Ni we munyamahanga wa mbere APR FC ishobora gusinyisha

Imikino - 12/10/2021 1:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni we munyamahanga wa mbere APR FC ishobora gusinyisha

Mu gihe byagenda neza APR FC ishobora guhera ku munya-Ghana Sadick Sulley isinyisha, akaba umunyamahanga wa mbere utangiye ikiragano gishya muri APR FC.

APR FC imaze imyaka isaga 9 ikinisha abakinnyi b'Abanyarwanda muri gahunda bari barihaye yo kuzamura abana b'Abanyarwanda, gusa amakuru aturuka muri iyi kipe avuga ko nta gihindutse umwaka utaha igomba kugaruka kuri gahunda isanzwe yo gukinisha abakinnyi barimo n'abanyamahanga.


Bivugwa ko iyi kipe abakinnyi ifite bari mu mikino ya CAF Champions League nibatagera mu matsinda cyangwa ngo bitware neza muri CAF Confederation Cup izahita itangira gushaka abakinnyi b'abanyamahanga bagomba kongerera imbaraga abo yari ifite.


Sadick Sulley ubu yari akiri iwabo muri Ghana 

Mu bakinnyi APR FC ishobora guhita isinyisha harimo Sadick Sulley ukomoka muri Ghana. Uyu musore bivugwa ko APR FC yagiranye ibiganiro n'ikipe ya Bugesera FC asanzwe akinira ikabasaba ko bamugura ariko n'ubundi akaguma i Bugesera aho yabakinira umwaka umwe ubundi agahita azamuka i Kigali. Bugesera FC nayo yahise ica miriyoni 40 APR FC ariko bamwe mu bayobozi ba Bugesera FC basubira inyuma mu biganiro.

Usanzwe agurira ikipe ya APR FC abakinnyi Mupenzi Eto'o, yagaragaye ku mukino Bugesera FC yatsinzemo Kiyovu Sport ibitego 2 ku busa, ibitego byose byatsinzwe na Sadick Sulley, ndetse uyu mugabo akaba yarakomeje kwibaza kuri uyu mukinnyi harimo n'uburyo yagurwa agatizwa muri Bugesera n'ubundi.


Sadick aheruka gusinyira Bugesera FC 

Si APR FC kandi ishaka uyu mukinnyi gusa kuko na AS Kigali yinshije mu biganiro ishaka uyu musore ariko ikananizwa n'amafaranga yaciwe.

Sadick Sulley aheruka gusinyira ikipe ya Bugesera amazerano y'imyaka ibiri aho yari avuye muri Espoir FC yatsindiye ibitego 5 atanga imipira itanu ivamo ibitego. Sulley kuva yagera muri Bugesera FC amaze kuyikinira imikino 4 atsindamo ibitego 3.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...