Isi dutuye ifite ingendo ebyiri zikomeye kandi ikora igihe cyose. Icya mbere, yizenguruka ku murongo uhuza impera y'Amajyaruguru n’impera y'Amajyepfo (axis), ikuzuza uruziga rumwe mu masaha 24. Ku murongo wa Equateur, ibi bivuze ko igenda ku muvuduko wa kilometero hafi 1,670 mu isaha.
Si ibyo gusa, mu gihe Isi yizenguruka ubwayo, inazenguruka Izuba. Uru rugendo rumara umwaka wose, kandi muri urwo rugendo Isi iba yihuta ku muvuduko ugera kuri kilometero 107,000 mu isaha, bingana na kilometero zirenga miliyoni 2.5 ku munsi.
Igitangaje ni uko twe [abantu batuye ku Isi] tutabyumva na gato. Twifashishije inyandiko yasohotse ku rubuga Space tugiye kurebera hamwe impamvu isi igenda ku muvuduko ungana uku, ariko twe ntitubyumve na gato.

Abantu benshi bakunze kwibaza bati: "Niba turi kugenda ku muvuduko uruta uw'indege inshuro nyinshi, kuki tutumva ko turi kugenda?". Igisubizo kiri mu buryo ubwonko n'umubiri w'umuntu bikora.
Umubiri wacu ntushobora kumva umuvuduko uhoraho. Icyo ushobora kumva ni impinduka ku muvuduko, ni ukuvuga igihe ikintu cyongereye umuvuduko, kiwugabanyije cyangwa gihinduye icyerekezo mu buryo butunguranye.
Ni yo mpamvu iyo imodoka itangiye kugenda, uhita ubyumva. Iyo ihagaze bitunguranye, yongereye umuvuduko, iwugabanyije, cyangwa ikase ikorosi, umubiri wawe urabimenya.
Ariko iyo imodoka iri kugenda ku muvuduko udahinduka, mu muhanda ugororotse, nyuma y'iminota mike uba umeze nk'utakiri mu rugendo, uba wamenyereye umuvuduko imodoka iri kugenderaho, ndetse nta n’ubwo uba ucyumva ko iri kugenda, usigara ubona ibiti n’amazu ari byo bigenda.
Tekereza uri mu ndege yamaze kugera hejuru mu kirere, kandi iri kugenda neza. N’ubwo iba igenda ku muvuduko urenga kilometero 900 mu isaha, ushobora guhaguruka ukajya mu bwiherero, ukanywa ikawa cyangwa ukaganira n'abandi, nta kintu kikwereka ko uri kugenda kuri uwo muvuduko.
Impamvu ni uko wowe, intebe, abantu bose, n'indege ubwayo muri kugenda ku muvuduko umwe. Ni na ko bimeze ku Isi. Twe, amazu, ibiti, inyanja, umwuka duhumeka ndetse n'ibindi byose biri ku Isi, tugendera hamwe ku muvuduko umwe. Nta tandukaniro ry'umuvuduko umubiri wacu wabasha kumenya.
Isi ntiyigeze ihagarara cyangwa ngo yihute mu buryo butunguranye
Mu myaka ibarirwa muri miliyari ishize, Isi yakomeje kwizenguruka no kuzenguruka Izuba mu buryo buhoraho kandi butuje.
Ni ukuri ko hari utuntu duto tugenda duhinduka ku muvuduko kubera ko inzira Isi inyuramo izenguruka Izuba atari uruziga rugororotse neza, ahubwo imeze nk'igi. Iyo isi yegereye Izuba igenda yihutaho gato, iyo irigize kure igabanya umuvuduko ho gato.
Ariko izo mpinduka ziba zigenda gake cyane ku buryo umubiri w'umuntu udashobora kubimenya. Isi iramutse ihinduye umuvuduko wayo cyane,cyangwa igahindura ocyerekezo, ibintu byadogera, twese twahita tubimenya ako kanya. Ku bw'amahirwe, ibyo ntibyabaho.
Ubunini bw'Isi na bwo bubigiramo uruhare
Tekereza ufashe umupira munini cyane, nk’uwa basiketi, cyangwa undi munini kurushaho. Noneho ushyireho agasimba gato cyane kagenda hejuru yawo. Ako gasimba ntikashobora kumva neza uko umupira ugenda cyangwa uzenguruka, kubera ko ari munini cyane ugereranyije na ko.
Natwe ni uko bimeze. Isi ifite umurambararo wa kilometero hafi 12,742, bivuze ko ubunini bwayo butuma uko kuzenguruka bikorwa mu buryo bworoheje cyane ku buryo twe tutabasha kubyumva.
Kuki tutabona ibintu biri gusubira inyuma?
Iyo uri mu modoka, ubona ibiti, amapoto n'amazu bisigara inyuma. Ubwonko bwawe bukoresha ibyo nk'ibimenyetso bikwereka ko uri kugenda. Mu isanzure rero nta bintu biri hafi byadufasha kubona uko tugenda.
Inyenyeri
ziri kure cyane ku buryo, n'ubwo natwe tuba turi kugenda ku muvuduko udasanzwe,
zigaragara nk'aho zihagaze. Ni yo mpamvu ubwonko bwacu butabasha kubona ko turi
kugenda.
Umwuka na wo ugendana n'Isi
Hari abibaza bati:"Niba Isi igenda vuba gutya, kuki umuyaga utatugurukana?". Igisubizo ni uko umwuka (atmosphere) na wo ugendana n'Isi.
Iyo Isi izunguruka, umwuka uyikikije nawo uzengurukana na yo. Ni yo mpamvu tutumva umuyaga uduhuha cyangwa ngo utugurukane, kuko isi n’umuyaga biba biri kugendera ku muvuduko ungana.
Kuki tutaguruka?
Hari n'abavuga bati:"None se kuki tutaguruka ngo tujye mu kirere niba isi iba iri kugenda kuri uyu muvuduko?". Imbaraga z'ubutabire bw'Isi (gravity) zikurura ibintu byose biri ku isi.
Ni zo zituma tuguma ku butaka, amazi akaguma mu nyanja, ndetse n'umwuka ugakomeza gukikiza Isi. N'ubwo Isi igenda ku muvuduko udasanzwe, gravity iradufata ikatubuza kuguruka.
Ubundi se tuzi dute ko Isi igenda, batatubeshye?
N'ubwo tutabasha kubyumva, ibimenyetso birahari.
- Ijoro n'amanywa bibaho kubera ko Isi yizunguruka buri masaha 24.
- Inyenyeri zigaragara zihindura imyanya mu kirere bitewe n'uko Isi iba iri mu bice bitandukanye by'urugendo rwayo ruzenguruka Izuba.
- Uyu munsi kandi, satelite n'ibyogajuru byemeza mu buryo budashidikanywaho ko Isi koko igenda kandi izenguruka.
N’ubwo twumva ko duhagaze, mu by'ukuri turi mu rugendo rutangaje. Impamvu tutabimenya ni uko twe, umwuka, inyanja, ibimera n'ibindi byose biri ku Isi tugendera hamwe ku muvuduko uhoraho.
Bityo rero, igihe cyose uzongera kwicara utuje ukumva nta kintu kiri kuba, uzibuke ko mu by'ukuri uba uri kugenda mu isanzure ku muvuduko urenga kilometero 107,000 mu isaha, ariko kubera amategeko ya siyansi, ubwonko bwawe ntibushobora kubyumva.
