Ni umwanditsi mwiza ufite amagambo adasaza - Riderman kuri King James banganya imyaka mu muziki -VIDEO

Imyidagaduro - 23/03/2026 9:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni umwanditsi mwiza ufite amagambo adasaza - Riderman kuri King James banganya imyaka mu muziki -VIDEO

Umuraperi Gatsinzi Emery wamenye nka Riderman mu muziki, yatangaje ko mugenzi we King James amufata nk’umuhanzi w’ibihe byose mu bijyanye n’imyandikire kuko ari umwanditsi mwiza ufite amagambo adasaza, ibituma indirimbo yatangiriyeho na n’uyu munsi umuntu ayumva akumva igifite icyanga.

Riderman yashimangiye ibi mu gihe aherutse gusubiramo indirimbo ya King James yitwa ‘Warikiniraga’, akayivugurura mu buryo bw’umwimerere (sampling). Ibi yabikoze nyuma yo kuyikunda cyane no kuyohereza King James, akamusaba ko yayisohora.

Riderman yabwiye InyaRwanda ati “Iriya ndirimbo kuyikorera 'Sample' [Bafashe 'Chorus' yayo isanzwe bayishyiramo] n'uko ari indirimbo nziza yanditswe n'umuhanzi, ikindi no kuba King James ari inshuti yanjye. Buriya nayikoze mbere ntabanje no kumubwira nyimwoherereza nyuma, ahita ambwira ati ‘iyi ndirimbo ugomba kuyisohora, n’uko mbona kuyishyira hanze."

Riderman yavuze ko, n’ubwo hari abahanzi benshi bafite indirimbo zikunzwe, King James ari umwe mu banditsi beza bafite amagambo adasaza, kandi yakoze indirimbo nyinshi abantu bakunda.

Ati: "Kuvuga ko ari we muhanzi waba ufite indirimbo nyinshi zikunzwe/zakunzwe (Hits) byo ntabwo nabimenya byasaba ko tubanza gukora imibare kuko hari benshi cyane, na The Ben, Bruce Melodie barahari ariko nanone nemera y'uko n'umwe mu banditsi beza dufite, yakoze indirimbo nyinshi cyane turazikunda, ariko noneho cyane cyane amagambo yazo, amagambo yazo ntabwo asaza [...] Ni umwe mu banditsi beza dufite, n'umuhanga cyane."

Riderman yanavuze ko King James atari umuhanzi wirengagijwe nk’uko bamwe bashobora kubitekereza, kandi ko kutagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga kwe no mu bitaramo byinshi bituma abantu batekereza ko yirengagijwe, ariko ngo si ko biri.

Yavuze ati: "Ntabwo ari umuhanzi wirengagijwe, kuko n'abahanzi bose utekereza ko bemerwa mu gihugu, bose baramukunda. Ahubwo ikintu gihari n'uko King James akunze kuba yiturije cyane.”

“Ntabwo wapfa kumubona ku mbuga nkoranyambaga asa n'uwihishe, noneho kubera ko abura kuri izo mbuga nkoranyambaga n'ibitaramo ajyamo buriya ni bicye, kubera ko batamubona buri mwanya bakagirango yarirengagijwe, Oya! Ahubwo abantu baramwubaha cyane. N'abahanzi bagenzi be baramwubaha.”

Riderman na King James bamaze imyaka 20 mu muziki, kuko bombi batangiye urugendo rwabo muri 2006. Muri iki gihe, King James ari kwitegura igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 20 ishize ari mu muziki mu gitaramo kizabera muri BK Arena, tariki 1 Kanama 2026.

Ni mu gihe Riderman nawe avuga ko ari gutekereza ku gitaramo nk’iki. Ariko kandi, akavuga ko bitewe n’ibitaramo byinshi bihari muri uyu mwaka, na gahunda afite ashobora kuzakora iki gitaramo muri mpera z’uyu mwaka, cyangwa se mu ntangiriro za 2027 yizihiza imyaka 20 mu muziki.

Ibi byerekana ko n’abahanzi bafite imyaka myinshi mu muziki bakomeza guha agaciro urugendo rwabo, kandi ko kwizihiza intambwe bagezeho ari igikorwa kibashimisha ndetse kikanashimisha abakunzi babo.


Riderman avuga ko indirimbo za King James, n’izo yatangiriyeho, zigikurura abakunzi bitewe n’amagambo yazo adasaza


Riderman yavuze ko gusubiramo ‘Warikiniraga’ byamushimishije cyane, akemeza ko King James ari umwe mu banditsi beza bafite impano idasaza mu muziki w’u Rwanda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURAPERI RIDERMAN

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘WARIKINIRAGA’ RIDERMAN YASUBIYEMO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...