Ubukwe
bwabo bwabereye ahitwa Golden Garden ku i Rebero, ku wa 7 Ukuboza 2025, aho
habanje imihango yo gusaba no gukwa, bakurikiraho gusezerana imbere y’Imana,
mbere yo kwakira no gususurutsa abatumiwe.
Uyu
muhango w’ingenzi mu buzima bwabo watashywe n’inshuti n’abavandimwe
batandukanye, barimo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Knowless wari kumwe
n’umugabo we Ishimwe Clement, Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini, Andy Bumuntu,
Victor Rukotana n’abandi benshi.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Da Rest yasobanuye ko indirimbo ‘Amore’
yayikoze mu rwego rwo gushimira byimazeyo abatashye ubukwe bwe n’umugore we,
ndetse ikanaba ubutumwa bw’urukundo ku bantu bose.
Ati:
“‘Amore’ ni indirimbo nziza y’urukundo ikwiye gushimisha abantu muri rusange,
cyane cyane abafite gahunda yo kubana, kuko itanga ishusho nziza y’urukundo
n’ubwumvikane.”
Yakomeje
avuga ko iyi ndirimbo ifite igisobanuro cyihariye kuri we n’umufasha we, kuko
yayisohoye nk’urwibutso ruzahoraho rw’ubukwe bwabo.
Ati:
“Nayisohoye kugira ngo izabe urwibutso rudasaza kuri njye n’umugore wanjye,
ariko kandi n’abitabiriye ubukwe bazajya bahora bibuka ko babwitabiriye.”
Uyu
muhanzi kandi yagaragaje ko n’ubwo yatangiye ubuzima bushya bw’urugo, atigeze
atekereza guhagarika umuziki, ahubwo urugendo rwe ruri gukomeza ku muvuduko.
Ati:
“Kuri njye umuziki urakomeje. Muri uyu mwaka ndifuza kwagura ibikorwa byanjye
tukagera kure, cyane cyane tukinjira no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.”
Yongeyeho
ko abafana be bazabona indi mishinga mishya mu gihe cya vuba, kuko ateganya
gusohora indi ndirimbo bitarenze Gashyantare 2026, ndetse hakanatangira
n’ibitaramo nibirangira gutunganywa.
Ati:
“Ibikorwa birakomeje. Mu mezi ari imbere tuzashyira hanze indi ndirimbo, kandi
nibiramuka bigendanye n’uko tubiteganya, tuzatangira no gukora ibitaramo.”

Da
Rest yashyize hanze indirimbo ‘Amore’ ishingiye ku byaranze ubukwe bwe
n’umugore we Iradukunda A. Souvenir, avuga ko ari urwibutso rudasaza
rw’urukundo rwabo
Mu
ndirimbo ‘Amore’, Da Rest agaragaza bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze ubukwe
bwe bwabereye ku i Rebero, anashimira inshuti n’abahanzi batandukanye batashye
uyu muhango wabo

Nyuma
yo kurushinga, Da Rest yemeje ko umuziki utahagaze, ahubwo ko ateganya
kuwagurira mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba muri uyu mwaka

Nel
Ngabo na Platini ni bamwe mu batashye ubukwe bwa Da Rest, ndetse basusurukije
abitabiriye
Ishimwe
Karake Clement n’umugore we Butera Knowless ni bamwe mu bitabiriye ubukwe bwa
Da Rest n’umugore we

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMORE’
