Nick Reiner arashinjwa kwica ababyeyi be bari ibyamamare i Hollywood

Imyidagaduro - 17/12/2025 10:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Nick Reiner arashinjwa kwica ababyeyi be bari ibyamamare i Hollywood

Nick Reiner w’imyaka 32 arashinjwa icyaha cyo kwica ababyeyi be, Rob Reiner wari umuyobozi w’ama filime i Hollywood n'umugore we Michele Singer nawe wari ufite izina rikomeye muri sinema.

Abashinjacyaha bo mu mujyi wa Los Angeles bashyikirije urukiko dosiye ya Nick Reiner ikubiyemo ibyaha bibiri byo kwica ku rwego rwa mbere, birimo ikirego cyihariye kigaragaza ko kwica yabikoze inshuro nyinshi ndetse ko yakoresheje inkota nk’intwaro.

Ni nyuma y’iminsi ibiri ababyeyi be basanganzwe mu rugo rwabo bapfuye bafite ibikomere byinshi byatewe n’inkota. Urugo rwabo ruherereye i Brentwood, muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nick Reiner azagezwa imbere y’urukiko kugira ngo yiregure ku byaha ashinjwa kandi atange ibisobanuro nyuma yo guhabwa uburenganzira n’abayobozi ba gereza.

Rob Reiner bikekwa ko yishwe n'umuhungu we, yayoboye ama filime yamamaye cyane nka This is Spinal Tap, Misery, A Few Good Men, ndetse na Stand By Me. Michele Reiner yari umukinnyi w’ama filime, umufotozi n’umuproducer, akaba ari we washinze ikigo cya Reiner Light.

Umuyobozi wa Polisi ya Los Angeles, Jim McDonnell, yavuze ko iki kibazo cyababaje benshi mu muryango wa Reiner ndetse n’umujyi wose. Mu itangazo ryasohotse, inshuti n’abakoranye na Rob na Michele bavuze ko bari “imbaraga zihariye, bahurije hamwe, batanga urugero, badashyira imbere inyungu zabo,” kandi ko bazakomeza kubibuka iteka ryose.

Abashinjacyaha bateganya ko Nick Reiner ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu cyangwa gufungwa burundu muri gereza naramuka ahamwe n'iki cyaha ashinjwa. Ibizamini by’imibiri ya ba nyakwigendera bizerekana impamvu n’uburyo nyakuri byabaye. Iyi nkuru ikomeje gukurikirwa n’abanyamakuru n’abakunzi ba filime ku isi yose.

Nick Reiner ari muri gereza akurikiranyweho kwica ababyeyi be



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...