Nicki Nicole na Lamine Yamal bemeye ko batandukanye nyuma y’amezi make bari mu rukundo

Imikino - 02/11/2025 11:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Nicki Nicole na Lamine Yamal bemeye ko batandukanye nyuma y’amezi make bari mu rukundo

Umuhanzikazi ukomoka muri Argentine, Nicki Nicole, hamwe n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espagne naFC Barcelona, Lamine Yamal, batangaje ko urukundo rwabo rwarangiye burundu, nyuma y’amezi macye bari barumazemo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Express Tribune, aba bombi bahisemo gutandukana mu mahoro, nyuma y’uko amagambo menshi y’ibihuha yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko batari bagifitanye umubano mwiza.

Mu kiganiro Yamal yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Espagne yavuze ko ibyabo na Nicki byarangiye ariko ko nta makimbirane arimo. Yagize ati: “Ntitukiri kumwe. Twahisemo kwerekeza buri wese mu nzira ze. Ibindi byose bivugwa hanze ni ibihuha, ntaho bihuriye n’urukundo rwacu.”

Hari amakuru yari yakwirakwijwe avuga ko Yamal yaba yaragiranye umubano n’undi mukobwa ubwo yari mu rugendo i Milan, gusa uyu musore yahakanye ayo makuru, avuga ko nta ruhare afite mu byabaye bituma batandukana.

Nicki Nicole na Lamine Yamal bari bamaze amezi make bagaragaza urukundo rwabo ku mugaragaro. Bafotowe inshuro nyinshi bari kumwe mu bitaramo, mu mikino ya FC Barcelona ndetse no mu bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye.

Urukundo rwabo rwatangiye gukura ubwo bahuriraga mu birori by’isabukuru ya Yamal muri Nyakanga uyu mwaka, hanyuma muri Kanama bombi bemeza ku mugaragaro ko bari mu rukundo.

Ibyo byose byatumye urukundo rwabo ruvugwa cyane mu binyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ariko ubu byarangiye nyuma y’igihe gito bari bamaze bishimira urukundo rwabo. N’ubwo batandukanye, bombi bavuze ko bakomeje kubahana no gufashanya mu buzima busanzwe.

Lamine Yamal yatandukanye n'umukunzi we nyuma y'igihe gito bari bamaze bakundana



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...