Igitaramo cya Jesca Mucyowera ni kimwe mu bitaramo bikomeye byitezwe cyane muri Gospel y’u Rwanda, kikazahuriza hamwe amazina akomeye nka True Promises Ministries, Alarm Ministries na Rwibutso Emma, mu gihe Apotre Mignonne Kabera ari we uzabwiriza Ijambo ry’Imana. Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali.
Emma Rwibutso — impano nshya iri gukura byihuse!
Mu gihe benshi bamuzi nk’umuhanzi mushya umaze umwaka umwe gusa mu muziki wa Gospel, Emma Rwibutso, akomeje kugaragaza impano ikura mu buryo bwihuse kandi bunoze. Yatangiye kwigaragaza ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Bosco Nshuti “Unconditional Love Season 2”, cyabereye muri Camp Kigali ku wa 13 Nyakanga 2025.
Icyo gihe Rwibutso yabashije kuririmbira imbera y'ibikomerezwa muri Gospel nka Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Gaby Kamanzi, n’abandi benshi. Bwari ubwa mbere aririmbiye imbaga by'akarusho imbere y'ibyamamare ari naho izina rye ryamenyekaniye, asamirwa hejuru n'itangazamakuru.
Abakunzi benshi b'umuziki wa Gospel ni ho bamumenyeye, aho yaririmbye indirimbo ze ziremye mu butumwa bw’urukundo rw’Imana — “Mbega Rukundo” na “Rukundo” yakoranye na Bosco Nshuti. Kuba yari asanzwe akora umuziki, akamurikwa bwa mbere na Bosco Nshuti imbere y'imbaga, ni nk'aho ari Zahabu yari ihishwe yavumbuwe na Bosco Nshuti, ikaba iri guhembura benshi.
Rwibutso Emma yishimira cyane amahirwe yahawe yo gukura mu muziki we, ati: “Ndumva mfite ibyishimo kuba naririmbye mu gitaramo cya Bosco Nshuti kuko mu bahanzi bari kuzamuka kumpitamo ni umugisha ukomeye cyane. Ni igitaramo kiri ku rwego rwiza kandi byagenze neza, Imana yaduhaye ibihe byiza twongeye kuryoherwa n’urukundo rw’Imana.”

Emma Rwibutso, umuramyi mushya wanditse amateka yo kuririmba mu bitaramo bibiri bikomeye i Kigali
Mu kiganiro na InyaRwanda, Emma Rwibutso yavuze ko Bosco Nshuti ari umwe mu bantu b’ingenzi bamufashije kumvikana no kumenyekana mu muziki wa Gospel. Yagize ati: “Ni intambwe nziza kuko Bosco Nshuti ni umuhanzi mwiza ufite impano y’Imana kandi ubutumwa atanga nawe yibanda cyane ku kubwira abantu urukundo rw’Imana n’agakiza twahawe k’ubuntu.”
Kuririmba muri icyo gitaramo byamuteye imbaraga nyinshi, ubu ari gukora cyane ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo nshya anateguza izindi nyinshi. Agaruka ku ndirimbo ye “Rukundo” ari nayo yamwongereye amahirwe yo gutumirwa mu gitaramo cya Jesca Mucyowera gitegerejwe n'iyonka mu muziki wa Gospel, Emma Rwibutso yasobanuye ko yayanditse agamije kwibutsa abantu impamvu nyamukuru y’agakiza kabo.
Yagize ati: “Nayanditse kugira ngo mbwire abantu ko urukundo rw’Imana rwabonetse ari rwo — Yesu Kristo — rukajya ku musaraba rukatubambirwa kandi ruhanagura amarira y’abababaye. Uwizeye urwo rukundo azabona ubugingo, naho abamaze kurwumva bakomeze bishimire imbabazi bagiriwe.”
Kwinjizwa ku rutonde rw’abazafatanya na Jesca Mucyowera muri "Restoring Worship Xperience" ni indi ntambwe ikomeye kuri Emma Rwibutso, igaragaza uburyo impano ye ikomeje kwemerwa no kwishimirwa cyane mu ruhando rwa Gospel. Abakunzi b’uyu muziki biteze kubona umusore ufite ijwi rituje, amagambo aryohereye mu ndirimbo ze, n’umwuka w’ukuri umuyobora mu kuramya.
Abakurikirana umuziki wa Gospel bavuga ko Rwibutso Emma afite umwihariko mu buryo yandika indirimbo zujuje ubutumwa bwubaka imitima y’abantu, kandi ijwi rye rimeze nk'iry’abaramyi bakuru, nubwo akiri mushya. Indirimbo ye nshya "Rukundo" ubwo yasohokaga, hari umunyamakuru wahise avuga ati "[Rwibutso Emma] akwiye kuba ari mu bazaririmba mu gitaramo cya Jesca Mucyowera".
Kuba agiye kuririmba mu bitaramo bibiri bikomeye muri Kigali, icya Bosco Nshuti ndetse n’icya Jesca Mucyowera — ni ikimenyetso cy’uko ari umuhanzi ufite ejo heza kandi uha agaciro umurimo w’Imana kurusha izina.
By'umwihariko, kuba agiye kuririmba muri Restoring Worship Xperience ya Jesca Mucyowera ni igihamya cy’uko Imana imufunguye amarembo mashya. Ubuhanga, umwuka n’ubutumwa byimbitse, bituma yitwa umuramui utanga icyizere mu kuramya kw’ejo hazaza.
Ku ruhande rwa Jesca Mucyowera, avuga ko iki gitaramo cye ari urugendo rushya rwagutse mu murimo w’Imana, rukazaba umwanya wo gusubiza imitima y’abantu ku Mwuka w’Imana no kubibutsa agaciro k’ugusenga nyakuri.
Ati: “Ubutumwa natanga mvuga kuri Restoring Worship Xperience ni ugusaba nkomeje cyane Abanyarwanda n’abakunzi ba Gospel muri rusange kuzitabira iki gitaramo kuko hazabaho gukora kw’Imana gukomeye. Ndahamanya na Mwukawera ko Imana izakora ibikomeye kuri uriya munsi.”
Abifuza kwitabira Restoring Worship Xperience bashobora kubona amatike binyuze ku rubuga www.mucyowera.rw cyangwa bagakanda 662104#. Ni igitaramo gisaba kwitabira ku gihe kuko cyitezweho kuzaba kimwe mu by’imbaturamugabo mu mpera z’uyu mwaka.

Jesca Mucyowera yanyuzwe n'impano ya Emma Rwibutso amutumira mu gitaramo cye

Emma Rwibutso amaze umwaka umwe mu muziki ariko akomeje gufata bugwate imitima y'abakunzi ba Gospel

Jesca Mucyowera agiye gukora igitaramo cy'amateka yise Restoring Worship Xperience
REBA INDIRIMBO NSHYA "RUKUNDO" YA RWIBUTSO EMMA FT BOSCO NSHUTI
