Ni urwibutso mfite nzabwira abana banjye – Producer Mamba wacurangiye King James muri BK Arena

Imyidagaduro - 22/08/2026 1:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni urwibutso mfite nzabwira abana banjye – Producer Mamba wacurangiye King James muri BK Arena

Producer Mamba yavuze ko guhabwa amahirwe yo gucurangira King James mu bitaramo bibiri bikomeye yakoreye muri BK Arena ku wa 1 n’uwa 2 Kanama 2026, byamubereye kimwe mu bihe by’agaciro gakomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, ku buryo abifata nk’urwibutso azageza no ku bana be.

Uyu mucuranzi w’ingoma yari mu itsinda ry’abacuranzi ryaherekeje King James muri ibi bitaramo byari bigamije kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Ibi bitaramo byombi byabaye mu bihe bidasanzwe ku muziki nyarwanda, kuko amatike yabyo yashize ku isoko, BK Arena yuzura abakunzi ba King James bari baje kwifatanya na we mu kwizihiza urugendo rwe rw’imyaka 20.

Mamba, wari ufite inshingano zo gucuranga ingoma, avuga ko kuba yarabaye umwe mu bacuranzi bagize uruhare mu gutuma ibyo bitaramo bigenda neza ari ibintu adafatana uburemere busanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mamba yavuze ko ibyo yagezeho muri uyu mwaka, by’umwihariko gucurangira King James, biri mu bintu byamurenze kandi yifuza kuzakomeza kwibuka mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ati: “Byose ni ibintu birenze. Ubundi, ibintu byagiye bimbaho muri uyu mwaka byose ni ibintu birenze. Gucuranga nari nsanzwe ncuranga, kuko no mu bitaramo bya Summer Country Tour nari ndimo, ariko kiriya gitaramo cya King James kirarenze.”

Mamba avuga ko icyo gitaramo cyari gifite umwihariko ukomeye bitewe n’umuhanzi cyari kigenewe, imyiteguro yagishyizwemo ndetse n’urwego cyabereyeho.

Ati: “Cyari icy’umunyabigwi, igitaramo giteguye neza. Ni cyo gitaramo nacuranzemo ntuje, ibintu byose mbyibuka. Twakoze imyitozo igihe kirekire, harimo n’amafaranga menshi.”

Kuri Mamba, BK Arena ntabwo ari ahantu hasanzwe umucuranzi wese ashobora gufata umwanya wo gukorera imbere y’abantu ibihumbi. Kuba yarahageze afite ingoma ye, ari kumwe n’umuhanzi nka King James, byamubereye ishema n’icyizere gikomeye.

Ati: “Navuga ko ari ibintu birenze ntakubeshye. Hariya ni ahantu buri mucuranzi wese uri mu gihugu yakwifuza kujya. Rero kubona ari njye uri hariya uri gucuranga ingoma, noneho ukongeraho n’icyizere King James yangiriye, ni ibintu birenze.”

Uyu mucuranzi kandi agaragaza ko kuba King James yaramugiriye icyizere cyo kumuhitamo mu itsinda ry’abacuranzi ryamuherekeje muri ibyo bitaramo, ari kimwe mu bintu byatumye abifata nk’ikintu gifite agaciro kihariye. Ati: “Ni ibintu by’agaciro na buri mucuranzi wese yakwifuza.”

Mamba avuga ko icyo gihe atazagifata nk’igihe cyashize gusa, ahubwo ko kizakomeza kuba igice cy’inkuru y’urugendo rwe rw’umuziki. Ku buryo n’igihe azaba afite abana, azabaganiriza ku munsi se yagiye gucurangira King James muri BK Arena.

Ati: “Mbifata nk’urwibutso rudasanzwe kuri njye. Nzajya mpora nibuka, ku buryo nzajya mbibwira abana banjye ko nigeze gucurangira King James mu bitaramo bye bibiri yakoreye muri BK Arena.”

Yongeraho ati: “Ni ibintu ntashobora kwibagirwa nk’umucuranzi mu rugendo rwanjye.”

Urugendo rwa King James rw’imyaka 20 rwahuje ibisekuru

Ibitaramo bya King James byo ku wa 1 n’uwa 2 Kanama 2026 byari bidasanzwe ku rugendo rw’umuhanzi umaze imyaka 20 ari mu muziki.

Kuri benshi mu bakurikirana umuziki nyarwanda, byari umwanya wo kongera kubona King James ku rubyiniro rwa BK Arena mu gitaramo cy’umwimerere, aherekejwe n’abacuranzi n’abahanzi batandukanye.

Ku ruhande rw’abacuranzi nka Mamba, byari n’umwanya wo kugaragaza ubuhanga bwabo imbere y’abantu benshi no kugira uruhare mu mateka y’umuhanzi umaze igihe kinini afatwa nk’umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda.

Kuri Mamba rero, kuba yaragize uruhare muri uwo muziki w’amateka, ntabwo ari akazi gusa yakoze, ahubwo ni igice cy’urugendo rwe azahora yibukiraho.

Ni urwibutso ruvuga ku cyizere yagiriwe, imyiteguro yamaze igihe, urubyiniro rwa BK Arena n’umwanya yahawe wo gucurangira umwe mu bahanzi bakomeye mu mateka ya muzika nyarwanda.

Kandi nk’uko abyivugira, ni inkuru atazagumana wenyine: ni inkuru yifuza kuzabwira abana be.


Producer Mamba yatangaje ko gucurangira King James ari kimwe mu byiza yagezeho mu buzima bwe


Mamba yavuze ko gukorana na King James byamusigiye urwibutso azasangiza abana be

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER MAMBA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...