Mu
kiganiro na InyaRwanda, Lisaa agaruka ku ntangiriro ze, akavuga ko kwinjira mu
muziki atari ibintu byamuguye gitumo. Ni inzozi yakuranye, kandi akiri muto
yari azi ko umunsi umwe azahaguruka agashyira hanze ibihangano bye.
Ati:
“Kwinjira mu muziki ntabwo byantunguye. Ni ibintu nakundaga kuva nkiri muto,
kandi nkiri muto nabitekerezaga nk’inzozi, ariko uko nakuraga niko nabigize
icyemezo.”
‘Forever’ –
Intambwe ya mbere yamuhaye icyizere
Lisaa
yinjiye mu muziki asohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Forever’, yakoranye na
Producer Prince Kiiiz. Ni indirimbo afata nk’ifatizo ry’urugendo rwe.
Agaruka
kuri iyo ndirimbo, agira ati: “Forever nyifata nk’imfura yanjye. Ni umwana
wanjye wa mbere. Ni indirimbo yanjye ya mbere. Ntabwo nitegura ko abantu
bazahita bayakira. Urabona nibwo nari nje mu muziki, ari nabwo bwa mbere
ninjiye muri studio y’umuziki.”
Iyi
ndirimbo, nubwo yari iya mbere kandi yakozwe mu gihe yari agishakisha uko
ibintu bikorwa, yamuhaye icyizere ko ashoboye. Yamuhaye kandi amahirwe yo
kumenyekana ku ruhando rw’umuziki.
Ati:
“Ifite ahantu yamvanye n’ahantu yangejeje. Yatumye Abanyarwanda banyizera.
Izajya impora ku mutima, mbese ni nk’umwana wanjye wa mbere.”
Umwaka w’amasomo
n’igerageza
Mu
mwaka umwe amaze mu muziki, Lisaa avuga ko byinshi yabyize, kuva ku mikorere ya
studio, uko indirimbo itegurwa, uko yamamazwa, kugeza ku kumenya uko yitwara
nk’umuhanzi uri kubaka izina.
Yemeza
ko atari urugendo rworoshye, cyane cyane ku muhanzi mushya ushaka kwinjira ku
isoko risanzwe ririmo amazina akomeye. Ariko kandi, kuba yarakiriwe neza
n’Abanyarwanda byamwongereye imbaraga.
Asobanura
ati “Byabaye urugendo rwo kwiga no kugerageza. Kwinjira ku isoko ry’umuziki si
ibintu byoroshye, ariko nishimira uko abantu banyakiriye. Byarandenze uko
nabitekerezaga,”
‘IG Posts’
n’izindi ntambwe
Kugeza
ubu, Lisaa amaze gushyira hanze indirimbo eshanu. Iheruka ni iyo yise ‘IG
Posts’, igaragaza indi ntera mu mikorere ye n’uburyo agenda arushaho kwiyubaka
nk’umuhanzi ushaka gufata umwanya uhamye mu muziki nyarwanda.
Uyu
muhanzikazi agaragaza ko atarebera inyuma, ahubwo ko umwaka umwe wabaye
intangiriro y’urugendo rurerure. Avuga ko intego ari ugukomeza gukora cyane,
gutanga umuziki ufite ireme no gukomeza kugirirwa icyizere n’abakunzi be.
Ku
bwe, umwaka wa mbere ntiwari uwo kureba ibyagezweho gusa, ahubwo wari uwo kwiga
no kwiyubaka.
Ati:
“Uyu mwaka wabaye uw’amasomo. Numva ngifite byinshi byo gukora no kwerekana.
Icy’ingenzi ni uko natangiye, kandi nzi aho nshaka kugera.”
Mu gihe ari gukomeza urugendo rwe, Lisaa ashimangira ko azakomeza guha agaciro indirimbo ye ya mbere ‘Forever’, nk’inkingi yamwinjije mu muziki, ndetse n’inkumburo izahora imwibutsa aho yatangiriye.

Forever nyifata nk’imfura yanjye – Lisaa avuga ko umwaka umwe amaze mu muziki wabaye urugendo rw’amasomo n’icyizere, aho indirimbo ye ya mbere yamuhaye izina mu Banyarwanda

Umwaka
umwe gusa, indirimbo eshanu ku isoko – Lisaa yishimira uko yakiriwe
n’Abanyarwanda mu rugendo rwe rwo kwinjira ku isoko ry’umuziki

Lisaa yishimiye intambwe yateye mu mwaka wa mbere w’umuziki, avuga ko rwari urugendo
rwo kwiga, kwiyubaka no gutangira kwizera ko inzozi ze zishoboka
