APR
FC imaze imyaka isaga 9 ikinisha abakinnyi b'Abanyarwanda muri gahunda bari
barihaye yo kuzamura abana b'Abanyarwanda, gusa amakuru aturuka muri iyi kipe
avuga ko nta gihindutse umwaka utaha igomba kugaruka kuri gahunda isanzwe
yo gukinisha abakinnyi barimo n'abanyamahanga.
Bivugwa
ko iyi kipe abakinnyi ifite bari mu mikino ya CAF Champions League nibatagera
mu matsinda cyangwa ngo bitware neza muri CAF Confederation Cup izahita
itangira gushaka abakinnyi b'abanyamahanga bagomba kongerera imbaraga abo yari
ifite.

Sadick Sulley ubu yari akiri iwabo muri Ghana
Mu
bakinnyi APR FC ishobora guhita isinyisha harimo Sadick Sulley ukomoka muri
Ghana. Uyu musore bivugwa ko APR FC yagiranye ibiganiro n'ikipe ya Bugesera FC
asanzwe akinira ikabasaba ko bamugura ariko n'ubundi akaguma i Bugesera aho yabakinira
umwaka umwe ubundi agahita azamuka i Kigali. Bugesera FC nayo yahise ica
miriyoni 40 APR FC ariko bamwe mu bayobozi ba Bugesera FC basubira inyuma mu
biganiro.
Usanzwe
agurira ikipe ya APR FC abakinnyi Mupenzi Eto'o, yagaragaye ku mukino Bugesera
FC yatsinzemo Kiyovu Sport ibitego 2 ku busa, ibitego byose byatsinzwe na
Sadick Sulley, ndetse uyu mugabo akaba yarakomeje kwibaza kuri uyu mukinnyi
harimo n'uburyo yagurwa agatizwa muri Bugesera n'ubundi.

Sadick aheruka gusinyira Bugesera FC
Si
APR FC kandi ishaka uyu mukinnyi gusa kuko na AS Kigali yinshije mu biganiro
ishaka uyu musore ariko ikananizwa n'amafaranga yaciwe.
Sadick
Sulley aheruka gusinyira ikipe ya Bugesera amazerano y'imyaka ibiri aho yari
avuye muri Espoir FC yatsindiye ibitego 5 atanga imipira itanu ivamo ibitego. Sulley
kuva yagera muri Bugesera FC amaze kuyikinira imikino 4 atsindamo ibitego 3.