Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’iyi Radio akaba na nyirayo, Sam
Karenzi mu kiganiro cya Siporo "Urukiko rw’ikirenga" cyo kuri uyu wa Mbere tariki
ya 21 Nzeri 2026.
Karenzi yiseguye ku bakunzi ba APR FC ku kuba
batazongera kumva amakuru y’ikipe bihebeye kjri SK FM.
Yakomeje agira ati: ”Abadukunda bakunda, abafana ba APR
FC bamaze ibyumweru bingana gutyo batayumva hano, reka mbasabe imbabazi kubera
ko nta nubwo bazayumva hano vuba. Noneho biveho n’urujijo ntabwo bazayumva hano
vuba. Abadukunda turabakunda kandi muzabyihanganire. Hari Radiyo zumvwa n’abantu 300, 200, 100 kandi
zigakora zikabaho".
Yavuze ko ari umurongo bihaye, ati: ”Ni umurongo twihaye
tuzasigarana bacye bakunda amakipe 15 kongeraho n’abiri yo muri Sudani ukuyemo
APR FC. Ntimuzategereze ngo wenda ejo turayivugaho cyangwa ejo bundi. Niba ukunda APR FC cyangwa ukeneye amakuru
yayo utekereze ahandi hantu utangira kujya uyumvira”.
Sam Karenzi yavuze ko atari ibyo bategetswe
n’ubuyobozi bwa APR FC nk'uko bivugwa ndetse ashimangira ngo nta gahunda bafite
yo kongera kuyivugaho dore ko ari umwanzuro wabo ku mpamvu zabo bwite.
APR FC ntacyo iratangaza kuri uyu mwanzuro wa SK FM.

