Amakuru
yizewe InyaRwanda yabonye avuga ko aba bombi bazakora ubukwe mu mpera za
Werurwe 2026, aho bazahamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu, nyuma
y’imyaka ishize bari mu rugendo rw’urukundo rwagejeje ku cyemezo cyo kubaka
umuryango.
Mu
ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026, Prosper Nkomezi yifashishije
konti ye ya Instagram, asangiza abakunzi be amafoto agaragaza uyu mukobwa
yamaze guhitamo, agaragaza ko ari we uhuje n’ibyifuzo yari yarahaye Imana.
Mu
butumwa bwe, Nkomezi yagize ati “Umutima wanjye waguhisemo, n’ijuru
rirabyemeza. Ndagukunda uyu munsi, ejo n’iteka ryose.”
Aya
magambo yagaragaje ko uru rukundo afitiye Rètine arufata nk’uruyobowe n’Imana,
atari amahitamo ashingiye ku marangamutima gusa, ahubwo ari icyemezo cyemejwe
n’Imana, kandi ko urukundo rwabo ari urudahinduka.
Rètine
Nkurunziza, ufite imyaka 23 y’amavuko, ni umusizikazi utuye muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, wiyemeje gukoresha impano ye mu gutabariza abarengana,
by’umwihariko Abanyamulenge bakomeje guhura n’ihohoterwa no kuvutswa
uburenganzira bwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu
mukobwa akomoka mu muryango wa Nkurunziza wa Eliya, Eliya wa Birengo, Birengo
wa Ruvubika, Ruvubika wa Serutende, Serutende wa Rutogogo, akaba ari umugunga
wo mu nzu ya Rukuzangabo.
Amaze
imyaka itandatu mu busizi, kuko yatangiye uru rugendo mu 2019, aho yagaragaje
ko ubusizi bwe bufite intego irenze imyidagaduro, ahubwo bugamije kuba ijwi
ry’abatagira kivugira.
Igisigo
cya mbere Rètine yashyize kuri shene ye ya YouTube ni “Humura Mulenge”. Nyuma
yacyo, yakoze indi mivugo irimo “Hora Mulenge”, “Mpore Mulenge”, “Umuco
w’Iwacu” na “Rya Joro”.
Imivugo
ye yose yibanda ku gutabariza Abanyamulenge, agaragaza uburibwe, amateka
n’icyifuzo cy’ubutabera ku bwoko bwe. Avuga ko atazaceceka igihe cyose Abanyamulenge
batarabona ubutabera n’uburenganzira bwabo busesuye.
Rètine
ni imfura mu bana batandatu. Yavukiye muri Congo, mu gace ka Imulenge, amashuri
abanza ayiga i Burundi ndetse no mu Rwanda ku Kacyiru. Mu mwaka wa 2015, ni bwo
yakomereje ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri
Kaminuza, yize ibijyanye n’ubuganga (Nursing), avuga ko yabihisemo kubera
urukundo afitiye gufasha abandi.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku wa 16 Ugushyingo 2022, yagize ati: “Nshaka
kuzafasha abantu binyuze mu buganga. Nshyira abandi imbere yanjye, mbese iyo
hari ukeneye ubufasha, mpita ndeka ibyanjye nkamufasha.”
Yavuze
ko yinjiye mu busizi abifashijwemo na se, mu 2018, amuha umutwe w’igisigo cyo
“gutashya Mulenge”. Ni igisigo cyafashwe amashusho kigashyirwa kuri Facebook,
cyakiriwe neza n’abantu benshi, bigatuma amenya ko afite impano.
Se
yamugiriye icyizere gikomeye, amusaba kubikunda no kubiha umwanya, kuko
yamubonagamo impano idasanzwe. Nubwo atahise abyitaho cyane kubera amasomo,
yaje gukomeza ubusizi mu 2019.
Rètine
Nkurunziza avuga ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, kandi ko ukwizera kwe
ari inkingi ikomeye mu buzima bwe.
Avuga
ko ikimushimisha kurusha ibindi ari ukubona umuryango we wishimye, mu gihe
ikimubabaza ari ukubeshywa cyangwa gufatwa uko atari.
Mu
gihe ategura ubukwe bwe na Prosper Nkomezi, benshi bakomeje kumwifuriza
amahirwe masa mu rugendo rwo kubaka urugo, banashima uko impano ye ikomeje
gukoreshwa mu nyungu z’umuryango n’igihugu muri rusange.
Inkuru
bifitanye isano: Nicuza kuba ntaramenye Yesu cyera, ntabwo nzaceceka ubwoko bwanjye butarabona ubutabera - Rètine
Prosper
Nkomezi na Rètine Nkurunziza mu ishusho igaragaza intambwe ikomeye bafashe mu
rugendo rw’urukundo, berekeza ku isezerano bazahamya imbere y’Imana n’abantu
muri Werurwe 2026



Rètine
Nkurunziza n’umukunzi we Prosper Nkomezi, mu ishusho itanga icyizere cy’urugo
ruzubakira ku ndangagaciro zo gukunda Imana no gukunda umuntu

Ifoto
ivuga byinshi kuruta amagambo: urukundo rwemejwe n’imitima ibiri n’icyizere ko
ijuru ryabyemeje

Mu
gihe hategerejwe ubukwe bwabo, amafoto yabo akomeje gutanga ishusho y’urugendo
rwatangiye kare rukagera ku kwiyemeza kubana iteka


Rètine
Nkurunziza, umusizikazi ubimazemo imyaka itandatu, mu ishusho y’urukundo
ruhuza impano, ukwizera n’icyerekezo cy’ubuzima
Urukundo rwa Prosper Nkomezi na Rètine Nkurunziza rugaragaza ko igihe cy’Imana kigira umwanya wacyo, kandi kigahuriza abantu babiri ku cyerekezo kimwe



Prosper Nkomezi yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Nkurunziza nyuma y'igihe gishize bari mu muyenga w'urukundo

Ifoto y’urwibutso ku rugendo rw’urukundo rwatangiye mu ibanga, none rukaba rweretswe isi mu mucyo no mu cyubahiro












KANDA HANO UREBE BIMWE MU BIHE BYARANZE IBIRORI PROSPER NKOMEZI YAMBIKIYEMO IMPETA UMUKUNZI WE
KANDA HANO UREBE IGISIGO 'RYA JORO' RYA NKURUNZIZA, UMUKUNZI WA PROSPER NKOMEZI
REBA HANO 'HUMURA MULENGE' YA NKURUNZIZA, IGISIGO CYA MBERE YASHYIZE HANZE
