Richard
Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamenyekanye
cyera ndetse babereye intangarugero abandi bahanzi ariko ntabwo yakunze
gukora ibitaramo ngo yegerane ndetse asabane n’abafana be.
Nyuma
y’imyaka 17 atagera mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo yongeye kuhagaruka aje
gukora igitaramo “Niwe Healing Worship” n’ubwo mu myaka yatambutse yakunze
gutumirwa cyane mu bitaramo by’inaha muri Kigali ariko bikanga.
Umuhanzi
Ngabo Medard usigaye aririmba indirimbo ziramya Imana ndetse akaba yaranashinze
itorero, yavuze ko uyu munsi w’igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo yari
awutegereje cyane ndetse amushimira kubwo kumubera umugisha mu bwana bwe.
Ati: “Nari ntegereje uyu munsi nange! Richard Nick Ngendahayo Imana igihe umugisha.
Warakoze guha umugisha ubwana bwange."
Kugeza
ubu, harabura iminsi 9 gusa tugataramana na Richard Nick Ngendahayo. Amatike yo
kwinjira yatangiye kuboneka binyuze kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora gukanda
*513*01#.
Ku wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, Richard Nick yakoze imyitozo yihariye n’itsinda ry’abaririmbyi ndetse n’abacuranzi bazamufasha muri iki gitaramo.

Richard Nick Ngendahayo agiye gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena
