Ni we wanyishyuye amafaranga menshi nkitangira urugendo – Urwibutso rwa Titi Brown kuri Meddy bataramanye- VIDEO

Imyidagaduro - 23/06/2025 10:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni we wanyishyuye amafaranga menshi nkitangira urugendo – Urwibutso rwa Titi Brown kuri Meddy bataramanye- VIDEO

Umubyinnyi mpuzamahanga Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown, avuga ko urugendo rwe mu kubyina rumaze imyaka 15 rufite byinshi ruvuze, ariko rukaba rufite urwibutso rukomeye kuri Ngabo Medard Jobert [Meddy], umuhanzi wamwishyuye amafaranga menshi bwa mbere akimara gutangira.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Titi Brown yavuze ko Meddy ari we muhanzi wa mbere wamwishyuye akayabo k’amafaranga nyuma y’uko bari bamaze gukorana mu myiteguro y’igitaramo cyo Kwita Izina cyabaye muri Nzeri 2019.

Ati “Ni we muntu wa mbere wampaye amafaranga menshi. Bwari ubwa mbere nari nsinyiye ibihumbi 600 Frw,”

Uyu musore watangiye kubyina ari mu itsinda rya Drama avuga ko impamvu yamwinjije muri uwo mwuga ari umukobwa yakunze, ariko uko imyaka yagiye ihita yabigize umwuga, abikomozaho nko kurengera umuryango we yakuriyemo wiganjemo abana benshi.

Titi yavuze ko yakoranye n’abahanzi batandukanye, ariko Meddy yamusigiye urwibutso rutazibagirana. Bakoranye bwa mbere nyuma y’aho Titi akoze imbyino zigaragara mu ndirimbo ya Meddy na Dj Paulin, akishyurwa ibihumbi 200 Frw.

Mbere y’igitaramo cya Kwita Izina cyabereye muri BK Arena cyari kirimo umuhanzi w’icyamamare Ne-Yo, Meddy yifuje gukorana na Titi Brown, amuhamagara amubwira ko amukeneye mu gutegura imbyino azakoresha ku rubyiniro.

Avuga ati “Yambwiye ko azaza kuririmba muri cya kirori, ambwira ngo unsange Papyrus. Twahuye, angenera n’amafaranga yo kwishyura ‘moto’. Twaganiriye ku myiteguro, anansaba ko nabona ababyinnyi 15,”

Nyuma yo kumvikana, Titi yahise atangira gutegura itsinda ry’ababyinnyi bafite ubuhanga, riza gukora imyitozo ryimbitse. Nubwo Meddy yakuwe ku rubyiniro ku munota wa nyuma kubera igihe cyari cyageze ngo Ne-Yo aririmbe, Titi avuga ko ubufatanye bwabo bwari bufite agaciro gakomeye mu rugendo rwe.

Akomeza ati “Nari maze imyaka 5 mbirimo, ariko sinari narigeze nishyurwa ayo mafaranga. Hari aho nabaga narabyinnye bakampa ibihumbi 20 cyangwa 50,”

Yongeraho ko nyuma yaho, yongeye gukorana na Meddy mu kindi gitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena, aho Meddy yataramiye hamwe na Patoranking, umuhanzi ukomoka muri Nigeria.

Titi Brown yasoje avuga ko Meddy atari we muhanzi wenyine bakoranye, ariko ko ari we wasize urwibutso rudasanzwe kuko yamugaragarije agaciro k’akazi ke, akamwishyura mu buryo butari busanzwe muri icyo gihe.

Titi Brown yatangaje ko Meddy ariwe muhanzi wamuhembye amafaranga menshi nyuma y’imyaka 5 yari ishize atangiye urugendo

Titi yavuze ko yatangiye gukunda kubyina bitewe n’uko yari yabengutse wabyinaga muri ‘Drama Team’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA TITI BROWN



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...