Ni umurongo bihaye! SK FM ntizongera kuvuga amakuru ya APR FC

Imikino - 21/09/2026 12:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni umurongo bihaye! SK FM ntizongera kuvuga amakuru ya APR FC

Radio ya SK FM yasabye abafana ba APR FC kutazongera kubategerezaho amakuru y’ikipe yabo dore ko bihaye umurongo wo kutazongera kuyivugaho.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’iyi Radio akaba na nyirayo, Sam Karenzi mu kiganiro cya Siporo "Urukiko rw’ikirenga" cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026.

Karenzi yiseguye ku bakunzi ba APR FC ku kuba batazongera kumva amakuru y’ikipe bihebeye kjri SK FM. Ati: ”Reka iki kintu nkivugeho nanatange aya makuru kubera ko hari igihe rimwe na rimwe abantu barengana ku bintu badafitemo amakosa. Reka nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC bagiye kumara ibyumweru bitatu batayumva hano kuri SK FM”.

Yakomeje agira ati: ”Abadukunda bakunda, abafana ba APR FC bamaze ibyumweru bingana gutyo batayumva hano, reka mbasabe imbabazi kubera ko nta nubwo bazayumva hano vuba. Noneho biveho n’urujijo ntabwo bazayumva hano vuba. Abadukunda turabakunda kandi muzabyihanganire. Hari Radiyo zumvwa n’abantu 300, 200, 100 kandi zigakora zikabaho".

Yavuze ko ari umurongo bihaye, ati: ”Ni umurongo twihaye tuzasigarana bacye bakunda amakipe 15 kongeraho n’abiri yo muri Sudani ukuyemo APR FC. Ntimuzategereze ngo wenda ejo turayivugaho cyangwa ejo bundi. Niba ukunda APR FC cyangwa ukeneye amakuru yayo utekereze ahandi hantu utangira kujya uyumvira”.

Sam Karenzi yavuze ko atari ibyo bategetswe n’ubuyobozi bwa APR FC nk'uko bivugwa ndetse ashimangira ngo nta gahunda bafite yo kongera kuyivugaho dore ko ari umwanzuro wabo ku mpamvu zabo bwite. Yavuze ko igihe bazabona bikenewe bakabona bari kuri ‘page’ imwe na bamwe mu bantu bo muri APR FC bazongera bakayivugaho.

APR FC ntacyo iratangaza kuri uyu mwanzuro wa SK FM.

Sam Karenzi yavuze ko SK FM itazongera kuvuga amakuru ya APR FC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...