Ni umuntu nkunda bimvuye ku mutima-Umuhanzikazi Babo yavuze ku mukobwa byavuzwe ko bakundana

Imyidagaduro - 27/04/2021 3:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni umuntu nkunda bimvuye ku mutima-Umuhanzikazi Babo yavuze ku mukobwa byavuzwe ko bakundana

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Barbara Teta uzwi kandi nka Babo, yatangaje ko adakundana n’umukobwa yagaragaje kuri Instagram bameze nk’abakoze ubukwe, ndetse basomana byimbitse nk’abakomeza urukundo rw’igihe kinini bamaranye.

Tariki 23 Mata 2021, Babo ubarizwa mu Budage yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram ari kumwe n’umukobwa wizihizaga isabukuru y’amavuko yambaye ikanzu nk’iy’abageni. Babo nawe yambaye nk’umusore warushinze, witeguye kwita ku mukunzi we.

Aya mafoto yayaherekeresheje amagambo y’urukundo, avuga ko iyo ari kumwe n’uyu mukobwa amukunda birushijeho, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Babo uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ich Liebe Dich’ yakoranye na Urban Boys, yabwiye INYARWANDA ko yasohoye aya mafoto mu rwego rwo kwifuriza isabukuru y’amavuko uyu mukobwa akunda cyane, kuko amuba hafi mu bihe bitandukanye, avuga ko badakundana nk’uko abantu babicyetse.

Benshi bacyetse ko Babo akundana n’uyu mukobwa binaturutse ku kuba mu bihe bitandukanye haragiye hahwihwiswa ko yaba akundana n’abo bahuje igitsina.

Uyu muhanzikazi witegura gusohora indirimbo nshya, yavuze ko adakunda kugira inshuti nyinshi, ariko ko uyu mukobwa yashyize kuri Instagram bahuje muri buri kimwe bituma amugumisha iruhande rwe.

Yakomeje ati “Ni umuntu njyewe nkunda bivuye ku mutima wanjye. Kubera ni umuntu umba hafi imyaka myinshi. Ni inshuti ikomeye cyane kuri njyewe. Ntabwo nkunda no kugira inshuti nyinshi, ariko niwe wa mbere njyewe nkunda cyane mu nshuti zose ngira."

Yungamo ati “Ni inshuti imba hafi cyane. Kandi nkunda cyane. Ni umukobwa ungirira agaciro ku mutima wanjye "Kandi nshimira Imana kuba mufite nk’inshuti, kubera ko amba hafi cyane. Mu myaka myinshi tumaranye, ni umuntu nizera cyane kandi nkunda bivuye ku mutima."

Babo witegura kuzuza imyaka 20 y’amavuko, yavuze ko amaze igihe ahugiye mu ishuri no kwita ku bindi bintu byo mu buzima bwe byatumye adahita asohora indirimbo.

Avuga ko ahishiye byinshi abafana be birimo n’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi adashobora guhita atangaza. Kandi ko indirimbo ye nshya azayisohora muri Gicurasi 2021.

Yavuze ko mu buzima bwe ahora aharanira kugira inshuti no kwishima, gufasha abatishoboye barimo abagabo badafite icyo guha abana babo no guteza imbere umuziki we ukarenga imbibi z’u Rwanda, ndetse agashimisha ababyeyi be.

Uyu mukobwa yanavuze ko ari gutekereza gukora ubushabitsi mu bintu bitandukanye kugira ngo yiteze imbere nk’intego yihaye mu muziki. Ndetse ko atekereza kugira umuryango mugari nk’abandi.

Babo yatangaje ko adakundana n’umukobwa yagaragaje kuri Instagram 


Babo yavuze ko uyu mukobwa baziranye igihe kinini, kandi ko ari inkoramutima ye  


Babo avuka ku mugore w’Umunyarwandakazi n’umugabo w’Umudage


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...