Nice Ndatabaye yasohoye indirimbo 'Waje kunkiza' yaririmbanye n'umugore we Hadassah Ndatabaye-VIDEO

Imyidagaduro - 03/01/2021 1:08 PM
Share:
Nice Ndatabaye yasohoye indirimbo 'Waje kunkiza' yaririmbanye n'umugore we Hadassah Ndatabaye-VIDEO

Nice Ndatabaye umuhanzi nyarwanda uba muri Canada uherutse kuhabwa ubwenegihugu bw'iki gihugu amazemo imyaka irenga itanu, wamamaye mu ndirimbo 'Umbereye maso' yakoranye na Gentil Misigaro yasohoye indirimbo nshya yise 'Waje kunkiza' aririmbamo ko 'ari umwana w'Imana abiheshejwe no kwizera Yesu Kristo'.

"Waje kunkiza ingoyi z'urupfu umpa n'ubugingo bw'iteka, ku bw'amaraso yawe wamennye nahawe kwemerwa mu rugo. Ndi umwana w'Imana mbiheshejwe no kwizera, ntibyavuye ku mirimo nakoze, ni ubuntu gusa nagiriwe". Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo 'Waje kunkiza' ya Nice Ndatabaye. Amashusho y'iyi ndirimbo yayobowe na Producer BJC wo mu Rwanda.

Nice Ndatabaye yabwiye inyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya ivuga uburyo umuntu yacunguwe ku bw'ubuntu bwa Kristo. Ati "Indirimbo iravuga uburyo twacunguwe n’ubuntu bwa Kristo. Kandi iravuga kuri identity yacu irahamya ko turi abana b’Imana ku bwo kwizera". Mu mashusho y'iyi ndirimbo, Nice Ndatabaye agaragara aririmbana n'umugore we Hadassah Mukiza Ndatabaye.


Nice Ndatabaye hamwe n'umugore we Hadassah Ndatabaye

Tariki 08/12/2019 nibwo Nice Ndatabaye yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cyahembuye imitima ya benshi. Ni igitaramo yitiriye indirimbo ye ’Umbereye maso’ yatumbagije izina rye. Nyuma yo gusubira muri Canada, yagiye ashyira hanze indirimbo yaririmbiye muri iki gitaramo cy'amateka, ariko kuri ubu ari gukora izindi ndirimbo nshya zirimo n'iyi 'Waje kunkiza' yamaze gusohora.


Nice Ndatabaye umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo 'Umbereye maso'

REBA HANO 'WAJE KUNKIZA' INDIRIMBO NSHYA YA NICE NDATABAYE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...