Mu kiganiro yagiranye na podcast ya Bryce Crawford cyatambutse ku wa 15 Kamena 2026, Nicki Minaj yavuze ko mu bihe bya mbere by’umwuga we atatekerezaga cyane ku buryo amagambo aririmba ashobora kugira uruhare mu byemezo urubyiruko rufata.
Yagize ati: “Sinari nzi ko hari abana n’urubyiruko bumva ibyo ndirimba, ndetse ko bishobora gutuma bafata ibyemezo batatekerejeho bihagije. Iyaba nashoboraga gusubira inyuma, hari ibintu byinshi navuze na gahinduye.”
Uyu muraperikazi yavuze kandi ko adashimishwa n’uburyo bamwe mu bakiri bato bashobora gukura bumva bagomba kwihindura aho kwiyakira no kwikunda uko bari.
Yagaragaje ko inganda z’imyidagaduro rimwe na rimwe zituma abantu bumva ko batigeze baba beza cyangwa bahagije, ibintu yavuze ko bishobora kugira ingaruka mbi ku mibereho n’imyumvire yabo.
Nicki Minaj yanagarutse ku bihe byiza yagiranye n’itsinda rya Young Money riyobowe na Lil Wayne mu mpera z’umwaka wa 2000, avuga ko icyo gihe abanyamuziki bashyigikiranaga kandi buri wese yifuzaga ko mugenzi we atsinda.
Yavuze ko nyuma yaje gutungurwa no kubona ko mu nganda z’umuziki atari ko ibintu bihora bimeze, kuko hari abantu badashaka ko abandi batera imbere keretse babifitemo inyungu.
Ati: “Twari dufite ibihe byiza byo gushyigikirana kandi numvaga ari ko bizahora. Ariko nyuma naje kubona ko hari abantu bafite inzika kandi badashaka ko abandi batsinda niba nta nyungu babifitemo.”
Ku ruhande rw’umuziki, Nicki Minaj ntarashyira hanze indirimbo nshya mu mwaka wa 2026. Album ye ya nyuma ni Pink Friday 2 yasohotse mu 2023 ikaza no kuyobora urutonde rwa Billboard 200.
Mu minsi ya vuba, uyu muraperikazi yakomeje kuvuga kenshi ku myemerere ye ndetse agaragaza no gushyigikira Donald Trump, aho aherutse no kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko abinyujije ku rubuga X.

Nicki Minaj yavuze ko yicuza amwe mu magambo yaririmbye mu ntangiriro z’umuziki we
