Ibi Burna Boy yabitangaje mu
mashusho yasangijwe ku rubuga rwa Instagram na Tunde Ednut, aho yagize ati “Fela
ni umwami. Ni we muhanzi wenyine urusha njye.”
Aya magambo yaje mu gihe hakomeje
ubushyamirane hagati ya Wizkid n’umuhungu wa nyuma wa Fela Kuti, Seun Kuti,
bwakomotse ku kugereranya Wizkid na Fela Kuti n’abafana be.
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru
ryo muri Nigeria, ku wa Kabiri ushize, impaka zatangiye ubwo abafana ba Wizkid
batangiraga kumugereranya na Fela Kuti, bavuga ko yaba ageze ku rwego rwo
guhindura amateka ya Afrobeat nk’uko Fela yabikoze.
Ibi byarakaje Seun Kuti, utarigeze
ahisha ko adashobora kwemera ko hari undi muhanzi ugereranywa na se mu buryo
bworoshye. Yagaragaje ko kubona Wizkid agereranywa na Fela Kuti ari ukugabanya
no gusuzugura umurage w’uyu mugabo wagize uruhare runini mu guhindura isura y’umuziki
wa Afurika.
Ibyo byakurikiwe n’amagambo akakaye
hagati ya Wizkid na Seun Kuti, ibintu byahise bigabanya Abanya-Nigeria n’abakunzi
b’umuziki mo ibice bibiri. Hari abashinje Wizkid kudaha icyubahiro gikwiye Fela
Kuti, n’abandi bashinje Seun Kuti kuba yararenze imbibi mu myitwarire ye.
Mu gihe impaka zari zikomeje,
amagambo ya Burna Boy yabaye nk’ashyize umurongo, agaragaza ko n’ubwo Afrobeat
yo muri iki gihe igeze kure ku rwego mpuzamahanga, inkomoko yayo itagomba
kwirengagizwa.
Burna Boy, w’imyaka myinshi
agaragaza ko yitandukanya n’abandi bahanzi b’iki gihe, akunze kwivuga nka “African
Giant”, yagaragaje ko n’ubwo yiyumva nk’umwe mu bahanzi bakomeye Isi ifite uyu
munsi, Fela Kuti akiri ku rwego rudasanzwe.
Fela Anikulapo Kuti, wavukiye muri
Nigeria mu 1938, ni we washinze injyana ya Afrobeat, ayihuza n’imbyino gakondo
za Afurika, jazz, funk n’indirimbo zifite ubutumwa bukakaye.
Fela ntiyari umuhanzi gusa, yari
umunyapolitiki, wazanye impinduramatwara. Indirimbo ze zakunze kunenga
ubutegetsi bubi, ruswa, igitugu n’akarengane kakorerwaga Abanyafurika, bituma
afungwa inshuro nyinshi, agahohoterwa ndetse akagirirwa nabi n’ubutegetsi bwa
Nigeria bwo muri icyo gihe.
Yashinze Kalakuta Republic, aho
yifataga nk’igihugu cyigenga, anashyiraho itsinda ry’umuziki ryamamaye cyane
rya Africa ’70 ndetse na ‘Egypt ’80.
Indirimbo nka Zombie, Water No Get
Enemy, Sorrow, Tears and Blood na Coffin for Head of State zakomeje kuba
ibimenyetso by’umuziki wifashishwa nk’intwaro yo guharanira ukuri.
N’ubwo Fela yitabye Imana mu 1997,
umurage we urahari. Abahanzi nka Burna Boy, Wizkid, Davido, Seun Kuti, n’abandi
benshi, bemera ko ibikorwa byabo byubakiye ku musingi yashyizweho na Fela.
Seun Kuti ubwe yakomeje umurage wa
se, ayobora itsinda Egypt ’80, agaharanira ko Afrobeat idatakaza umwimerere
wayo n’ubutumwa bwayo.
Amagambo ya Burna Boy agaragaza ko
n’ubwo habaho impaka z’urubyiruko n’abafana ku bijyanye n’uwaba ari “umwami wa
Afrobeat” muri iki gihe, Fela Kuti akiri ku mwanya udashidikanywaho mu mateka.
Izi mpaka zikomeje kugaragaza ukuntu Afrobeat atari injyana y’umuziki gusa, ahubwo ari umurage, amateka n’ikirango cya Afurika, kigomba guhabwa icyubahiro uko bikwiye.

Fela ni umwami -Burna Boy agaragaje
icyubahiro afitiye washinze Afrobeat, mu gihe impaka ku murage wa Fela zikomeje
gukaza umureg
