Zimwe mu nkuru z’imyiryane yabaye hagati y’abanyamuziki bo mu Rwanda ziganjemo ziakururwaga n’inzangano hagati y’abahanzi, iz’amafaranga, guterana amagambo….
Abahanzi n’abandi bose bagira uruhare mu muziki bagiranye amakimbirane n’abantu benshi harimo Ama G The Black, Senderi, Urban Boyz na Muyoboke Alexis dore ko aribo akenshi bagiye bagaruka mu bibazo byinshi byagiye biba.
Dore bamwe mu bahanzi bagiye bagirana umwiryane na bagenzi babo muri 2013:
1.Ikibazo cy’indirimbo Kanda amazi n’Imitobe
Ikibazo ni kimwe mu byavuzwe cyane mu mwaka wa 2013 kuva watangira ndetse kugeza ubu haracyari udusigisigi twacyo. Bamwe mu bari bahuriye muri iki kibazo, harimo Producer Mariva wavugaga ko ari we wanditse iyi ndirimbo hanyuma Producer Clement arayigarurira ari nabwo nyuma mu buryo butunguranye Mariva yahise yandika indi ayita Imitobe maze iririmbwa na Dj Pius zombi zifite injyana imwe n’ubutumwa bumwe. Iki kibazo cyageze ubwo giteza umwiryane mu ba Dj bamwe bagirana inzigo n’abahanzi bose bo muri Kina Music ndetse bafata umwanzuro wo kutazongera gucuranga indirimbo zabo.
2.Producer Junior na Muyoboke Alexis
Ku itariki ya 25 Gicurasi 2013 ,Junior yagaragaje uburakari yaterwaga n’uko Muyoboke Alexis yagendaga asebya uyu muproducer nyuma y’igihe gito yari amaze avuye muri Super Level ari nayo Muyoboke yabarizwagamo ubwo yakoranaga na Urban Boyz. Ikibazo cy’aba bombi nacyo cyabaye ingorabahizi kugikemura.
Icyo gihe Junior yagize ati, “Byarancanze mu mutwe, Muyoboke ntacyo mfana na we, ntacyo ashinzwe ku buzima bwanjye. Ntabwo ndi umuhungu we Aston wenda ngo mvuge ngo afate inshingano zanjye. Nkorana amasezerano na Bridge ntabwo yari ahari.”
3.Ibibazo by’ubusambanyi byavuzwe muri Label y’Ibisumizi
Iki kibazo cyatumye bamwe mu bahanzi n’aba Producers bo mu Bisumizi bayivamo bityo bamwe batangira gutekereza ko Ibisumizi bisenyutse gusa barakomeje barahanyanyaza kugeza ubwo umwuka mwiza wongeye kugarukamo.
4.Pacson yatewe umujinya no gucumbikira PFLA yarangiza akamucucura
Hari ku itariki ya 26 Kamena 2013, ubwo Pacson yashwanaga na PFLA yari amaze igihe acumbikiye ku gitanda. Icyo gihe Pacson yirukanye Pfla amuziza ko yagiye amwiba bimwe mu bikoresho bye byo mu nzu harimo n’inkweto.
Icyo gihe Pacson yagize ati, “Aho bigeze ku bwanjye ndumva P-Fla yagakwiye kwerecyezwa i Wawa nta muraperi umurimo, nta mugabo umurimo, nta kazi agira akora, ibiyobyabwenge bimutegeka kwiba utwabandi, ubu se ko ari njye yarasigaranye none nanjye akaba yamazeho utwanjye araba uwa nde?”
5.Umwiryane hagati ya Mico, Uncle Austin na Senderi
Aba bahanzi uko ari batatu uyu mwaka urangiye baterana amagambo buri wese ashaka kwereka abanyarwanda ko ari we muhanga mu muziki. Kugeza ubu ikibazo bafitanye ni nk’aho kitazwi ndetse n’umuti wacyo nturavugutwa.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 10 Gicurasi 2013 nibwo Urban Boyz basezereye Muyoboke ku kazi ko kubabera Manager mu muziki. Bakimara gutandukana Muyoboke yanze kuvuga nabi aba basore gusa ku itariki ya 17 Kanama 2013 uyu mugabo yavuze ko yashwanye nabo kubera inda nini no gushaka kurya bonyine amafaranga babaga bakoreye. Ibi byateye ikibazo kubera amagambo Muyoboke yatangaje, byongeye kuba ibibazo bikomeye ubwo Muyoboke yavugiye kuri Radio ko Nizzo nta cyongereza azi.
