Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Titi
Brown yavuze ko Meddy ari we muhanzi wa mbere wamwishyuye akayabo k’amafaranga
nyuma y’uko bari bamaze gukorana mu myiteguro y’igitaramo cyo Kwita Izina
cyabaye muri Nzeri 2019.
Ati “Ni we muntu wa mbere wampaye
amafaranga menshi. Bwari ubwa mbere nari nsinyiye ibihumbi 600 Frw,”
Uyu musore watangiye kubyina ari mu
itsinda rya Drama avuga ko impamvu yamwinjije muri uwo mwuga ari umukobwa
yakunze, ariko uko imyaka yagiye ihita yabigize umwuga, abikomozaho nko
kurengera umuryango we yakuriyemo wiganjemo abana benshi.
Titi yavuze ko yakoranye n’abahanzi
batandukanye, ariko Meddy yamusigiye urwibutso rutazibagirana. Bakoranye bwa
mbere nyuma y’aho Titi akoze imbyino zigaragara mu ndirimbo ya Meddy na Dj
Paulin, akishyurwa ibihumbi 200 Frw.
Mbere y’igitaramo cya Kwita Izina cyabereye
muri BK Arena cyari kirimo umuhanzi w’icyamamare Ne-Yo, Meddy yifuje gukorana
na Titi Brown, amuhamagara amubwira ko amukeneye mu gutegura imbyino azakoresha
ku rubyiniro.
Avuga ati “Yambwiye ko azaza kuririmba
muri cya kirori, ambwira ngo unsange Papyrus. Twahuye, angenera n’amafaranga yo
kwishyura ‘moto’. Twaganiriye ku myiteguro, anansaba ko nabona ababyinnyi 15,”
Nyuma yo kumvikana, Titi yahise atangira
gutegura itsinda ry’ababyinnyi bafite ubuhanga, riza gukora imyitozo ryimbitse.
Nubwo Meddy yakuwe ku rubyiniro ku munota wa nyuma kubera igihe cyari cyageze
ngo Ne-Yo aririmbe, Titi avuga ko ubufatanye bwabo bwari bufite agaciro
gakomeye mu rugendo rwe.
Akomeza ati “Nari maze imyaka 5 mbirimo,
ariko sinari narigeze nishyurwa ayo mafaranga. Hari aho nabaga narabyinnye bakampa
ibihumbi 20 cyangwa 50,”
Yongeraho ko nyuma yaho, yongeye gukorana
na Meddy mu kindi gitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena, aho Meddy
yataramiye hamwe na Patoranking, umuhanzi ukomoka muri Nigeria.
Titi Brown yasoje avuga ko Meddy atari we
muhanzi wenyine bakoranye, ariko ko ari we wasize urwibutso rudasanzwe kuko
yamugaragarije agaciro k’akazi ke, akamwishyura mu buryo butari busanzwe muri
icyo gihe.
Titi Brown yatangaje ko Meddy ariwe
muhanzi wamuhembye amafaranga menshi nyuma y’imyaka 5 yari ishize atangiye
urugendo
Titi yavuze ko yatangiye gukunda kubyina
bitewe n’uko yari yabengutse wabyinaga muri ‘Drama Team’
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE
TWAGIRANYE NA TITI BROWN