Ni umwami wa Youtube mu Rwanda? Super Manager yatanze uduhigo tugaragaza ko ari we mwami wayo

Imyidagaduro - 08/01/2021 4:51 PM
Share:

Umwanditsi:

 Ni umwami wa Youtube mu Rwanda? Super Manager yatanze uduhigo tugaragaza ko ari we mwami wayo

Izina ni ryo muntu. Super Mamager wiyise King Of Youtube yasobanuye impamvu ari umwami wa Youtube mu Rwanda atanga ingero z’uduhigo turimo uko yatumye azenguruka Africa ayisaruramo agatubutse, ari nako akomeza kwamamara mu bitangazamakuru bikomeye kuri uyu mugabane.

Yiyise 'Ambassador of The Ghetto, Voice Of The Money, The Best Of East Africa, The Frontline Commander, ATM Machine, The Orginal Copy, The Brother From Anather Mather, The King Super Manager, The Inspiration Of The Youth From Zero to Hero, Mutoto wa Mungu, Konyine boy, KING OF YOUTUBE'.

Youtube yamugize icyamamare hirya no hino ku Isi

Gakumba Patrick (Super Manager) mu kiganiro na InyaRwanda.com yavuze ko ikintu cya mbere kivuna kukigeraho ari izina. Yasobanuye ukuntu Youtube ari yo yamufashije kugera ku izina afite. Ati "Youtube niyo yamenyekanishije bituma ama Radio n’amateleviziyo n’ibindi bitangazamakuru bibona umwanya wo kunkina no kumvugisha ndagaragara ".

Nyuma yo kugaragara binyuze kuri Youtube, avuga ko ibitangazamakuru bikomeye nabyo byatangiye kumutumira. Yabisobanuye agira ati "Nakoze ikiganiro na televiziyo yitwa Azam TV yo muri Tanzania, nacyo ubu kiri kuri Youtube Channel ya Azam, nakoze ikindi kuri Viradua nayo yo muri icyo gihungu, nakoze indi kuri KTN yo muri Kenya, njya South Africa ku yitwa Dstv, njya Uganda nsaga abanyamakuru batabarika bantegereje mu masegonda nibona kuri Youtube ".

Aha yahise atubaza undi muhanzi wageze kuri aka gahigo mu Rwanda ku buryo ibyo biganiro bye nawe bishobora kugaragara kuri Youtube kandi mu ndimi zitandukanye. Ikindi kinyamakuru gikomeye cyamuvuzeho ni icyitwa Gaol.com cyo mu Bwongereza cyandika ku mikino cyane. Icyo gihe yari ari mu mishinga yo kujyana Kagere mu ikipe yitwa Levante yo muri ESIPANYE, gusa ntibyaje gukunda.

Ibiganiro yakoze hano mu Rwanda byo yavuze ko atakwirirwa abigarukaho kuko ari byinshi cyane kandi byakunze. Uyu muhanzi abenshi bafata nk'umunyarwenya nyuma y'uko mu minsi ishize umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda avuze ko amazina yiyise asa n'avuga ibigwi bye, byatumye aba bahanzi bombi batari baziranye bahuzwa n’imbuga nkoranyambaga bemeranya kuzakorana umushinga w’indirimbo.

Youtube yatumye Super Manager asarura agatubutse muri Africa:


Myuma yo kwamamara mu buryo bukomeye cyane cyane mu bijyanye no kugurisha abakinnyi kubera Youtube yatangiye gusarura amafaranga muri Africa. Kuri iyi ngingo yagize ati "Nagiye kwa Moise Katumbi hariya Rumumbashi ntwaye uwo bita Thomas Ulimwengu umukinnyi ukinayo na nubu. Nabyitwayemo neza mujyana muri Tout Puissant Mazembe bampa agatubutse ". 

Yakomeje avuga ko ikiganiro cy’uko byagenze nacyo ubu wakibona kuri Youtube. Yakomoje ku bindi bihugu yagiye ajyamo akabisaruramo agatubutse mu buryo bwo kugurisha abakinnyi. Yavuze ko kumenyekana muri aka kazi byagiye bimufasha gusarura amafaranga abikesha Youtube.

Urundi rugero yatanze ni urw'amasezerano ya miliyoni 200 Frw aherutse kugirana n’uruganda rwa Esperanza Groupe Ltd. Ubuyobozi bw’uru ruganda mu gihe bashyiraga umukono ku masezerano bwavuze ko bwamuhisemo kuko ari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. 

Super Manager yavuze ko bamumenye kubera cyane cyane ibiganiro yagiye akora kuri shene zitandukanye za Youtube. Aya masezerano y’imyaka ine yamugize umuhanzi wa mbere abonye kontaro y’amafaranga menshi mu Rwanda.

Youtube yamuhaye igikundiro mu ngeri zitandukanye:

Kubera Youtube yaduhaye urugero rw’inkumi yamwihebeye yabaye miss Burundi yifuje guhura nazwe.Yagize ati "Icyo gihe nari nasabwe n’umukobwa witwa Miss Gateka wabaye Miss Burundi. Nk’umwe mu bafana banjye yari yasabye umunyamakuru witwa Sabin ko yampuza nawe akansuhuza ".

Iki kiganiro kiri mu byarebwe cyane kuri shene cyashyizweho y’uyu munyamakuru yagarutseho. No ku zindi shene igihe bamutumiye ikiganiro cye usanga cyarebwe ku kigero cyo hejuru ugereranije n’ibindi. Uyu muhanzi afite abafana batari bake. Ahanini wa mugani we binagaragarira mu biganiro akunze kugirana n'abakorera kuri Youtube.

Impamvu twavuze ko akundwa n'ingeri zitandukanye ni uko yigeze kuvuga ko umunsi umwe yatunguwe ubwo Gen. James Kabarebe yamugendereraga.

REBA HANO IKIGANIRO DUHERUTSE KUGIRANA NAWE KIRYOSHYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...