Ni umuhanzi ufite byose - Chriss Eazy ku mpamvu yaririmbanye na Utah Nice i Huye - VIDEO

Imyidagaduro - 22/06/2026 11:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni umuhanzi ufite byose - Chriss Eazy ku mpamvu yaririmbanye na Utah Nice i Huye - VIDEO

Mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye i Huye kuri Sitade ya Kaminuza ku wa 20 Kamena 2026, umuririmbyi Chriss Eazy yongeye kugaragaza impano ye n’uburyo abona umuziki nk’urubuga rwo kuzamurana.

Ni igitaramo cyasojwe n’uyu muhanzi, wari umaze gususurutsa abafana n’indirimbo ze zimaze gukundwa nka “Bana” na “Sambolera”, ari na zo zimufasha gukomeza kwagura igikundiro cye mu muziki nyarwanda.

Ariko igice cyavugishije benshi ni uburyo yazamuye ku rubyiniro umuhanzikazi Utah Nice bagakorana indirimbo yabo “My Mind”, imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 2.9 kuri YouTube.

Abari mu gitaramo babibonye nk’igitangaza cy’ukuntu umuhanzi ukiri mu rugendo rwe ashobora gufata icyemezo cyo guha urubuga undi muhanzi, cyane cyane mu gitaramo gikomeye nk’icya MTN Iwacu Muzika Festival.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Chriss Eazy yavuze ko atabibonye nk’icyemezo gisanzwe, ahubwo ko cyaturutse ku kumenya agaciro k’impano ya Utah Nice.

Yagize ati “Ni umuhanzi mwiza. Ntekereza ko uretse na Chriss Eazy n'undi muhanzi mukuru mwiza, ni umuntu yakwifuza gukorana nawe, kuko ni umuhazi ufite byose, wujuje byose, guha amahirwe umuntu mbona ko abikwiriye, mbona ko bishoboka ko namuha ayo mahirwe, ni ikintu cyanshimishije cyane, biri mu byanshimishije cyane muri iki gitaramo nkoze."

Aya magambo ye agaragaza uko abona umuziki nk’urubuga rwo gufashanya, aho gutekereza gusa ku kwigaragaza ku giti cye, ahubwo no kuzamura abandi bafite impano.

Mu maso y’abafana, iki gikorwa cyasigiye ishusho nshya Chriss Eazy: si umuhanzi uharanira gusa kwigaragaza, ahubwo unafite icyerekezo cyo kubaka uruganda rw’umuziki rufite imikoranire n’ubufatanye hagati y’abahanzi.

I Huye, ibyabaye kuri urwo rubyiniro ntibyari igitaramo gisanzwe, byari isomo ry’uko impano, iyo ihuye n’icyizere, ishobora guhindura uburyo umuziki ugaragara ndetse n’icyerekezo cyawo.


Chriss Eazy yatangaje ko yashimishijwe no guha umwanya ku rubyiniro Utah Nice


Utah Nice na Chriss Eazy baririmbanye indirimbo bakoranye yitwa ‘My Mind’


Chriss Eazy ni we wasoje igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyaberaga i Huye

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISS EAZY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...