Ni we wabinsabye -Yago Pon Dat kuri Pallaso bahuriye mu ndirimbo iri kuri Album ye ya Gatatu

Imyidagaduro - 04/03/2026 7:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni we wabinsabye -Yago Pon Dat kuri Pallaso bahuriye mu ndirimbo iri kuri Album ye ya Gatatu

Mu gihe umuhanzi nyarwanda Yago Pon Dat ari mu myiteguro ikomeye ya Album ye ya Gatatu, yamaze gushyira ku mugaragaro imwe mu ndirimbo ziyiriho yise ‘Yo Love’, yakoranye n’umunya-Uganda Pallaso.

Iyi ndirimbo si ubucuruzi bwabanje kuganirwaho, si amasezerano akomeye yabanje gusinywa, ahubwo ni igisubizo cy’ubushuti bwari bumaze igihe bwubakwa ariko butarigeze butanga umusaruro mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yago Pon Dat yasobanuye ko igitekerezo cyo gukorana na Pallaso kitavuye kuri we, ahubwo ko ari Pallaso wamuhamagaye amusaba ko bakorana indirimbo, kuko byari bitangaje kubona bamaze igihe baziranye ariko nta mushinga w’umuziki bafitanye.

Yagize ati: “Pallaso nta kintu yigeze ansaba. Ni we wampamagaye ndi mu rugo arambwira ati ‘Yago, ngwino tujye muri studio, uziko tutarakorana indirimbo njye nawe?’ Tugeze muri studio twahise dukora ‘Yo Love’. Nta kiguzi cyabayeho, yakunze impano yanjye kandi asanzwe ayizi.”

Aya magambo agaragaza ko ‘Yo Love’ ari indirimbo yavukiye ku cyizere no ku bwubahane hagati y’abahanzi babiri, aho Pallaso yashimangiye ko asanzwe yemera impano ya Yago.

Yago Pon Dat yemeza ko ‘Yo Love’ ari yo ndirimbo ya mbere kuri Album ye ya Gatatu, album avuga ko izaba itandukanye n’izindi yakoze mbere, haba mu buryo bw’imikoranire no mu rwego mpuzamahanga.

Avuga ko iyi Album izaba iriho indirimbo nyinshi cyane, by’umwihariko izo yakoranye n’abahanzi bo mu bindi bihugu, mu rwego rwo kwagura umuziki we no kuwugeza ku isoko rinini.

Avuga ati “Iyi ni yo ndirimbo ya mbere kuri Album yanjye ya Gatatu. Album izaba iriho indirimbo nyinshi nakoranyeho n’abahanzi benshi b’abanyamahanga.”

Ibi byerekana ko Yago ari gutekereza umuziki we mu buryo bwagutse, aho atagishaka kuguma ku isoko ryo mu gihugu gusa, ahubwo akareba n’akarere ndetse n’ahandi.

Mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, imikoranire y’abahanzi ishingiye ku masezerano y’amafaranga si yo yonyine itanga umusaruro. Hari ubwo ubucuti n’icyizere bihagije ngo havuke igihangano gikundwa.

‘Yo Love’ ni urugero rw’uko abahanzi babiri bashobora guhura mu buryo bworoshye, bakinjira muri ‘studio’, bagahuriza hamwe impano zabo, maze bagasohokana indirimbo itegerejweho byinshi.

Ku ruhande rwa Yago, gukorana na Pallaso si intambwe isanzwe. Ni icyemezo cyerekana ko ari mu cyiciro cyo kwagura umuziki we no kwiyegereza amazina azwi mu karere, mu gihe ategura Album ashaka ko izaba ikomeye kurusha izo yakoze mbere.

N’ubwo Album ya Gatatu ya Yago Pon Dat itarashyirwa hanze, ariko ‘Yo Love’ yamaze gutanga ishusho y’icyerekezo cyayo, imikoranire mpuzamahanga, indirimbo nyinshi, n’umuhanzi uri kwiyubaka ku rwego rwagutse. Yago yaherukaga gushyira hanze Album ya Kabiri yise ‘Yago Life II’ ndetse na ‘Suwejo’.

Pius Mayanja, uzwi ku izina rya Pallaso, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, wubatse izina rikomeye mu njyana zirimo Dancehall, Afrobeat na Afropop.

Pallaso akomoka mu muryango wa Mayanja wubatse izina mu muziki wa Uganda, aho avukana n’abahanzi bazwi nka Jose Chameleone na Weasel (wari ugize itsinda rya Radio & Weasel). Gukomoka muri uyu muryango byamufashije gukura afite icyerekezo cy’umuziki, ariko na none bimushyiraho igitutu cyo kwigaragaza ku giti cye.

Mu ntangiriro z’urugendo rwe, Pallaso yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yamaze igihe akora umuziki aniga uko isoko mpuzamahanga rikora. Icyo gihe cyamufashije kunoza umwimerere we no guhuza injyana z’iwabo n’iz’amahanga.

Agarutse muri Uganda, Pallaso yahise atangira gushyira hanze indirimbo zamuhesheje kwamamara cyane. Mu ndirimbo zamwubakiye izina harimo nka “Amaaso”, “Go Down Low”, “Malamu”, “Twatoba” n’izindi zakunzwe cyane mu tubyiniro no ku maradiyo.

Yihariye umwimerere uhuza Dancehall n’umuziki wa Afurika, akoresha indimi zirimo Luganda, Icyongereza n’andi magambo y’akarere, bituma indirimbo ze zirenga imbibi za Uganda.

Pallaso yakoranye n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda no hanze yayo, harimo abo mu Rwanda, Kenya na Tanzania. Iyi mikoranire yamufashije kwagura isoko no gukomeza kwiyubaka nk’umuhanzi utekereza ku karere kose.

Mu rugendo rwe, yagiye anahabwa ibihembo bitandukanye by’umuziki muri Uganda, ndetse aba umwe mu bahanzi bahoraho ku rutonde rw’abakunzwe cyane mu gihugu cye.

Nubwo yagiye agira ibihe byiza, Pallaso ntiyaburaga ibigeragezo birimo kutumvikana n’abandi bahanzi, ibibazo by’ubuzima bwite n’iby’imyitwarire byagiye bivugwa mu itangazamakuru. Gusa buri gihe yagiye agaruka mu muziki akomeza gusohora ibihangano bishya, agaragaza ko atava ku murongo we.

Uyu munsi, Pallaso abarwa mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda no mu karere. Afite igikundiro ku rubyiruko, akunze gutaramira ibihumbi by’abantu, kandi akomeje gushyira hanze indirimbo nshya no gukorana n’abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye.

Urugendo rwe rugaragaza ishusho y’umuhanzi wakuze mu muryango w’umuziki, ariko agahitamo kwishakamo umwihariko, akawuhindura intwaro imugeza ku rwego mpuzamahanga.

Yago Pon Dat yavuze ko Pallaso ari we wamuhamagaye amusaba ko bakorana ‘Yo Love’, ashimangira ko nta kiguzi cyigeze kibaho ahubwo byaturutse ku bushuti n’icyizere bafitanye


Yago Pon Dat yatangaje ko ‘Yo Love’ ari yo ndirimbo ya mbere kuri Album ye ya Gatatu, ashimangira ko iyi album izaba igizwe ahanini n’imikoranire mpuzamahanga, aho azahuza imbaraga n’abahanzi benshi bo mu bindi bihugu

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘YO LOVE’ YA YAGO PON DAT NA PALLASO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...