Nicki Minaj yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Laura Ingraham kuri Fox News, aho yanavuze ku mahirwe yabonye yo gukorana n’ubuyobozi bwa Trump.
Ati: “Nishimiye kuba narabonye amahirwe yo gukorana n’iyi Leta ndetse na Perezida Trump. Yateye abantu benshi imbaraga, si njye gusa. Kandi arashimisha.”
Yakomeje avuga ko Trump atari Perezida gusa, ahubwo ko ari umuntu yumva yoroshye kugirana na we umubano.
Ati: “Buri gihe iyo mubonye cyangwa nkamubona avuga n’abandi bantu, aba ari we ubwe. Yicisha bugufi. Biroroshye kumwumva no kumugeraho. Biroroshye kumva ko yakwumvise kandi akumva ibyo uvuga. Kandi ndamukunda.”
Nicki Minaj yavuze ko atazigera asaba imbabazi cyangwa ngo yisobanure ku rukundo n’ishimwe afitiye Trump.
Nyuma y’aho, Laura Ingraham yamubajije niba hari ubutumwa afite ku bantu bamunenga kubera gukorana na Perezida Trump.
Nicki Minaj yahise amusubiza ati: “Ntabwo. Sinzi impamvu nakagombye kugira icyo mvuga.”
Mu gihe gishize, Nicki Minaj yakomeje kugaragaza ku mugaragaro ko ashyigikiye Trump. Yagaragaye kandi mu bikorwa bifitanye isano n’abamushyigikiye, aho yakomeje kuvuga ku buryo amubona no ku mpamvu ahitamo kumushyigikira.
Ibi byatumye bamwe mu bamukurikira n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga, gusa Nicki Minaj yavuze ko ibyo bitazatuma ahindura uko abona Trump cyangwa ngo asabe imbabazi kuba amushyigikira.

Nicki Minaj yavuze ko akunda Donald Trump kandi ko atazigera asaba imbabazi kuba yamushyigikira
