Hari abahanzi binjira mu muziki babyiteguye kuva kera,
bakabigira inzozi zabo kuva bakiri bato. Hari n’abandi babigeramo bitunguranye,
impano yabo ikabonwa n’undi muntu mbere y’uko bo ubwabo bemera ko bashobora
kuba abahanzi.
Kuri Fejos D, urugendo rw’umuziki rwe ruri muri uru rwego rwa
kabiri.
Fejos D asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
ariko kuri ubu ari mu Rwanda aho ari gukomeza ibikorwa bye bya muzika. Mu myaka
itatu amaze muri uru ruganda, amaze gukorana n’abahanzi batandukanye barimo
Davis D na Kevin Kade.
Kuri ubu ari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya
yise ‘Habibi’, ariko avuga ko iyo ataza guhura na Kevin Kade, bishoboka ko
atari kuba ari muri uru rugendo rw’umuziki.
Fejos D avuga ko yari asanzwe aziranye na Kevin Kade, ariko
ko atari azi ko uyu muhanzi azagira uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika.
Mu mwaka wa 2022, Kevin Kade yamusuye ari kumwe na mukuru we.
Yamwumvise aririmba, ahita amubwira ko afite impano kandi ko akwiriye
kuyikoresha.
Fejos D yabwiye InyaRwanda ati: “Kevin Kade twari tuziranye
cyera. Ariko ni we muntu wa mbere wanjyanye muri studio. Ni we wamfashe ukuboko
arambwira ati tugende. Icyo gihe yanjyanye kwa Producer Kozzy, hari nko muri
2022. Icyo gihe ntabwo nari umuhanzi, ariko twaje gutaha indirimbo
itararangira.”
Nubwo iyo ndirimbo itahise irangira, Fejos D avuga ko icyo
gikorwa cyamuhaye icyizere ndetse kigira uruhare mu gufata icyemezo cyo
gutangira gufata umuziki nk’umwuga.
Kubera ko yari afite gahunda yo gusubira muri Amerika, yagiye
iyo ndirimbo itararangira. Nyuma yaje kugaruka ku mushinga, barayuzuza ndetse
iba imwe mu ndirimbo z’ingenzi mu ntangiriro z’urugendo rwe.
‘Kwaje’
yabanje, ‘Toto’ ikurikira
Nyuma yo kubona ko ashobora gukomeza gukora umuziki, Fejos D
yafashe icyemezo cyo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Kwaje’.
Nyuma yaho, yashyize hanze indirimbo yakoranye na Kevin Kade
ayita ‘Toto’, ikaba ari yo ndirimbo yaje guha agaciro kurushaho inkuru y’uko
Kevin Kade yagize uruhare mu kumwinjiza muri studio.
Fejos D asobanura ko atari Kevin Kade wamufashije gukora
indirimbo gusa, ahubwo ko yamufashije no kubona ko impano yari afite ishobora
guhinduka umwuga.
Ati: “Kevin Kade yaje mu rugo aje kundeba ndi kumwe na mukuru
wanjye. Anyumvise arambwira ati: ‘Uzi kuririmba, kandi iyi mpano yikoreshe
tujye muri studio.’ Twagiye kwa Producer Kozzy turakorana. Nyuma indirimbo
yarasohotse kandi ari nziza.”
Impano
yabonwe n’undi mbere yo kuyizera
Inkuru ya Fejos D igaragaza uburyo rimwe na rimwe impano
ishobora kuba iri mu muntu, ariko we ubwe akaba atarayibonamo agaciro ihabwa
n’undi muntu.
Kuri we, Kevin Kade yabaye umuntu wa mbere wamweretse ko ibyo
yakoraga bishobora kuba umwuga, aho kuba ibintu byo kwishimisha gusa.
Ni nayo mpamvu uyu muhanzi avuga ko agifite ishimwe rikomeye
kuri Kevin Kade, kuko yamufashije gutera intambwe ya mbere mu rugendo amaze
imyaka itatu akurikirana.
Muri iyi myaka, Fejos D yakomeje kwagura ibikorwa bye,
akorana n’abahanzi batandukanye ndetse anashyira hanze imishinga mishya.
Ubu ari mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza ibikorwa bye bya
muzika, aho ari no kumenyekanisha ‘Habibi’, mu gihe akomeza kubaka izina rye mu
muziki nyarwanda.
Inkuru ye kandi ishimangira ko mu rugendo rw’umuhanzi, rimwe
na rimwe intambwe ya mbere ishobora guterwa n’umuntu umwe ukubwira ko afite
impano, akamufasha kuyizera no kuyishyira mu bikorwa. Kuri Fejos D, uwo muntu
ni Kevin Kade.

Fejos D yatangaje ko imyaka itatu ishize ari mu muziki, kandi
yiyemeje kuwukora nk’umwuga
Fejos D yavuze ko Kevin Kade ariwe wabaye intandaro yo kwinjira mu muziki kwe
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FEJOS D
