Ni we muraperi nzi ku Isi - Minisitiri Uwihanganye kuri Bull Dogg afana by’ikirenga

Imyidagaduro - 08/05/2026 6:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni we muraperi nzi ku Isi - Minisitiri Uwihanganye kuri Bull Dogg afana by’ikirenga

Mu gihe umuziki wa Hip Hop nyarwanda ukomeje kugenda ugira ibihe bitandukanye birimo impinduka z’ingeri nyinshi, hari bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta badahisha amarangamutima yabo ku bahanzi bakunda n’impamvu babakunda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, ni umwe muri abo, nyuma yo gutangaza ko umuraperi akunda kurusha abandi ari Bull Dogg.

Ni amagambo yavuze mu buryo bwatumye benshi bayafata nk’atangaje, cyane cyane kubera uburyo yahamije ko Bull Dogg ari “we muraperi azi ku Isi”.

Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, mu kiganiro cya ‘Meet Me Tonight’, aho yari yaganiriye n’urubyiruko ku ngingo zitandukanye zirimo gahunda Guverinoma y’u Rwanda iri gushyiramo imbaraga mu guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, by’umwihariko gahunda ya ‘Bus Lanes’ cyangwa imihanda yihariye inyuramo imodoka zitwara abantu benshi mu Mujyi wa Kigali.

Muri icyo kiganiro, Amb. Uwihanganye ntiyagarukiye gusa ku nshingano ze za Leta, ahubwo yanagarutse ku rugendo rwe rwihariye mbere yo kugera mu buyobozi bukuru.

Yavuze ko yabanje gukora umwuga w’itangazamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus na Radio 10, ndetse ko icyo gihe atigeze atekereza ko umunsi umwe azaba Ambasaderi cyangwa umuyobozi muri Guverinoma.

Mu buryo bworoheje ariko bwuzuyemo amarangamutima, yabwiye InyaRwanda, ko gukurikirana cyane injyana ya Hip Hop ari byo byatumye akunda cyane Bull Dogg kugeza ubwo amufata nk’umuraperi wihariye mu buzima bwe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Amb. Uwihanganye yasobanuye ko uburyo Bull Dogg yubaka ubutumwa mu ndirimbo ze ari bwo bwamunyuze cyane kurusha ibindi.

Ati: “Kuva ko ari we muraperi nzi ku Isi ni uburyo bwanjye bwo kugaragaza uburyo mukunda cyane. Ariko muri rusange nkunda Rap, nkunda umuziki cyane cyane umuziki w’u Rwanda. Abaraperi benshi bo mu Rwanda ndabazi, kuva kuri Bull Dogg, Riderman, abari muri Tuff Gang ndetse n’aba bashya nka Bushali.”

Aya magambo agaragaza ko n’ubwo Bull Dogg ari we afata nk’umwihariko, anafite ubumenyi ku rugendo rwa Hip Hop nyarwanda kuva ku bamaze igihe kugeza ku gisekuru gishya kiri kuzamuka muri iyi minsi.

Amb. Uwihanganye yavuze ko uburyo Bull Dogg akoresha amagambo mu bihangano bye ari kimwe mu bimutandukanya n’abandi.

Yagarutse cyane ku ndirimbo ‘Pay Attention’, avuga ko ari imwe mu ndirimbo zifite ubutumwa buremereye bushobora gufasha urubyiruko ndetse n’abakuru. Ati: “Ni ukugaragaza gusa ko buri muntu aba afite umuntu akunda, ni yo mpamvu umuntu avuga kuriya.”

Yakomeje agira ati: “Indirimbo ze, ukuntu akurikiranya amagambo, wumva ako afite ubutumwa. Sinzi niba abantu bajya bumva, hari nk’indirimbo afite yitwa ‘Pay Attention’, uretse numva ngo uri urubyiruko urabyumva ariko n’umukuru yabyumva. No muri ubu buzima dukora ukurikiye ibintu avuga muri buri gitero, uburere bishobora kugufasha mu buzima.”

Uyu muyobozi yavuze ko Bull Dogg atari umuhanzi ushingira gusa ku gususurutsa abantu, ahubwo ko ari umwe mu bahanzi bake bashobora gukoresha umuziki nk’inzira yo gutanga inyigisho n’ubutumwa bufite aho bwerekeza.

Yagaragaje kandi ko imyitwarire ya Bull Dogg iri mu bituma amuha agaciro gakomeye. Mu gihe bamwe mu bahanzi bajya bagarukwaho kubera imyitwarire cyangwa imvugo zitandukanye, yavuze ko Bull Dogg ari umwe mu bakomeje kwitwara neza no kugumana umurongo w’ubuhanzi bwubakiye ku butumwa.

Bull Dogg, amazina ye nyakuri akaba Ndayishimiye Mark Bertrand, amaze imyaka myinshi ari umwe mu nkingi za mwamba za Hip Hop nyarwanda.

Yabaye mu itsinda rya Tuff Gang ryanditse amateka akomeye muri muzika y’u Rwanda, ndetse aza no gukomeza urugendo rwe nk’umuhanzi ku giti cye.

Mu gihe Hip Hop nyarwanda ikomeje guhindura isura no kwakira amaraso mashya, amagambo ya Amb. Uwihanganye yongeye kugaragaza uburyo Bull Dogg agifite umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi ba muzika, barimo n’abayobozi bakomeye mu gihugu.


Minisitiri Uwihanganye yavuze impamvu Bull Dogg amufata nk’umuraperi udasanzwe mu Rwanda no hanze yarwo


Amb. Uwihanganye yavuze ko indirimbo za Bull Dogg zirimo ubutumwa bukomeye, agaragaza ko ‘Pay Attention’ iri mu zamukoze ku mutima cyane


“Ukuntu akurikiranya amagambo wumva afite ubutumwa” — Amb. Uwihanganye yashimye inganzo ya Bull Dogg avuga ko ishobora no gufasha umuntu mu buzima bwa buri munsi

 Amb. Uwihanganye yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda ya ‘Bus Lanes’ igamije kugabanya umubyigano no korohereza abaturage kugera ku kazi no mu rugo ku gihe. Aha yaganiraga na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘PAY ATTENTION’ YA BULL DOGG


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...