Ni we ‘Boss’ mwiza nagize - Yverry yazirikanye ibyo Gauchi wamubereye umujyanama yamugejejeho

Imyidagaduro - 15/08/2025 1:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni we ‘Boss’ mwiza nagize - Yverry yazirikanye ibyo Gauchi wamubereye umujyanama yamugejejeho

Umuhanzi Rugamba Yverry, wamamaye nka Yverry, yongeye kugaragaza ishimwe afite kuri Gauchi wamubereye umujyanama mu rugendo rwe rw’umuziki, akamufasha kugeza ubwo yakoraga indirimbo eshatu zakomeje kumuzamura nk’umuhanzi wigenga.

Uyu mugabo ubarizwa muri Canada muri iki gihe, yanditse kuri Instagram ku wa Gatanu, tariki 15 Kanama 2025, agaragaza ko yamufashije mu buryo bukomeye ndetse ko ibyo yakorewe byamukoze ku mutima.

Yverry yavuze ko mu gihe cy’umwaka urenga, Gauchi yashoye imari ifatika mu ikorwa ry’indirimbo ze eshatu zirimo ‘Njyenyine’ yakoranye na Butera Knowless, ‘Over’, ndetse na ‘Forever’.

Umuhanzi yavuze kandi ko yakoranye n’abashoramari benshi cyangwa aba ‘Boss’ benshi mu muziki, ariko ntawe uteza gusimbura Gauchi. Yagize ati “Uri umuyobozi (Boss) mwiza kurusha bose nagize. Warakoze cyane kuba warankomeje, ukanshoboza mu byo wari ushoboye.”

Gauchi, ku ruhande rwe, yabwiye InyaRwanda ko yishimira ibyo yagejeje kuri Yverry mu gihe bamaze bakorana, kandi ko yiteguye gukomeza kumushyigikira nk’umuvandimwe.

Yagize ati "Twakoranaga nk’abavandimwe, na nyuma y’aho amasezerano arangiye twakomeje kuvugana. Nishimira ibyo twakoranye turi kumwe, kandi abantu babona ko biri ku rwego rwiza, na we agomba gukomerezaho."

Yverry aherutse kandi kubwira InyaRwanda ko yagiye muri Canada mu bikorwa byo kwagura umuziki we, ahashakishamo uko yakorera ibikorwa bye no gutegura indi mishinga itandukanye.

Amashusho y'indirimbo 'Forever' yagiye hanze ku wa 31 Nyakanga 2024, aho amaze kurebwa inshuro ibihumbi 362. Yakorewe muri Canada, ikorwa mu buryo bw'amajwi na Madebeats, n'aho amajwi akorwa na Babou Daxx.

Indirimbo 'Over' yasohotse ku wa 20 Ukuboza 2023, ikorwa mu buryo bw'amajwi na Prince Kiiiz, ni mu gihe 'Video' yakozwe na Gad inononsorwa na John Elarts. Imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 1.3.

Mu ndirimbo Gauchi yakoreye Yverry iyarebwe cyane yitwa 'Njyenyine' yakoranye na Butera Knowless. Iyi yagiye hanze hanze tariki 4 Ukwakira 2023, aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 5.9. Yakozwe na Element ndetse na Kina Music inononsorwa na Bob Pro.

Kuva muri Nyakanga 2024, Yverry ntiyongeye kumvikana mu muziki, bivuze ko umwaka ushize nta ndirimbo asohora kuva yatandukana na Gauchi.


Yverry yashimye Gauchi uruhare yagize mu rugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wiyubatse

 

Gauchi yavuze ko yakoranye na Yverry nk'umuvandimwe byatumye ibyo bakoze byararenze imipaka


 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NJYENYINE' YA YVERRY NA BUTERA KNOWLESS

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BAZANGA YA GAUCHI NA SEAN BRIZZ



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...