Ni umuhungu wa Ali Khamenei! Mojtaba wagizwe Umuyobozi w'Ikirenga mushya wa Iran ni muntu ki?

Inkuru zishyushye - 09/03/2026 7:13 AM
Share:
Ni umuhungu wa Ali Khamenei! Mojtaba wagizwe Umuyobozi w'Ikirenga mushya wa Iran ni muntu ki?

Mojtaba Khamenei, umuhungu wa kabiri wa Ali Khamenei, yatorewe kuba umuyobozi w’ikirenga mushya wa Iran nyuma y’uko se yishwe mu bitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kuri Iran, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta.

Mojtaba Khamenei, afite imyaka 56 y’amavuko, akaba yararokotse ibisasu bikomeye byagabwe kuri Iran. Ni igitero cyahitanye se, nyina, umugore we ndetse n’umwe muri bashiki be. Icyakora we ngo ntiyari aho icyo gitero cyabereye.

Yatoranyijwe n’Inteko y’abanyamadini

Assembly of Experts, inteko igizwe n’abanyamadini 88 ifite inshingano zo gutora umuyobozi w’ikirenga wa Iran, yahamagariye Abanya-Iran gukomeza kunga ubumwe no gushyigikira Mojtaba Khamenei.

Mu itangazo ryanyujijwe mu bitangazamakuru bya Leta ku Cyumweru, iyi nteko yavuze ko Mojtaba yatoranyijwe nyuma y’itora rikomeye ryemeje ubuyobozi bwe. Yasabye Abanya-Iran bose, cyane cyane abanyabwenge n’intiti zo muri za kaminuza n’amashuri ya tewolojiya, gushyigikira ubuyobozi bwe no kubungabunga ubumwe bw’igihugu.

Nubwo Mojtaba Khamenei atigeze yiyamamariza umwanya wa politiki cyangwa ngo atorwe n’abaturage, amaze imyaka myinshi ari umuntu ufite ijambo rikomeye mu bari hafi ya se wari umuyobozi w’ikirenga.

Yubatse umubano ukomeye n’ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), zigira uruhare rukomeye mu mutekano n’imiyoborere y’igihugu.

Mu myaka ishize, izina rye ryakomeje kuvugwa cyane nk’umwe mu bashoboraga gusimbura se ku buyobozi. Se, Ali Khamenei, yabaye perezida wa Iran imyaka igera ku munani mbere yo kuba umuyobozi w’ikirenga w’igihugu mu gihe cy’imyaka 36, kugeza ubwo yiciwe mu gitero cyagabwe ku biro bye i Tehran ku wa 28 Gashyantare.

Kujya ku butegetsi kwa Mojtaba bishobora kugaragaza ko amatsinda akomeye ashyigikira umurongo ukomeye muri politiki ya Iran akomeje kugira ijambo, kandi bishobora no gusobanura ko igihugu kidashobora guhita cyemera ibiganiro cyangwa amasezerano mu gihe cya vuba.

Mojtaba Khamenei ntiyakunze kuvuga mu ruhame ku kibazo cyo gusimbura umuyobozi w’ikirenga, kuko ari ingingo ifatwa nk’iy'ingenzi cyane kandi yitonderwa muri Iran.

Mu by’ukuri, amaze igihe kinini yirinda kugaragara mu ruhame, adatanga ibiganiro byinshi cyangwa inyigisho rusange. Ndetse hari Abanya-Iran benshi bavuga ko batigeze bumva ijwi rye, nubwo bari basanzwe bazi ko ari umwe mu bantu bakomeye mu butegetsi bwa Iran.

Mu myaka hafi 20 ishize, abatavuga rumwe na Leta ya Iran – haba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo – bakunze kuvuga ko Mojtaba Khamenei yagize uruhare mu guhosha imyigaragambyo y’abaturage hakoreshejwe imbaraga.

Mu mwaka wa 2009, nyuma y’amatora yatsinzwe n’uwari perezida Mahmoud Ahmadinejad, habaye imyigaragambyo ikomeye izwi nka Green Movement. Abatavuga rumwe na Leta bashinje Mojtaba gukoresha umutwe w’ingabo za Basij ufitanye isano na IRGC mu guhosha iyo myigaragambyo.

Ibinyamakuru byo mu bihugu by’i Burengerazuba bivuga ko Mojtaba Khamenei yubatse umutungo munini w’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye, nubwo izina rye ritagaragara mu masezerano menshi. Bivugwa ko yakoresheje umuyoboro w’abantu bamwegereye mu kwimura miliyari z’amadolari mu myaka ishize.

Mu by’idini rya Islam, Mojtaba afite urwego rwa hojatoleslam, urwego rwo hagati mu bayobozi b’idini, rutari ku rwego rwo hejuru rwa ayatollah. Ariko na se ntiyari ayatollah igihe yabaga umuyobozi w’ikirenga mu 1989, kuko amategeko yahinduwe kugira ngo abyemererwe.

Ibi bituma hari abatekereza ko amategeko ashobora kongera guhindurwa kugira ngo Mojtaba akomeze ku buyobozi.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza igihe Iran izatangariza ku mugaragaro impinduka zose z’ubuyobozi, cyane cyane mu gihe igihugu cyashyizeho gufunga internet ku rwego rw’igihugu no kugabanya amakuru ava imbere mu gihugu kubera ibitero bikomeye bya Amerika na Israel.

Mojtaba Khamenei, umuhungu wa kabiri wa Ali Khamenei, yatorewe kuba umuyobozi w’ikirenga mushya wa Iran

Ali Khamenei wari umuyobozi w’ikirenga wa Iran yishwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...