Mu
minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga impaka nyinshi zakuruwe n’umunyamakuru
Ngabo Roben avuga ko Tom Close ari we muntu wakabirijwe ndetse ko akwiriye
guharira umuziki abandi.
Ni
ibintu bitavuzweho rumwe na benshi aho bashinjaga Ngabo Roben kwirengagiza
ibigwi n’amateka bya Tom Close mu gihe abandi bagaragazaga ko ari ibitekerezo
bye kandi adakwiye guhutazwa ku bwo gutanga igitekerezo.
Bulldog
we yavuze ko Ngabo Roben ari umwana kuri we ndetse nawe akemera ko Tom Close
ari mukuru we bityo ko bigoye y’uko ibyo Tom Close yakoze Ngabo Roben
yabiboneshaga amaso ye.
Ati: “Ntekereza ko uriya muhungu yatanze igitekerezo cye ariko nanone uriya mujene
ndamuzi ariko ni umwana muto. Ndabizi ni umwana kuri njyewe kandi Tom Close ni
mukuru wanjye. Igihe yatangiriye uriya yari muto cyane.”
Akomeza agira ati “Igihe Tom Close yakoraga amateka, ntabwo Ngabo Roben yari ariho
ngo abiboneshe amaso ye.”
Bulldog
avuga ko umuntu wari mu muziki mu bihe byabo azi neza uruhare rwa Tom Close ku
isoko ry’umuziki nyarwanda kandi ko nta wabyirengagiza.
Ati: “Ariko ntekereza ko umuntu wese wabayeho mu gihe cyacu, wabonye Tom Close
atangira umuziki, yabonye uruhare rwe ku isoko ry’umuziki wo mu Rwanda. Ntabwo
tureba ngo ni umuhanga cyane, ngo ni igitangaza ariko urebye aho umuziki wari uri n’aho
yawugejeje, hari icyo byiyongereyeho.”
Bulldog
avuga ko Tom Close akwiye kubahirwa no kuba ari we wazanye The Ben mu kibuga n’abandi
benshi bagiye babonera akazi mu muziki bakitunga ndetse bakanatunga imiryango
yabo.
Ati
“Yahaye ikibuga ba The Ben hari n’abandi bahanzi benshi yagiye aha akazi mu
myidagaduro kandi ni uruhare runini. Ntabwo turebera mu muziki gusa ngo tugarukire
aho. Tugomba kumuha indabo ze.”
Bulldog
yavuze kandi ko abantu badakwiye gutemera itaka kuri Ngabo Roben kuko ibyo yavuze ari
igitekerezo cye kandi u Rwanda rwemerera buri wese gutanga ibitekerezo.
Nyuma
y’izo mpaka zose ku mbuga nkoranyambaga, Tom Close we yashyize hanze indirimbo
nshya yise ‘Cana itara’ yakoranye na Green P na P Fla.
Bulldog yavuze ko Ngabo Roben akiri umwana atari ahari ubwo Tom Close yandikaga amateka
Ngabo Roben aherutse gutangaza ko Tom Close ariwe muhanzi wakabirijwe cyane ndetse ko nta mpano afite
Tom Close yirinze kugira icyo avuga kuri ibyo byose byamuvugwagaho ahubwo akora indirimbo 'Cana itara' yahuriyemo na P Fla na Green P
Reba indirimbo Cana Itara ya Tom Close Ft P Fla na Green P