7.Ikibazo cya Safi atuka ababyinnyi ba Senderi
Iki ni kimwe mu bibazo by’ingutu byavuzwe mu mwaka wa 2013 muri muzika. Safi yavuze ko Senderi akoresha ababyinnyi b’indaya ,abakobwa b’abagandekazi bahise bageza ikibazo cyabo muri ambasade ya Uganda kugira ngo bakurweho urubwa. Nyuma Safi abonye bikomeye yasabye aba bakobwa imbabazi ikibazo kirarangira.
Safi icyo gihe yagize ati, “Birababaje ,biteye n’agahinda kubona uriya musaza w’imyaka irenga 40 adusebya ngo twebwe turi ibigwari. Njye ndumva agomba kudusaba imbabazi pe. Niba kuririmba byamunaniye nave mu irushanwa adusigire rugari. Ahubwo se mumutubarize impamvu ahora ajyana ababyinnyi barenze 10 kuri stage, akitwaza amakipe ngo za Rayon ni uko adashoboye nyine. We ubwe ntabwo yishoboye.”
8.Ikibazo cya MC Tino na Dream Boyz
MC Tino Guma Guma igitangira yavuze ko Urban Boyz ikwiriye igikombe ndetse avuga ko Dream Boyz nta kintu na kimwe bakoze. Ibi byateje ikibazo Dream Boyz basaba Bralirwa ko yakwirukana Tino mu irushanwa nka MC. Icyo gihe MC Tino yagize ati, “Abahanzi bagomba gutwara Guma Guma ni Urban Boyz ntabindi. Ntimuzajye gutora cyangwa ngo muzane iby’amarangamutima, Urban Boyz nibo bagomba kugitwara. Platini na TMC nabo barabizi , ni inshuti zanjye ariko Urban Boyz barabarusha. Dream Boyz bakoze iki se?”
Iki kibazo kimaze umwaka ariko gukemuka kwacyo kuri kure nk’izuba. Kugeza ubu Mico aracyategereje ko ikibazo afitanye na Diamond cyazakemuka agahabwa amafaranga ye agera kuri 6,000,000.
10.Kamichi na Knowless
Mu gihe Guma Guma yabaga, Kamichi yatangarije bimwe mu binyamakuru ko Knowless asigaye yirata kubera gukundwa na benshi gusa Kamichi amaze kubona uburemere bw’ikosa yegereye Knowless amusaba imbabazi ku bw’amagambo yavuze mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko uyu mukobwa asigaye yirengagiza abantu kubera gukundwa kwe muri iyi minsi.
11.Theo Bosebabireba acibwa mu itorero kubera kuririmbana na Ama G w’umuyisilamu
Nyuma y’uko umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Theo Bosebabireba akorananiye indirimbo n’umuraperi Ama G The Black, itorero rye rya ADEPR ryamusabye ko agomba gusaba imbabazi kubera ikosa yakoze ryo gukorana indirimbo n’umuyisilamu. Iki kibazo cyavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda benshi banenga ADEPR ku cyemezo yari yafatiye umukristu wabo.
12.Tom Close na Muyoboke Alexis
Muri werurwe 2013 Muyoboke yongeye kwereka abanyarwanda ko hakiri akabazo hagati ye ya Tom Close ubwo yamukuraga ku rutonde rw’abakwiye guhatanira ibihembo bya Salax Awards 2012.
13.Senderi na Ama G bashimangiye ko Danny Nanone yatewe n’amadayimoni
Mu ndirimbo Udukoryo twinshi, Senderi na Ama G bagarutsweho n’umuraperi Danny Nanone mu buryo butazwi. Senderi na mugenzi we bamaze kumva ko Danny yabaririmbye bavuze ko yatewe n’amadayimoni. Iki kibazo cyabaye kirekire mu itangazamakuru kugeza ubu ntibigeze biyunga ngo bavuge ko akabazo bagiranye hagati yabo kakemutse.
Munyengabe Murungi Sabin