Ni umuramyi mwiza - Tonzi uri i Burayi yakomoje kuri Aimée Micomyiza bagiye guhurira mu gitaramo

Iyobokamana - 26/06/2026 5:52 PM
Share:
Ni umuramyi mwiza - Tonzi uri i Burayi yakomoje kuri Aimée Micomyiza bagiye guhurira mu gitaramo

Umuhanzi w'icyamamare mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Tonzi, yongeye kwerekeza ku Mugabane w'u Burayi aho agiye gukorera ibitaramo bitatu bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza. Muri ibi bitaramo harimo icyo azahuriramo n'umuramyi Aimée Micomyiza, uba muri Norvège, uwo yavuze ko ari "umuramyi mwiza kandi wagutse cyane mu gukorera Imana".

Mu bitaramo bitatu Tonzi azakorera i Burayi, harimo icyo azahuriramo na Aimée Micomyiza. Ni igitaramo cyiswe "Méga Veillée de Louange et d'Adoration", kizaba tariki ya 03 Nyakanga 2026 kuva saa Tanu z'ijoro kugeza bucyeye, kikaba cyarateguwe na Zion Temple Bruxelles. 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tonzi yavuze ko ibi bitaramo byose bihuriye ku ntego imwe yo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku Banyarwanda n'abandi batuye i Burayi, binyuze mu ndirimbo, ijambo ry'Imana ndetse n'ubuhamya.

Yagize ati: "Yego, Aimée Micomyiza tugiye guhurira mu gitaramo kizaba mu ijoro ryo ku itariki ya 3 Nyakanga, cyo kuramya Imana no kuyihimbaza tuyishimira byinshi yakoze mu buzima bwacu. Ni kimwe mu bitaramo bitatu nzakorera ku Mugabane w'u Burayi."

Tonzi yavuze ko urugendo rwe rutangirira mu Bufaransa, aho ataramira i Paris kuri uyu wa 26 Kamena 2026, mbere yo gukomereza mu Bubiligi aho azakora ibitaramo bibiri. Icya mbere kizabera i Buruseli mu ijoro ryo ku wa 3 Nyakanga, ari na cyo azahuriramo na Aimée Micomyiza, mu gihe icya kabiri kizabera i Namur ku wa 5 Nyakanga 2026.

Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo "Humura", yashimangiye ko intego y'ibi bitaramo atari ukwidagadura gusa, ahubwo ari ugukomeza ivugabutumwa nk'uko Yesu Kristo yabitegetse.

Ati: "Byose intego ni imwe, ni ukwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, mu ijambo ry'Imana no mu buhamya, nk'uko Kristo yadutegetse ati: 'Mugende mu mahanga yose mwamamaze ubutumwa bwiza, muhindure abantu abigishwa banjye.'"

Tonzi yanagarutse ku buryo yamenyanye na Aimée Micomyiza bagiye guhurira mu gitaramo, avuga ko ubucuti bwabo bwatangiye nyuma y'igihe uyu muramyi amwandikira amubwira ko akunda indirimbo ze.

Ati: "Aimée yajyaga anyandikira ambwira ko akunda indirimbo zanjye, ariko Producer Camarade na we agahora amumbwira. Byaje kurangira tuvuganye, nsanga ni umuramyi mwiza kandi wagutse cyane mu gukorera Imana. Nuko turahuza, ndetse hari n'ibindi byiza turi guteganya tuzagenda tubagezaho."

Yakomeje avuga ko yishimiye gukorana na Aimée, amusabira gukomeza gukura mu murimo w'Imana. Ati: "Kuri iyi nshuro tugiye guhurira mu ijoro ryihariye ryo kuramya Imana nk'uko biri kuri gahunda. Nanjye naramwishimiye cyane kandi mwifuriza gukomereza aho ageze, akarushaho kwamamaza Inkuru Nziza kugeza ku mpera z'isi. Ntazacike intege, Nyagasani ari kumwe na we."

Aimée Micomyiza ni umwe mu baramyi batuye muri Norvège bakomeje kwigaragaza mu muziki wa Gospel. Mu ndirimbo amaze gukora harimo "Ikamba ry'Abanesheje", "Urwandiko", "Amazi y'i Golgotha" n'izindi zakunzwe n'abakunzi b'umuziki wo kuramya Imana.

Mu minsi ishize, Aimée yari mu bitabiriye igitaramo cya Ben & Chance cyabereye muri Norvège, aho yavuze ko cyabereye umugisha benshi. Ati: "Nishimiye cyane kuba naritabiriye igitaramo gikomeye cya Ben & Chance muri Norvège. Ubwiza bw'Imana bwakoze ku mitima y'abari bahari."

Tonzi uri kubarizwa i Burayi muri gahunda z'ivugabutumwa ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda, aho amaze imyaka irenga 20 akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu rugendo rwe rwa muzika amaze gusohora album 10, zirimo "Humura", "Wambereye Imana", "Wastahili", "Izina", "I Am a Victor", "Amatsiko", "Akira", "Amakuru", "Respect" na "Mubwire".

Mu bihe bya vuba bishize Tonzi yongeye gushimangira ko agifite imbaraga mu muziki, ashyira hanze indirimbo nshya icyenda zirimo "Azaza Kugufasha", "Umusaraba" na "Ndashima" yakoranye na Muyango.

Tonzi afite indirimbo nshya "Sina shida" ishoye imizi muri Zaburi 4:9 havuga ngo "Nzajya ndyama niziguye nsinzire, kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro." Ni indirimbo yakiriwe neza dore ko imaze kurebwa n'ibihumbi 17 mu minsi micye imaze hanze.

Uretse muzika, uyu muramyi yaninjiye mu mwuga wo kwandika ibitabo. Mu mwaka wa 2025, yasohoye igitabo cye cya mbere yise "An Open Jail", cyakiriwe neza n'abasomyi batandukanye, ndetse yahise atangaza ko ari gutegura igitabo cya kabiri.

Ibitaramo Tonzi agiye gukorera mu Burayi bitegerejwe n'abakunzi ba Gospel batuye muri uwo mugabane, cyane cyane abazitabira igitaramo cyo ku wa 3 Nyakanga, aho azafatanya na Aimée Micomyiza mu ijoro ridasanzwe ryo kuramya no guhimbaza Imana.

Tonzi ari kubarizwa i Burayi mu bikorwa by'ivugabutumwa; azakorerayo ibitaramo bitatu

Umuhanzikazi Aimée Micomyiza yavuzweho amagambo akomeye na Tonzi wavuze ko ari "umuramyi mwiza kandi wagutse cyane mu gukorera Imana".

Tonzi na Micomyiza Aimee bazahurira mu gitaramo kizaba tariki 03 Nyakanga 2026

Tonzi azavuga ubutumwa bwiza mu gitaramo kizaba kuwa 05 Nyakanga 2026 muri Zion Temple Namur

Tonzi ararimba uyu munsi mu gitaramo "Heaven in the Room" cyateguwe na Jado Kelly

REBA INDIRIMBO NSHYA "SINA SHIDA" YA TONZI

REBA INDIRIMBO "AMAZI Y'I GOLGOTHA" YA AIMEE MICOMYIZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...