Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Express
Tribune, aba bombi bahisemo gutandukana mu mahoro, nyuma y’uko amagambo menshi
y’ibihuha yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko batari
bagifitanye umubano mwiza.
Mu kiganiro Yamal yagiranye n’itangazamakuru ryo
muri Espagne yavuze ko ibyabo na Nicki
byarangiye ariko ko nta makimbirane arimo.
Hari amakuru yari yakwirakwijwe avuga ko Yamal yaba
yaragiranye umubano n’undi mukobwa ubwo yari mu rugendo i Milan, gusa uyu
musore yahakanye ayo makuru, avuga ko nta ruhare afite mu byabaye bituma
batandukana.
Nicki Nicole na Lamine Yamal bari bamaze amezi make
bagaragaza urukundo rwabo ku mugaragaro. Bafotowe inshuro nyinshi bari kumwe mu
bitaramo, mu mikino ya FC Barcelona ndetse no mu bikorwa by’imyidagaduro
bitandukanye.
Urukundo rwabo rwatangiye gukura ubwo bahuriraga mu
birori by’isabukuru ya Yamal muri Nyakanga uyu mwaka, hanyuma muri Kanama bombi
bemeza ku mugaragaro ko bari mu rukundo.
Ibyo byose byatumye urukundo rwabo ruvugwa cyane mu
binyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ariko ubu byarangiye nyuma
y’igihe gito bari bamaze bishimira urukundo rwabo.


