Biragoye kumenya byinshi kuri uyu mukobwa Imbabazi, ariko amazina ye nyakuri ni Nadège Imbabazi Karemera, akaba azwiho gufotora Perezida Kagame. Ku rubuga rwa Instagram, akurikirwa n’abarenga 4,600, we akaba akurikira abagera ku 179.
Imbabazi ni umunyamuryango w'Ihuriro ry'Abafotozi b'Igitsinagore muri Afrika [African Women Photographers] nk’umwe mu bateje imbere umwuga wo gufotora by’umwihariko ku gitsinagore.
Aherutse gufotora Perezida Kagame ubwo yari mu birwa
bya Barbados ifoto ifite igisobanuro cyinshi. Aha uyu mukobwa yafotoye Perezida
Kagame ari gukina Tennis ubona ko ahanzwe amaso n’abanya Barbados.
Si iyi foto gusa kuko hari n'indi itajya yibagirana yo kuwa 25 Gicurasi 2021, ubwo Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa Emmanuel Macron yageraga
mu Rwanda, yahagiriye ibihe byiza kugeza cyane ndetse mu gutaha aherekezwa na Perezida Kagame.
Mu kumuherekeza, Emmanuel Macro akimara kugera mu Ndege yazamuye
ukuboko asezeraho Perezida Kagame wari uhagaze hanze, maze Imbabazi akora akazi
ke muri ako kanya uko gusezeranaho kwabaga. Icyo gihe iyi foto yarakunzwe bitagereranywa.
Uyu mukobwa na bagenzi be bamaze kubaka izina barimo Kamanda Promesse ufotora Madamu Jeannette Kagame, ntawatinya kuvuga ko ari bamwe mu
bafungurira imiryango urubyiruko rwinshi rw'abakobwa rwifuza gutera ikirenge mu cyabo mu mwuga wo gufotora.
Amafoto ya Imbabazi akundwa na benshi

Urwego rwo hejuru agezeho mu gufotora rutera ishyaka barumuna be
Imbabazi ni we wafotoye iyi foto ya Perezida Kagame
Imbabazi ni we wafotoye iyi foto

Imbabazi ubwo yari muri CHOGM afotora Perezida Kagame


Imbabazi ari kumwe na Promesse Kamanda ufotora Madame Jeannette Kagame

Iyi foto nayo yakunzwe n'abatari bake