Mu
butumwa yanyujije ku rubuga X (Twitter) ku wa Mbere mu gitondo, Nicki Minaj
yavuze amagambo akomeye ashingiye ku myemerere ye, ashimangira ko Imana
itazemera ko isererezwa cyangwa ko we bamusebya.
Yagize
ati: “Mu byo bari gukora uyu mugoroba, Imana Ishobora byose iziyerekana. Ibyo
bitambo byabo bizabagaruka. Imana ntishinyagurirwa. Hahirwa izina rikomeye rya
Yesu Kristo. Ururimi rwose ruzamvugaho urubanza ruzatsindwa kandi ruzakozwa
isoni.”
Aya
magambo ya Nicki Minaj yakurikiye urukurikirane rw’ibyo yanditse asubiza Trevor
Noah, nyuma y’uko mu ijambo yatangije Grammy Awards, uyu munyarwenya
yamwibasiriye amusebya ku mugaragaro, akanavuga ku kudagaragara kwe muri ibyo
birori.
Mu
magambo yavuze ari ku rubyiniro rwa Crypto.com Arena, Trevor Noah yakoresheje
imvugo isebanya, avuga ko Nicki Minaj atitabiriye Grammy Awards kuko ngo yaba ari
muri White House ari kuganira na Donald Trump baganira ku “bibazo bikomeye”.
Yabivuze
mu mvugo yo gutebya ariko bwuzuyemo isesereza, ndetse anakina agereranya Trump
n’amagambo yamamaye mu ndirimbo za Nicki Minaj, ibintu byafashwe nabi n’abatari
bake.
Trevor
Noah agira ati: “Mu by’ukuri Nicki, njye mfite ikibuno kinini kurusha abandi.
Abantu bose barabivuga. Nzi ko na we babikubwira, ariko ni njye. Reba neza:
WAP, WAP, WAP.” -Aya magambo yafashwe nko gutesha agaciro Nicki Minaj.
Ibi
byose byaje bikurikira kunengwa kwa Nicki Minaj kwakomeje kwiyongera nyuma
y’uko agaragaye mu muryango wa Turning Point USA mu birori bya AmericaFest mu
Ukuboza umwaka ushize, aho yagaragaje ko ashyigikiye Donald Trump.
Muri
ibyo birori, Minaj yabwiye Erika Kirk, Umuyobozi Mukuru wa Turning Point USA
akaba n’umupfakazi wa Charlie Kirk, ko afitiye Trump icyubahiro gikomeye, agira
ati: “Mfitiye Perezida wacu icyubahiro n’ishimwe rikomeye. Sinzi niba abizi,
ariko yahaye abantu benshi icyizere.”
Nubwo
Trevor Noah yari mu nshingano ze za nyuma zo kuyobora Grammy Awards ku nshuro
ya gatandatu yikurikiranya, ntibyabujije ko amagambo ye atera impaka, cyane cyane mu bihe
Amerika ikomeje kunyuramo by’umwuka wa politiki ukomeye muri iki gihe.
Ibi
birori bya Grammy Awards ya 68 byaranzwe no kuvugwamo kenshi ku bibazo bya
politiki, haba mu magambo y’abatsindiye ibihembo ku rubyiniro, cyangwa mu byo
bavugiye mu itangazamakuru nyuma y’ibirori.
Kwamamaza
Nicki Minaj byakomeje gutuma izina rye rigarukwaho cyane, aho bamwe
bamushyigikiye bavuga ko Trevor Noah yarenze umurongo wo gutebya, mu gihe
abandi bagaragaje ko amagambo ye yari agamije gusetsa gusa.
Icyakora,
Nicki Minaj we agaragaza ko ibyo yabonye atari urwenya, ahubwo ari igitutsi
n’isesereza adashobora kwihanganira.


Imvugo
ya Trevor Noah mu ijambo yatangije Grammy Awards yakuruye impaka, bamwe
bayifata nk’urwenya, abandi bakayibona nk’isesereza


Nyuma y’amagambo ya Trevor Noah ku rubyiniro rwa Grammys, impaka ku mbibi z’urwenya mu myidagaduro zakomeje gufata indi ntera
