Mu
mvugo yagarutsweho cyane, harimo iy’umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel uzwi
nka Clapton Kibonge, wavuze amagambo yafashwe nk’indorerwamo y’uko Papa Sava
afatwa muri Cinema y’u Rwanda muri iki gihe.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Clapton yatangaje ko ashingiye ku bikorwa, ku
kwihangana no ku rugendo rurerure Papa Sava anyuzemo, akwiye kwitwa ‘Munyakazi’
wa Cinema nyarwanda.
“Navuga
nti ni we Munyakazi wacu muri Cinema,” -Clapton yabivuze mu ijwi ririmo
icyubahiro n’ishimwe.
Yasobanuye
ko Papa Sava ari umwe mu bantu bake bagize umutima wo kudacika intege,
bagakomeza gukora n’igihe imirimo ya Cinema yari igikura, itaramenyekana kandi
itarashyigikirwa nk’uko biri uyu munsi.
Clapton
yavuze ko kuba Papa Sava akomeje kugaragara muri Cinema no mu myaka ye
y’ubukure, ari isomo rikomeye ku rubyiruko ruri kwinjira muri uyu mwuga.
Yakomeje
asobanura ati “Cinema tuba dukenye umukinnyi wa filime ukuze, w’umusaza. Papa
Sava ni mukuru wacu. Ibyo ageraho natwe bidutera imbaraga, tukumva ko nta kintu
cyatubuza kugera kure,”
Mu
magambo yuzuyemo icyizere, Clapton yifurije Papa Sava gukomeza urugendo rwe mu
buhanzi, avuga ko imyaka 30 yizihijwe ari intangiriro y’indi myinshi iri
imbere.
Ati
“Namubwira nti komeza utere imbere. Imyaka 40 tuzayihize, imyaka 50
tuzayizihize, kugeza no ku myaka 100, kuko umwuga dukora si umupira w’amaguru
urangira vuba,”
Clapton
yanagarutse ku mubano umaze igihe kirekire afitanye na Papa Sava, avuga ko mu
myaka bamaze bakorana, bagiranye ubufatanye burenze akazi gusa.
Yasobanuye
ati “Twayibanyemo neza. Nagize ibitekerezo mu mishinga ye, na we agira
ibitekerezo mu yanjye. Twarabanye mu byiza n’ibibi, byaba byaciyemo cyangwa se
byanze. Ariko byose twabinyuzemo neza,”
Yongeraho
ko Papa Sava ari umuntu yigiraho cyane mu bijyanye no gukora cyane, kwihangana
no kudacika intege n’iyo ibintu bitagenda neza.
Ibirori
byo kwizihiza imyaka 30 ya Papa Sava mu buhanzi byasigiye benshi isomo
rikomeye: ko impano ihujwe n’umurava, ukwihangana n’urukundo rw’umwuga,
ishobora guhinduka inkingi ikomeye yubakira abandi.
Mu
gihe Cinema nyarwanda ikomeje gutera intambwe igana ku rwego mpuzamahanga,
amazina nka Papa Sava akomeje gufatwa nk’imizi ikomeye y’uru ruganda, abantu
bahanze inzira, bagatanga icyizere ko ejo hazaza hari icyerekezo.
Kuri Clapton n’abandi bakinnyi ba filime b’iki gihe, Papa Sava si umuhanzi gusa, ni umunyakazi, ni umuyobozi utavugira ku munwa, ni urugero rw’uko inzozi zishobora kugerwaho igihe umuntu atigeze acika intege.

Mu
myaka 30 ya Papa Sava mu buhanzi, Clapton agaragaza ishusho y’umugabo utigeze
acika intege, avuga ko ari we ‘Munyakazi’ wa Cinema nyarwanda, indorerwamo
n’inkingi itanga icyizere ku bazakomeza uyu mwuga

‘Papa
Sava’ yizihije imyaka 30 ishize ari mu buhanzi, anamurika filime ye irangira
yitwa ‘What a Day’
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLAPTON
VIDEO: Dox Visual -InyaRwanda.com
