Ni umwana ntabwo azi igihe Tom Close yandikaga amateka – Bulldog avuga kuri Roben Ngabo wavuze ko Tom Close yakabirijwe

Imyidagaduro - 27/06/2025 10:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni umwana ntabwo azi igihe Tom Close yandikaga amateka – Bulldog avuga kuri Roben Ngabo wavuze ko Tom Close yakabirijwe

Umuraperi Bulldog wongewe mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Mzika yavuze ko ibyo Ngabo aheruka gutangaza ari igitekerezo cye bwite ariko na none "ni umwana ntabwo azi igihe Tom Close yandikaga amateka".

Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga impaka nyinshi zakuruwe n’umunyamakuru Ngabo Roben avuga ko Tom Close ari we muntu wakabirijwe ndetse ko akwiriye guharira umuziki abandi.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe na benshi aho bashinjaga Ngabo Roben kwirengagiza ibigwi n’amateka bya Tom Close mu gihe abandi bagaragazaga ko ari ibitekerezo bye kandi adakwiye guhutazwa ku bwo gutanga igitekerezo.

Bulldog we yavuze ko Ngabo Roben ari umwana kuri we ndetse nawe akemera ko Tom Close ari mukuru we bityo ko bigoye y’uko ibyo Tom Close yakoze Ngabo Roben yabiboneshaga amaso ye.

Ati: “Ntekereza ko uriya muhungu yatanze igitekerezo cye ariko nanone uriya mujene ndamuzi ariko ni umwana muto. Ndabizi ni umwana kuri njyewe kandi Tom Close ni mukuru wanjye. Igihe yatangiriye uriya yari muto cyane.”
Akomeza agira ati “Igihe Tom Close yakoraga amateka, ntabwo Ngabo Roben yari ariho ngo abiboneshe amaso ye.”

Bulldog avuga ko umuntu wari mu muziki mu bihe byabo azi neza uruhare rwa Tom Close ku isoko ry’umuziki nyarwanda kandi ko nta wabyirengagiza.

Ati: “Ariko ntekereza ko umuntu wese wabayeho mu gihe cyacu, wabonye Tom Close atangira umuziki, yabonye uruhare rwe ku isoko ry’umuziki wo mu Rwanda. Ntabwo tureba ngo ni umuhanga cyane, ngo ni igitangaza ariko urebye aho umuziki wari uri n’aho yawugejeje, hari icyo byiyongereyeho.”

Bulldog avuga ko Tom Close akwiye kubahirwa no kuba ari we wazanye The Ben mu kibuga n’abandi benshi bagiye babonera akazi mu muziki bakitunga ndetse bakanatunga imiryango yabo.

Ati “Yahaye ikibuga ba The Ben hari n’abandi bahanzi benshi yagiye aha akazi mu myidagaduro kandi ni uruhare runini. Ntabwo turebera mu muziki gusa ngo tugarukire aho. Tugomba kumuha indabo ze.”

Bulldog yavuze kandi ko abantu badakwiye gutemera itaka kuri Ngabo Roben kuko ibyo yavuze ari igitekerezo cye kandi u Rwanda rwemerera buri wese gutanga ibitekerezo. Ati “Uriya mujene nawe kuba yaravuze ibyo yavuze ntibamutemereho itaka kuko niba ari cyo gitekerezo cye, turi mu gihugu gitanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.”

Nyuma y’izo mpaka zose ku mbuga nkoranyambaga, Tom Close we yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Cana itara’ yakoranye na Green P na P Fla.

Bulldog yavuze ko Ngabo Roben akiri  umwana atari ahari ubwo Tom Close yandikaga amateka

Ngabo Roben aherutse gutangaza ko Tom Close ariwe muhanzi wakabirijwe cyane ndetse ko nta mpano afite

Tom Close yirinze kugira icyo avuga kuri ibyo byose byamuvugwagaho ahubwo akora indirimbo 'Cana itara' yahuriyemo na P Fla na Green P 

Reba indirimbo Cana Itara ya Tom Close Ft P Fla na Green P




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...