Niba urabukwa iby’ahandi ugata n’urwo wambaye ntumpeho - Madamu Jeannette Kagame abwira urubyiruko

Amakuru ku Rwanda - 21/03/2026 2:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Niba urabukwa iby’ahandi ugata n’urwo wambaye ntumpeho - Madamu Jeannette Kagame abwira urubyiruko

Madamu Jeannette Kagame yifashishije indirimbo ya Rugamba Sipiriyani agenera ubutumwa urubyiruko arusaba kutabona imico y'ahandi ngo bibagirwe imico yabo yabakujije.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Nama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, i Kigali mu Ntare Arena.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yifuza kwifashisha amagambo ari mu ndirimbo ya Rugamba Sipirayani agaha urubyiruko ubutumwa bwihariye ndetse bunabaha umukoro wo gutahana.

Ati: ”Bana bacu, mwe turi kumwe uyu munsi n’abandi baza gukurikira ibiganiro tugira uyu munsi nifashishije amagambo ya Nyakwigendera Rugamba Sipirayani, ndifuza kubasigira ubutumwa bwihariye ndetse bunabaha umukoro mutahana. 

Mu ndirimbo yuje inama yagize ati: ’Umuco mwiza wakureze ntugatume udindira. Mu bya'abandi jya utora ibyiza, ibifutamye ujugunye, niba urabukwa iby'ahandi ugata urwo wari wambaye ntumpeho’.

Namwe rero mugire ubushishozi bwo gukora amahitamo meza muri byinshi bihari byaba ibizanwa n’iterambere, imitekerereze mishya, ubumenyi murahura ahandi, imico y'ahandi ni byiza ko mubimenya kuko birahari ariko ntabwo ari ko byose bibafitiye umumaro ibidakwiye ntimukabihe umwanya.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bifuza kugira urubyiruko ruzira kwirara no gupfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha. Ati: 'Twifuza ko muba urubyiruko ruzira kwirara no gupfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha".

"Bitabaye ibyo imbere heza h’igihugu cyacu tuvuga ntacyo haba hubakiyeho. Umusingi umaze kubakwa ukwiye kutubera twese ibuye ry’ifatizo ryo kubakiraho u Rwanda rw’umutamenwa”.

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukomera ku muco nyarwanda

Iyi nama yahuje abagore basaga 2000 baturutse mu turere twose tw’Igihugu no mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, yibanda ku ruhare rw’Umugore nk’Umusingi w’Umuryango






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...