Iyi gahunda yiswe Finnish Dinner Date, yatangajwe n’urwego rushinzwe ubukerarugendo rwa Finland, Visit Finland, ku wa 20 Ukwakira 2026. Biteganyijwe ko izaba muri Gashyantare 2027, mu mijyi ya Helsinki na Tampere.
Abazatoranywa bazahabwa urugendo rw’iminsi ine bazishyurirwa, rukazabahuza n’umuco wa Finland, ibyokurya byaho ndetse n’ingaragu z’Abanyafinlande, mu birori byihariye byo gusangira.
Visit Finland yatangaje ko iyi gahunda igamije kumenyekanisha ibyokurya by’iki gihugu ku rwego mpuzamahanga, ariko ikaba inatanga amahirwe yo kumenyana no kubaka umubano hagati y’abantu bashya.
Abantu 16 ni bo bazatoranywa
Nk’uko Visit Finland yabitangaje, hazatoranywa abantu 16 b’ingaragu baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, bagabanywe mu matsinda abiri y’abantu umunani, umunani.
Itsinda rimwe rizajya mu mujyi wa Helsinki, umurwa mukuru wa Finland, mu gihe irindi rizajya mu mujyi wa Tampere, uri mu gace kazwiho ibiyaga n'ubwiza nyaburanga.
Urugendo ruzaba hagati ya tariki ya 9 na 19 Gashyantare 2027. Abazatoranywa bazahabwa amahirwe yo kumara iminsi ine basura ahantu nyaburanga, bamenya umuco w’iki gihugu kandi bagerageza ibyokurya gakondo.
Ikizaba gishishikaje muri iyi gahunda ni ifunguro rizahuza aba bashyitsi n’ingaragu ebyiri zo muri Finland kuri buri tsinda, aho bazasangira ibyokurya byateguwe n’abatetsi b’abahanga.
Ibi bizaba ari igikorwa cyo gusangira mu itsinda, aho abantu bazaba bafite umwanya wo kuganira no kumenyana.
Bashobora kubona abakunzi cyangwa bagakunda Finland
Nubwo iyi gahunda ifite aho ihuriye no guhura kw’abantu bashobora kuzavamo abakunzi, Visit Finland ivuga ko intego yayo irenze iby’urukundo.
Ni uburyo bwo kumenyekanisha ibyokurya by’iki gihugu, imico y’abaturage bacyo n’ahantu nyaburanga hashobora gukurura ba mukerarugendo.
Mu butumwa bwayo, Visit Finland yagaragaje ko abitabiriye bashobora gukunda Finland, ibyokurya byayo cyangwa bakamenyana n’abandi bantu bikazavamo umubano mwiza.
Icyakora, nta muntu uzizezwa ko azabona umukunzi muri uru rugendo, kuko intego ari uguhuza abantu no kubaha amahirwe yo kumenyana.
Urugendo ruzishyurwa n’abategura gahunda
Kimwe mu byo ukomba kumenya kuri iyi gahunda ni uko abazatoranywa bazishyurirwa ibikenerwa mu rugendo, birimo amatike y’indege, aho bazacumbika, amafunguro n’ibikorwa bizategurwa mu gihe bazaba bari muri Finland.
Abifuza kuyitabira bagomba gusubiza ikibazo kimwe mu mashusho azajya ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga: “Ni irihe funguro wategurira umukunzi wawe? Kubera iki?”
Igisubizo kigomba kuba mu Cyongereza, kikashyirwa kuri Instagram, TikTok cyangwa YouTube, hakoreshejwe hashtag #FinnishDinnerDate, ndetse hagashyirwaho n’uburyo bwo kumenya no gukurikira konti ya Visit Finland kuri urwo rubuga.
Nyuma yaho, usaba agomba kuzuza urupapuro rw’ubusabe kuri murandasi, akongeraho link ya videwo yashyize hanze. Itariki ntarengwa yo gusaba ni ku wa 10 Ugushyingo 2026, saa 11:59 z’amanywa ku isaha ya Finland. Abazaba batsinze bazatangazwa ku wa 1 Ukuboza 2026.
Ni igitekerezo cyaturutse ku muco wo muri Finland
Iyi gahunda yatekerejweho nyuma y’uko muri Finland hakwirakwiye igitekerezo cy’uduseke tw’ibara ry’umuhondo wijimye ujya kuba umutuku, dukoreshwa n’ingaragu zimwe na zimwe mu maduka acuruza ibiribwa.
Utwo duseke, tuzwi nka Sinkkukori, dufasha umuntu kugaragaza mu buryo bworoshye ko ari ingaragu kandi ashobora kuba ashaka kumenyana n’abandi.
Aho gutegereza ko bahurira kuri porogaramu zo gushaka abakunzi, iki gitekerezo giha abantu amahirwe yo kuganira igihe bari mu bikorwa bisanzwe bya buri munsi.
Visit Finland yafashe iki gitekerezo ikagihuza n’urugendo rugamije kumenyekanisha ibyokurya n’umuco by’iki gihugu, inongeramo amahirwe yo guhura kw’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.
Iyi gahunda rero ishobora guha bamwe mu batarabona abakunzi amahirwe yo guhura n’abantu bashya, mu gihe abandi bazayitabira bashobora gutaha bakunze ibyokurya, umuco n’ubwiza bwa Finland.
