Uyu muhanzikazi mushya ntabwo yagarukiye gusa ku gusohora indirimbo, ahubwo yahise atangira kwinjira mu biganiro by’abantu kubera amagambo yavuga mbere y’uko ayishyira hanze, ubwo yagiraga ati: “Nindekura indirimbo yanjye ya mbere y’amashusho, bizamera nko kumena ingano mu nkoko zishonje.”
Nyuma y’isohoka ry'indirimbo “Isiganwa”, abenshi batangiye kubona neza icyo yashakaga kuvuga. Ni indirimbo iri kwakirwa neza cyane, abantu benshi bakayisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa bwayo ndetse n’uburyo amashusho yayo akozemo.
Ni video ifite iminota umunani irengaho amasegonda, ikaba irimo n’udushya twatunguye benshi ku muntu ukiri mushya muri Gospel.
Hari aho igaragaza abasore batangira bunamye nk’abari mu rugendo rugoye, nyuma bakazamuka bakabyina bafite ibyishimo n’imbaraga nshya, ibintu bishushanya umuntu uva mu bihe byo gucika intege akagarurirwa ibyiringiro n’Imana.
Hari kandi n’abakobwa bagaragara muri video bayihaye uburyohe bwihariye binyuze mu mibyinire, imyambarire ndetse n’imikinire ituma amashusho arushaho kuba meza kandi akaba agezweho. Abamaze kuyireba bavuga ko “Isiganwa” yanditse neza kandi ko ikozwe ku rwego rutari rwitezwe ku muhanzi ukiri mushya.
Mu buryo bugaragara, iyi ndirimbo ubwe avuga ko yamuhenze cyane mu kuyikora, haba mu buryo bw’amashusho, imyambaro, ahafatiwe amashusho ndetse n’uburyo yateguwe.
Pauline utangiranye imbaduko idasanzwe ni muntu ki?
Amazina ye ni Muhabwanayo Pauline. Ni umuvugabutumwa, akaba anemeza ko ari umuhanuzi. Yagize ati “Jye ndi umuvugabutumwa, nkaba umuhanuzi, kandi nkaba umunyempano nyinshi.” Izo mpano nyinshi ziyongera ku kuririmba zirimo kubyina imbyino gakondo, siporo no gusabana n’abandi.
Ni umugore wubatse urugo, umaze igihe gito ashakanye na Uwanyirigira Raymond, akaba akunze kuvuga ko umugabo we ari umwe mu bantu bamubaye hafi cyane mu rugendo rwo gukora “Isiganwa”, ati: “Umutware wanjye yaramfashije cyane muri iyi ndirimbo.”
Pauline ubarizwa mu Itorero ADEPR, atuye i Kabuga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akaba afite imyaka 32 y’amavuko. Yize amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo muri English, French and Kinyarwanda, EFK, aho yakuye impamyabumenyi ya A2.
Nubwo yinjiye muri Gospel ubu, afite inzozi nini cyane mu myaka itanu iri imbere. Pauline avuga ko yifuza kuzaba icyamamare gikomeye kirenze benshi bari mu muziki ku isi.
Yavuze ko afite inzozi zo gushinga ministry y’ivugabutumwa ndetse n’ibikorwa byo gufasha impfubyi n’abana bo ku muhanda. Ati: “Ndifuza gukora umurimo munini wo gufasha abana batagira kivurira n’abari mu muhanda, nkabafasha kubona ubuzima bwiza no kumenya Imana.”
Mu myaka itanu iri imbere, Pauline yifuza kuba amaze gushyira hanze albums eshatu z’indirimbo n’amashusho yazo, ndetse akaba afite studio ye bwite itunganya amajwi, production.
Si ibyo gusa, yongeyeho ati “Hari kandi izindi nzozi mfite zo gushyiraho ihuriro ry’abana babyina drama, n’itorero ry’imbyino gakondo, kugira ngo mfashe urubyiruko guteza imbere impano zarwo.”
Yavuze kandi ko yifuza kurangiza kaminuza mu bijyanye na Art and Literature ndetse na Theology, kugira ngo arusheho gukorera Imana afite ubumenyi bwagutse.
Mbere ya “Isiganwa”, Pauline yari asanzwe afite izindi ndirimbo za audio zirimo “Murajya He?”, “Imbaraga z’Imana”, “Umwami wa Kera” na “Urashoboye”, ariko iyi ndirimbo nshya ni yo yamwinjije byeruye mu ruhando rw’abahanzi bari gukurikiranwa muri Gospel nyarwanda.
Mu butumwa buri muri “Isiganwa”, agaruka cyane ku gukomeza urugendo rwo kwizera nubwo haba hari ibigeragezo byinshi. Ati: “Hari abantu benshi bananiwe, bafite imitima yacitse intege. Numvaga Imana inshyize ku mutima kubwira abantu ko urugendo rwo kwizera ari isiganwa ridakeneye guhagararira hagati.”
Yakomeje avuga ko yifuza ko umuntu uzumva indirimbo ze azajya yumva agaruriwe amahoro, ibyiringiro n’imbaraga zo kongera kwegera Imana.
Nubwo akiri mushya, Pauline agaragaza icyizere, umuhamagaro n’inzozi ngari, ibintu byatumye abenshi batangira kubona muri we umwe mu bahanzi bashya bashobora kugira ijambo rikomeye muri Gospel y’u Rwanda mu myaka iri imbere.

Muhabwanayo Pauline akomeje kugarukwaho na benshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise “Isiganwa”
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "ISIGANWA" YA PAULINE
