Ni urucabana gutsinda APR FC - Byiringiro Lague ufite intego zo kuba umukinnyi mwiza wa Shampiyona

Imikino - 01/12/2025 7:11 AM
Share:
Ni urucabana gutsinda APR FC - Byiringiro Lague ufite intego zo kuba umukinnyi mwiza wa Shampiyona

Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu Amavubi na Police FC, Byiringiro Lague, yatangaje ko byoroshye gutsinda APR FC mu mukino bazahuramo mu mpera z'iki Cyumweru ndetse ko afite intego zo kuba umukinnyi mwiza wa Shampiyona.

Nyuma yo gutsinda igitego akaba n'umukinnyi mwiza mu mukino banganyijemo na Musanze FC igitego kimwe kuri kimwe, Lague yagarutse ku mukino w'ishiraniro uzabahuza na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025 saa 18:30 kuri Kigali Pele Stadium.

Mbere yo kuvuga ku mukino bazahuramo na APR FC, Lague yagarutse ku cyatumye bishyurwa igitego na Musanze FC mu minota ya nyuma byabaviriyemo kunganya umukino.

Ati: "Wari umukino utoroshye, dutakaje ku munota wa nyuma ariko nta kundi bibaho mu mupira. Twashakaga amanota atatu ariko twahise tubona ko bikomeye duhitamo ku gumana igitego kimwe none nabyo biranze."

Byringiro Lague watsinze igitego cye cya kane yavuze ko afite intego zo kuba umukinnyi mwiza wa Shampiyona ndetse n'uwahoze abandi mu gutsinda ibitego byinshi. Ati: "Intego zanjye ni ukuba umukinnyi mwiza (MVP) no kuba uwatsinze ibitego byinshi (Top Scorer) muri Shampiyona y'uyu mwaka."

Police FC irakurikizaho APR FC ku  wa Gatandatu mu mukino w'umunsi wa 10 wa Shampiyona. Rutahizamu wakiniye APR FC kuva 2028 kugeza 2023, Lague yatangaje biteguye kuyitsinda.

Ati: "Ni umukino uzaba ukomeye, ndacyeka tuyirusha amanota arindwi. Tugiye kwitegura cyane kugira ngo tuzabatsinde dushyiremo ikinyuranyo cy'amanota kandi APR FC kuyitsinda ni uruca bana."

Rutahizamu Lague amaze kwinjiza ibitego 4 mu mikino 9 ndetse akaba amaze ku umukinnyi mwiza w'umukino inshuro eshatu. uyu mukinnyi ni umwe mu bari gufsha cyane umutoza Ben Moussa aho Police FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 22 mu mikino 10 aho yinjije ibitego 11 yinjizwa bitanu.

Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kane muri Shampiyona y'uyu mwaka

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BYIRINGIRO LAGUE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...