Nibo bampesheje PGGSS 5 - Butera Knowless yataramiye i Muhanga yibutsa abafana amateka bafitanye (VIDEO)

Imyidagaduro - 05/07/2026 5:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Nibo bampesheje PGGSS 5 - Butera Knowless yataramiye i Muhanga yibutsa abafana amateka bafitanye (VIDEO)

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko Akarere ka Muhanga gafite umwanya wihariye mu rugendo rwe rwa muzika, kuko ari ho yakuye imbaraga zamufashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya Gatanu (PGGSS 5) mu 2015.

Ibi yabigarutseho nyuma yo gutaramira ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye kuri Sitade ya Muhanga, ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026.

Ni kimwe mu bitaramo biri kuzenguruka Intara zitandukanye z'u Rwanda, bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, bikaba biri kuba ku nshuro ya karindwi kuva byatangira ku wa 20 Kamena 2026.

Muri iki gitaramo, Knowless yasangiye urubyiniro n'abahanzi barimo Kivumbi King, Amalon, Ross Kana, Marina, Davis D, Kenny Sol na Chriss Eazy, buri umwe ahabwa umwanya wo gususurutsa abakunzi b'umuziki bari bakubise buzuye Sitade ya Muhanga.

Kimwe mu byaranze iri rushanwa muri uyu mwaka ni uko abahanzi bose begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bongewe ku rutonde rw'abatarama, mu rwego rwo kongera guha abakunzi babo amahirwe yo kongera kubabona ku rubyiniro.

Knowless yasesekaye ku rubyiniro yambaye imyambaro y'umukara ibengerana yari yongeranyijeho agapira k'umweru imbere, ahita atangirana imbaraga n'indirimbo ye yakunzwe cyane ya "Sweet Mutima", ibintu byatumye abafana bahita binjira mu byishimo.

Abitabiriye iki gitaramo bamwakiranye urugwiro rudasanzwe. Bamwe bari bitwaje ibyapa biriho amafoto ye, abandi bazamura telefoni zabo bafata amashusho, mu gihe benshi bamuririmbanaga ijambo ku rindi mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Mu bari bitabiriye iki gitaramo kandi harimo n'umugabo we, Ishimwe Clement, washinze inzu ifasha uyu muhanzikazi mu bikorwa bye bya muzika, KINA Music.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Knowless yavuze ko yishimiye uko yakiriwe n'abatuye i Muhanga, ashimangira ko buri gihe ahagera yumva agarutse iwabo bitewe n'uruhare bagize mu mateka ye.

Yagize ati: "Uko nari nabiteguye ni ko bigenze. Muhanga rwose byagenze neza. Byari sawa cyane namwe mwabibonye, nateraga bakanyikiriza, twabyinnye, twasimbutse, turaririmba. Mu by'ukuri byagenze cyane."

Yakomeje agaragaza impamvu Muhanga ari ahantu adashobora kwibagirwa mu rugendo rwe rwa muzika, ati: "Aka karere ni ko kampesheje Primus Guma Guma Super Stars."

Aya magambo agaragaza uburyo agifite mu mutima ubufasha yahawe n'abakunzi be bo muri aka karere mu gihe yiyamamazaga muri PGGSS 5, irushanwa ryari rishingiye cyane ku majwi y'abafana, aho yaje gutsinda akegukana igikombe cy'iryo rushanwa cyamushyize ku rwego rwo hejuru muri muzika nyarwanda.

Mu gihe cy'igitaramo, Knowless yanongeye gushimangira ubucuti bwe n'umuraperi Fireman, ubwo yamutumiraga ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo yabo yakunzwe "Bafana Bafana".

Asobanura impamvu yahisemo kumuzana, yavuze ko Fireman ari umwe mu bantu baha agaciro gakomeye mu rugendo rwe.

Yagize ati: "Ni inshuti yanjye, kandi ndamwemera cyane."

Uku guhurira ku rubyiniro kwashimishije abafana benshi, cyane cyane abari bamaze imyaka bifuza kongera kubona aba bahanzi bahurira ku ndirimbo yabaye ikimenyabose mu muziki nyarwanda.

Igitaramo cya Muhanga cyongeye kwerekana ko Butera Knowless akiri umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu gihugu, aho indirimbo ze ziririmbwa n'ab'ingeri zose, ndetse n'aho anyuze akakiranwa urugwiro.

Ku ruhande rwe, we ashimangira ko ibyo agezeho bitashobokaga iyo adahabwa urukundo n'abakunzi be, by'umwihariko abo mu Karere ka Muhanga avuga ko bamuhaye icyizere cyamugejeje ku ntsinzi ya Primus Guma Guma Super Star ya Gatanu, ikomeje kuba kimwe mu bihembo bikomeye byaranze amateka ye muri muzika.


Butera Knowless yataramiye i Muhanga afite amashimwe ku mutima nyuma y’igihe kinini atahataramira

 

Butera Knowless yaririmbye ashima ab’i Muhanga bamuhesheje amahirwe yo kwegukana Primus Guma Guma Super Stars


 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS

 

KANDA HANO UREBE UKO BUTERA KNOWLESS YITWAYE KU RUBYINIRO I MUHANGA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...