Uyu
muhanzikazi avuga ko kuba muri Ambassadors of Christ Choir atari ibintu byaje
mu buryo bw’impanuka. Ni inzozi zashibutse mu mutima w’umwana muto wakuze
yiyumvamo umuhamagaro wo gukorera Imana binyuze mu ijwi rye.
“Zari
inzozi nari mfite, Imana iramfasha mbigeraho”- ni ko Sarah atangira aganira na
InyaRwanda.
Yakuze
aririmba muri korali z’abana, ndetse no mu bigo yigagamo. Ubwo yageraga i
Kigali, amahirwe y’uko yakwinjira muri Ambassadors of Christ Choir yaje
kwigaragaza. Kuri we, icyo cyari igisubizo cy’amasengesho ye.
Sarah
yahisemo iyi korali kuko yabonagamo ikintu cyihariye, ubutumwa bushingiye ku
kubaka umuntu wese, yaba muto cyangwa mukuru.
Ati: "Muri ubwo butumwa rero yagiye itanga kuva cyera, nanjye hari
ubwamfashije, ndavuga nti Imana nimfasha nanjye nzafatanya nabo gutanga ubwo
butumwa. Ni muri urwo rwego nahisemo rero Ambassadors of Christ Choir."
Mu
myaka 19 ishize, Sarah Sanyu yabaye ikimenyabose n’ijwi rya Ambassadors of
Christ Choir. Yagaragaye ku ndirimbo nyinshi ziri kuri Album 18 korali
yashyize hanze, byatumye izina rye ritandukana n’urugendo rw’ivugabutumwa
ry’iyi korali.
Indirimbo
zayo zirimo: Yesu ni inzira, Abasaruzi, Nahuye na Mesiya, Hejuru mu kirere, Ntakirutimana
na Hoziana, n’izindi nyinshi, zigaragaza ijwi rye rifite ubushobozi bwo gutuma
amagambo y’indirimbo asohoka n’ubushobozi bwo gufasha umutima kuyumva mu buryo
bwimbitse.
Ambassadors
nk’umuryango, si korali gusa
Sarah
avuga ko kuba muri Ambassadors of Christ Choir byamuhaye byinshi kurusha uko
yabitekerezaga. Kuri we, iyi si korali gusa, ahubwo ni umuryango wubakiye ku
rukundo, gusabana n’Imana no gukura mu by’umwuka.
Avuga
aciye bugufi yagize ati “Icya mbere nasanze Ambassadors ari umuryango, hejuru
yo kuririmba, ibikorwa dukora n'ibindi nasanze ari umuryango. Icya kabiri, ni
ahantu nduhukira, ni ahantu hamfasha kuba ntajya mu bindi bitandukanye
bitandukanye no kuvuga Imana.”
Uretse
gusabana n’Imana, avuga ko kuba muri korali ifite gahunda ikomeye bituma umuntu
akura mu murimo no mu buzima busanzwe.
Sanyu
avuga ko imbaraga zimutera gukomeza muri uru rugendo ari ukwizera Imana,
gukunda umurimo wayo no kumva ko ibitaramo byose ari uburyo bwo gukomeza
gusakaza urukundo rw’Imana.
Mu
myaka 19 ishize, uyu muhanzikazi yagiye abona impinduka nyinshi mu muziki wa
korali, ariko avuga ko ikintu cy’ingenzi cyabaye isoko y’ibyo byose ari
“ubudahemuka bw’Imana.”
Sarah
asaba urubyiruko gukunda umurimo w’Imana no kutagendera ku by’isi bishukana.
Muri
iyi myaka 19 ishize ari muri Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero
ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, harimo itanu ye bwite yatangiriyemo
urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Ndetse, avuga ko mu mpera z’uyu mwaka
azashyira hanze indirimbo ye nshya. Yaherukaga gusohora indirimbo zirimo: “Nitashinda”,
“Umunsi mushya”, “Omora’’ na “Mwana Wanjye”.
Sarah
Sanyu avuga ko Ambassadors ni “umuryango wamfashije gusabana n’Imana no
gukomeza umurimo wanjye wo kuririmba”
Ijwi
rye ryabaye ikimenyetso cy’ubudahemuka n’urukundo rw’Imana mu ndirimbo
z’ivugabutumwa

Kuva
ku nzozi z’umwana muto kugeza ku muririmbyi w’icyitegererezo – imyaka 19 ya
Sarah Sanyu muri Ambassadors of Christ Choir
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA SARAH SANYU
