Bull Dogg yavuze ko nubwo na
we yatunguwe n’umuvuduko amatike y’igitaramo cya mbere cya King James cy’imyaka
20 mu muziki yashizeho, atari ibintu byamubabaje cyangwa ngo bimutangaze cyane
bitewe n’uko yari asanzwe azi ubushobozi n’uburyo uyu muhanzi yubakiyeho izina
rye.
Yabwiye InyaRwanda ati:
“Akantu ko gutungurwamo gacye ntabwo kabura nkurikije uko abantu baba
batekereza n’uko uruganda rwacu turuzi. King James ni umuntu wagumanye
umwihariko we.”
Yakomeje avuga ko kimwe mu
bintu bikomeye byafashije King James kugera kuri uru rwego ari ugukomera ku
murongo we no kutiruka inyuma y’impinduka zose zabaye mu muziki.
Ati: “Ku ruhande rwe ntabwo
yigeze ahinduka cyane, uruhande rwe yararukomeje cyane. Ahantu wakoreye amateka
ntuzahahindurire umuvuno wawe, kuko ni byiza cyane. Nanjye niyo mpamvu nagumye
kuri Rap. Ntabwo nakwigereranya n’umuvandimwe, ariko Imana idushoboje
bizakunda.”
Bull Dogg yavuze ko kuba King
James yarabashije kuzuza BK Arena inshuro ebyiri zikurikiranya ari ikimenyetso
cy’urwego rwo hejuru uyu muhanzi agezeho mu rugendo rwe rw’imyaka 20.
King James yakoze igitaramo
cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki tariki 1 Kanama 2026, nyuma y’uko
amatike yacyo ashize mu gihe gito, bituma hiyongeraho ikindi gitaramo cyabaye
ku itariki ya 2 Kanama 2026.
Bull Dogg yavuze ko ibi ari
ibintu bidasanzwe mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, kandi ko bikwiye kubera
abandi bahanzi isomo. Ati: “Ibyo yakoze ni ibintu biri ku rwego rwo hejuru
cyane.”
Uyu muraperi yavuze ko
amateka King James yanditse atari ayo kwishimirwa gusa, ahubwo ari n’isomo
rikomeye ku bahanzi bose bashaka kugira umwuga urambye.
Yagaragaje ko abahanzi bakiri
bato ndetse n’abamaze igihe mu muziki bakwiye kureba ku rugendo rwa King James,
uburyo yubakiye izina rye, uburyo yakomeje umwimerere we ndetse n’uburyo
yakomeje kugirana umubano n’abafana be.
Ati: “Ni umuhanzi nakwifuza
ko n’abandi bashya bazaza, cyangwa n’abandi bose bashaka gukora ‘career’ nini
bakwigiraho.”
Yakomeje ati: “Nanjye n’ubu
nkiri muri iki gihe nkora umuziki, ndacyari umunyeshuri, ngomba kwigira ku
bandi benshi. Ariko King James ni umwe mu bo ngomba kwigiraho muri iki gihe,
kuko bino bitera ishyari ryiza ku buryo n’undi muhanzi uri mu kigero cye nawe
yakwifuza gukora ibintu nk’ibi yakoze.”
Bull Dogg na King James
bafitanye amateka maremare mu muziki, aho uyu muraperi avuga ko ubucuti bwabo
bwatangiye mu myaka 20 ishize.
Mu gitaramo cya kabiri cya
King James cyabereye muri BK Arena, Bull Dogg yabaye umwe mu bahanzi basangiye
urubyiniro na we, aho baririmbye indirimbo yabo “Ayarya n’ayanjye” yari yitezwe
cyane n’abafana.
Kuri Bull Dogg, ibyo King
James yakoze ntibishingiye gusa ku kuba yarakoze igitaramo cyiza, ahubwo ni
umusaruro w’imyaka myinshi yo kubaka izina, gukomeza indangagaciro ze no
gukunda umuziki we.
Ni yo mpamvu asanga King James ari umwe mu bahanzi bakwiye kureberwaho n’undi wese ushaka kugira urugendo rurerure kandi rukomeye mu muziki.

Bull Dogg yatangaje ko King James ari umuhanzi wubatse ibigwi, ku buryo abakiri bato bashaka kwinjira mu muziki n’abandi yababera ikitegererezo

Bull Dogg avuga ko afitanye ubushuti bwihariye na King James ku buryo banakoranye indirimbo zirenga eshatu
