Ku mugoroba wo ku wa 16 Nzeri 2026,
ni bwo izina rya Nia Long ryanditswe ku buryo bwihariye kuri Hollywood Walk of
Fame, ahantu hakomeye mu Mujyi wa Los Angeles hashyirwa inyenyeri zihabwa
ibyamamare byagize uruhare rukomeye mu myidagaduro.
Long yahawe inyenyeri ya 2,857, mu
muhango witabiriwe n’abagize umuryango we, inshuti ndetse n’ibyamamare
bitandukanye, birimo umuraperi Snoop Dogg.
Uyu mukinnyi w’imyaka 56 amaze
imyaka isaga 40 ari mu ruganda rwa sinema, aho yagiye agaragara muri filime
zitandukanye zamuhesheje izina rikomeye, cyane cyane muri sinema
y’Abanyamerika.
Mu byo benshi bamwibukiraho harimo
Boyz n the Hood, filime yo mu 1991 yamufashije kurushaho kumenyekana, Friday,
Big Momma’s House, Missing n’izindi.
Inyenyeri
ye ifite igisobanuro kirenze kuba icyubahiro
Nia Long yavuze ko guhabwa iyi
nyenyeri atari ikintu yigeze atekereza ko kizagera kuri we, kuko mu myaka
myinshi yamaze akora umwuga we, yakundaga kwirinda cyane urusaku no kwamamaza
cyane ibyo agezeho.
Yavuze ko yagiye akora akazi ke atuje,
afite intego z’ubuzima bwe n’iz’abana be, aho gusiganwa no gushaka kuba mu
biganiro by’abantu buri gihe.
Ariko kuri we, iyi nyenyeri yabaye
nk’igihembo cy’imyaka myinshi y’umuhate, ndetse ikaba ifite igisobanuro
cyihariye ku muryango we.
Long yagarutse ku bwana bwe, ubwo
we na nyina banyuraga kuri Hollywood Boulevard, aho yabonaga inyenyeri z’abandi
bahanzi n’abakinnyi bakomeye.
Yibuka ko ari umwana yajyaga agenda
kuri uwo muhanda, agasoma amazina y’ibyamamare yabaga azi, rimwe na rimwe
akabaza nyina amazina y’abo atamenyereye.
Icyamuteye amarangamutima cyane ni
uko ubu izina rye ryaje kuba rimwe muri ayo y’inyenyeri umwana ashobora
guhagarara imbere, akarisoma akibaza uwo ari we.
Ni amagambo agaragaza ko Long abona
intambwe yagezeho nk’umusaruro w’urugendo rurerure rw’umuryango we, cyane cyane
abagore bamubanjirije.
‘Umwana
uri muri njye aravuga ati twabigezeho’
Long yavuze ko kubona izina rye
kuri Hollywood Walk of Fame byamuteye kumva amarangamutima menshi, kuko ari
ibintu bifite igisobanuro ku mwana yabaye we n’umugore amaze kuba.
Yagize ati: “Ni inzozi za buri
mukobwa n’ibyo abagore bakorera cyane. Umwana uri muri njye aravuga ati ‘Mana
yanjye, twabigezeho!’ Umugore uri muri njye na we akambwira ati ‘Fata akanya
wishimire ibyo wagezeho.’”
Ibi yabivuze agaragaza ko
icyubahiro yahawe atakibonamo gusa nk’intsinzi ye bwite, ahubwo ko akibona
nk’igice cy’urugendo rw’abagore benshi bamubanjirije kandi bamufashije kugera
aho ari.
Long yavuze ko inyenyeri ye ari
“umusozo w’imbaraga n’umuhate by’ibisekuru”, ashimangira ko hari abagore benshi
bamubanjirije, bamuyoboye, bamusengeye ndetse bamubereye urugero.
Ni muri urwo rwego yavuze ko kuba
ari we uri kubona iyo nyenyeri uyu munsi bidakwiye gutuma yibagirwa
abamubanjirije.
Nia Long yavukiye i Brooklyn, New
York, ku mubyeyi w’umugore ufite inkomoko muri Trinidad and Tobago, nyuma umuryango
we uza kwimukira muri California.
Ubuzima bwe bwo mu bwana bwagiye
burangwa no kwimuka ahantu hatandukanye, ibintu avuga ko byamufashije kugira
ubushobozi bwo kumenyera ibihe bitandukanye no kugira imizi ikomeye mu buzima.
Nyuma yaje kwinjira mu mwuga wo
gukina filime, awukoramo imyaka myinshi kugeza ubwo yabaye umwe mu bakinnyi
b’abagore b’Abanyamerika bakomeje kugira izina rikomeye muri sinema.
Nubwo yagiye agira ibihe
bitandukanye mu rugendo rwe, Long avuga ko yagerageje gukomeza kuba umuntu
utuje, agakora akazi ke kandi akita ku muryango we.
Ibi bigaragara no mu buryo avuga ku
bana be, aho umuryango ukomeje kuba kimwe mu bintu by’ingenzi kuri we.

Nia Long, wamamaye muri filime zirimo Boyz n the Hood, Friday na Big Momma’s House, yahawe inyenyeri y’icyubahiro kuri Hollywood Walk of Fame

Long w'imyaka 56 yavuze ko kubona izina rye kuri Hollywood Walk of Fame byamuteye kumva amarangamutima menshi, kuko ari ibintu bifite igisobanuro ku mwana yabaye we n’umugore amaze kuba

