Mu
gihe hasigaye ibyumweru bike ngo ahure n'abafana be muri BK Arena ku wa 1 na 2
Kanama 2026, King James avuga ko imyiteguro igeze ku musozo, ndetse ko ubu
hasigaye gusa gusubiramo buri kantu kugira ngo abazitabira bazahabwe igitaramo
cyujuje ubuziranenge.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026,
ubwo twamusuraga aho ari gukorera imyitozo kuri La Noche ku Kimihurura, uyu
muhanzi yavuze ko amaze amezi atatu ategura ibi bitaramo, kandi ko iby'ingenzi
byose byamaze gukorwa.
Ati: "Imyiteguro imaze amezi atatu, kandi navuga ko aho igeze, igeze ku musozo,
kuko ibyinshi twarabirangije. Ubu turi gukora dusubiramo kugira ngo turebe ko
nta hantu twibeshye cyangwa niba hari akantu twakongeramo. Navuga ko turi mu
bya nyuma."
Ni
amagambo agaragaza icyizere afite ku gitaramo azafatiraho urugero rw'urugendo
rwe rwose rw'umuziki, kuva yatangira kugeza uyu munsi.
Mu
gutegura iki gitaramo, King James yakoranye bya hafi n'umuhanzi Kenny Mirasano,
bafatanyije guhitamo itsinda ry'abacuranzi (Band) ndetse n'abaririmbyi
bazamufasha ku rubyiniro, hagamijwe gutanga umusaruro uzashimisha abazitabira.
"Ni igitaramo
cyanjye n'abafana banjye"
Mu
ijwi ririmo amarangamutima, King James yavuze ko ategereje iyi minsi
y'igitaramo nk'umuntu ugiye kongera guhura n'umuryango we.
Ati:
"Iriya tariki nyitegereje mfite amatsiko, kubera ko mu by'ukuri kizaba ari
igitaramo cyanjye n'abakunzi banjye ari twe turi muri BK Arena, ndetse n'abandi
bakunda umuziki muri rusange bazaza kutureba. Ariko ni umuziki wanjye n'abafana
banjye. Kuri njye navuga ko ari nk'umuhuro. Tuzaririmba, tuzisubiramo. Ni
ibintu binini bifite igisobanuro kinini ku rugendo rwanjye rw'umuziki.
Ndishimye kugeza ubu kandi nzi ko bizagenda neza."
Ayo
magambo agaragaza ko kuri we ibi bitaramo atari ukwizihiza imyaka gusa, ahubwo
ari no gushimira abantu babanye na we muri uru rugendo rwose rwamugize umwe mu
bahanzi bafite ibigwi mu Rwanda.
P-Fla yamaze
kugera mu myitozo, abandi bahanzi na bo bazaba bahari
Ubwo
InyaRwanda yasuraga King James mu myitozo, yari kumwe n'umuraperi P-Fla, umwe
mu bahanzi bafatanyije gukora indirimbo "Nisubiyeho", yabaye imwe mu
zakunzwe cyane.
Icyakora,
King James yavuze ko P-Fla atari we wenyine uzamufasha muri ibi bitaramo.
Yatangaje
ko abazamuherekeza ku rubyiniro ari abahanzi bagiye bakorana indirimbo zakunzwe
n'abanyarwanda, asobanura ko yabahisemo bitewe n'uburyo abafana bakunze ibyo
bakoranye.
Ati:
"Abahanzi benshi twagiye dukorana n'ubundi bashobora kuzagaragara hariya.
Kubahitamo ni uko hari n'indirimbo nziza twagiye dukorana zagiye ziba nziza.
Nk'uko nabivuze, nzaririmba indirimbo zishoboka kugira ngo abantu tubahe ikintu
gifatika. N'ubwo izo ndirimbo nazikoranye n'abandi, ariko abantu baba barazikunze."
N'ubwo
atigeze atangaza amazina y'abahanzi bose bazamufasha, aya magambo asiga benshi
bategereje kureba abazatungura abakunzi b'umuziki muri BK Arena.
BK Arena ni
intangiriro y'urugendo ruzakomereza no hanze y'u Rwanda
King
James yavuze ko kwizihiza imyaka 20 bitazarangirira muri BK Arena gusa.
Yatangaje
ko nyuma y'ibi bitaramo azakomereza urugendo mu bindi bihugu birimo Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, Canada n'ahandi, aho na ho azahurira n'abakunzi be mu
bitaramo byo kwizihiza imyaka amaze mu muziki.
Yongeyeho
kandi ko ari gutekereza gukora ibitaramo bizenguruka Intara z'u Rwanda, mu
rwego rwo gushimira abafana bamubaye hafi mu bihe bitandukanye.
Iyo
gahunda, iramutse ishyizwe mu bikorwa, yaba ihaye amahirwe abakunzi be bo hirya
no hino mu gihugu kubona King James ku rubyiniro batiriwe bagera i Kigali.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo ibi bitaramo bibe, icyizere cy'umuhanzi n'imyiteguro amaze amezi akora, bihamya ko "King James 20 Years" itegerejwe nk'imwe mu bitaramo bikomeye bizaranga uyu mwaka, cyane cyane ku bakuranye n'indirimbo ze zabaye ibirangirire mu muziki nyarwanda.

King James ari kumwe n'umuraperi P-Fla bakoranye indirimbo 'Nisubiyeho'. Aha bari mu myiteguro y'igitaramo kizabera muri BK Arena

King James yavuze ko igitaramo cye ari nk'umuhuro we n'abakunzi b'ibihangano bye, bamuherekeje mu myaka 20 ishize


Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru wa Royal Fm, MC Tino [Ubanza iburyo] ari mu bari bitabiriye kureba aho King James ageze imyiteguro y'igitaramo cye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KING JAMES
VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda
