Ni umuramyi n'impuguke mu miyoborere: Ibyihariye kuri Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Amakuru ku Rwanda - 25/07/2025 7:43 AM
Share:
Ni umuramyi n'impuguke mu miyoborere: Ibyihariye kuri Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Kuwa 24 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru. Dominique Habimana ari mu bagiriwe icyizere na Perezida Kagame.

Muri ba Minisitiri bashya binjiye muri Guverinoma nshya harimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu (MINALOC) na Dr. Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.

Ni mu gihe Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi ndetse na Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo.

Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, ni umwe mu bayobozi bafite ibigwi bikomeye mu nzego mpuzamahanga zita ku iterambere, akaba anazwi nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Habimana Dominique yari amaze umwaka agizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Inzego z’Ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) kuva ku wa 6 Kamena 2024, aho yari asimbuye Ngendahimana Ladislas wari umaze imyaka 6 kuri uwo mwanya.

Habimana yayoboye RALGA avuye mu Kigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere n’Imikoranire (SDC), aho yari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere (Senior Governance Programme Officer).

Afite uburambe burenze imyaka 19 mu iterambere mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere, imibereho myiza y'abaturage, iterambere ry’ubukungu, uburenganzira bwa muntu, uburinganire n’ubwuzuzanye, no gukemura amakimbirane.

Yakoreye ibigo bikomeye birimo GIZ Rwanda (2013–2018), aho yabaye impuguke mu miyoborere ishingiye ku muturage; SDC (2018–2024), aho yayoboye gahunda zateje imbere imiyoborere myiza, uruhare rwa sosiyete sivile mu miyoborere, iterambere ry’ubucuruzi n’uburenganzira bwa muntu.

Muri SDC, yatanze umusanzu ukomeye mu kubaka uburyo bwo gukemura amakimbirane hifashishijwe inzego z’ubutabera zishingiye ku baturage nk'Abunzi, ategura gahunda z’ubufatanye hagati ya Leta na sosiyete sivile, ndetse anagira uruhare mu biganiro by’ubwiyunge n’amahoro ku rwego rw’akarere k’ibiyaga bigari.

Yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Guverinoma y’u Budage n’u Rwanda mu guteza imbere imiyoborere myiza, ndetse ahagararira SDC mu cyiciro cyo kuyobora itsinda rikurikirana gahunda z’imiyoborere n’ivugurura ry’inzego z’ibanze (Governance and Decentralization Sector Working Group).

Mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyashegeshe ubukungu bw'isi yose, Dominique Habimana yayoboye gahunda yo gushyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Dominique Habimana afite Master's mu iterambere (Development Studies) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda (2014) n'indi Master's mu gukemura amakimbirane n’ingaruka zayo yakuye muri Geneva Graduate Institute, mu Busuwisi (2022).

Afite Bachelor’s mu Mibereho Myiza (Social Sciences) yakuye Université Libre de Kigali (2006). Azi neza Icyongereza n’Igifaransa ndetse anavuga mu rugero Igiswahili. Azwiho ubuhanga mu kuyobora ibiganiro by’ingirakamaro no gutegura igenamigambi ry’igihe kirekire.

Habimana Dominique ni umuhanzi wa Gospel umaze imyaka irenga 11 mu muziki. Ni umwanditsi mwiza w'indirimbo yaba ize ku giti cye ndetse n'amakorali. Indirimbo ze zamenyekanye cyane harimo: "Njyewe na Yesu", "Icyiza gitsinde ikibi", "Ndagukunda", "Narababariwe", "Umunyarwanda", "Turashaka Amahoro", "Izina Rizima" n’izindi

Ni umukristo mu Itorero AEBR Kacyiru ndetse Se ni Pasiteri. Yamaze igihe ari Perezida wa Korali Seraphim Melodies, imwe mu makorali azwi cyane mu Rwanda. Ni na we wandikiye indirimbo nyinshi iyi korali izwi no mu bikorwa byo gutanga amaraso ku barwayi mu bitaro.

Mu kiganiro yahaye inyaRwanda mu mwaka wa 2015, Dominique Habimana yavuze ko yiyemeje gukora umuziki uhindura Isi, abinyujije mu ndirimbo zigaruka ku mahoro, urukundo no gukorera Imana.

Mu mirimo itandukanye yakoze, Habimana yakunze gushyira imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ubufatanye hagati ya Leta n’abaturage, n’iterambere ryuzuye rifasha buri wese kugira uruhare mu bimukorerwa.

Abaminisitiri bashya n’abasubijwe mu myanya barimo Habimana Dominique wahawe kuyobora MINALOC

1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

n’Ubutwererane

5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta

6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo

7. Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango

8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

9. Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu

10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’lbikorwaremezo

11. Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

12. Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi

13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

14. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima

16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

18. Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije

19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’lbikorwa by’Ubutabazi

20. Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo

21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Abanyamabanga ba Leta

1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere

2. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta

3. Godefrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta

4. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo

5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu

6. Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi

7. Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi

8. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ushinzwe urubyiruko n’ubuhanzi

10. Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo

Abandi bayobozi bakuru

1. Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ari ku rwego rwa Minisitiri

2. Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB ari ku rwego rw’Umunyamabanga wa Leta

3. Dr Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari ku rwego rwa Minisitiri

4. Nick Barigye, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Perezida Kagame yagize Habimana Dominique Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...