongera kugaruka mu muziki nyuma y’igihe
yari amaze adashyira hanze ibikorwa bishya.
Ati:
“Iyi ndirimbo nayikoze ngamije gushimira abantu, ariko kandi ni no mu murongo
wo kugaruka mu muziki cyane ko hari hashize igihe ntasohora indirimbo.”
Nicky
Dimpoz azwi cyane mu muziki no muri sinema nyarwanda, aho yagiye agaragara mu
bikorwa bitandukanye byakunzwe n’abatari bake. Kugarukana indirimbo nk’iyi yuje
amarangamutima bishimangira ko agifite byinshi byo kugeza ku bakunzi be.
Nick
Dimpoz yongeye kugaruka mu muziki yifashishije indirimbo ‘Isabukuru Nziza’, avuga ko ari imwe mu ndirimbo zidasanzwe mu buzima bwe
Iyzo
Pro yumvikanye muri ‘Isabukuru Nziza’, indirimbo nshya yakoranye na Nicky
Dimpoz igamije kwizihiza no gushimira abantu bafite agaciro mu buzima bwacu
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO YA NICK DIMPOZ NA IYZO PRO
