Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa
Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2026, Patient Bizimana yavuze ko
guhura na Chris Tomlin ari ibintu afata nk’inzozi zabaye impamo ndetse ko ari
umugisha udasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki wo kuramya Imana.
Yagize ati: “Inzozi, umugisha ndetse
n’ubuhamya byose mu mwanya umwe. Imana ni iyo kwizerwa. Guhura na Chris Tomlin,
umuntu wahaye imbaraga miliyoni z’abantu barimo nanjye kuramya Imana n’umutima
wose, ni amahirwe nzahora nibuka.”
Patient Bizimana yavuze ko Chris
Tomlin yabereye benshi urugero rwiza mu muziki wa Gospel, cyane cyane ku
bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hirya no hino ku Isi.
Chris Tomlin amazina ye nyakuri ni
Christopher Dwayne Tomlin. Yavutse tariki ya 4 Gicurasi 1972, avukira mu mujyi wa
Grand Saline muri Leta ya Texas muri Amerika. Ni umwe mu bahanzi bafite ijambo
rikomeye mu muziki wa Gospel, cyane cyane mu njyana ya ‘Contemporary Christian
Music’.
Uyu muhanzi yakuriye mu muryango
ukunda umuziki, ari na ho yatangiriye kwiga gucuranga gitari akiri umwana muto.
Afite imyaka icyenda gusa, yari yamaze kwandika indirimbo ye ya mbere yise
Emmanuel, yari indirimbo ya Noheli.
Chris Tomlin yize muri Tyler Junior
College mbere yo gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Texas A&M. Nyuma yaje
kwimukira muri Austin aho yatangiye gukora umurimo wo kuyobora abaririmbyi mu
rusengero, ibintu byamubereye intangiriro y’urugendo rwe rwa muzika.
Mu 1995 ni bwo Chris Tomlin
yasohoye album ye ya mbere yise Inside Your Love. Nubwo yatangiye umuziki kare,
album ye ya gatatu The Noise We Make ni yo yamuhesheje kumenyekana cyane muri
Amerika no hanze yayo.
Iyi album yari iriho indirimbo
Forever, yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu nsengero zitandukanye ku
Isi.
Yakomeje kwamamara binyuze muri
album nka Not to Us, yariho indirimbo Famous One na Enough. Yongeye kwamamara
cyane ku rwego mpuzamahanga mu 2008 ubwo yasohoraga album Hello Love, yinjiye
mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Billboard 200.
Mu 2010 yasohoye album And If Our
God Is for Us…, yanamuhesheje guhatana muri Grammy Awards mu cyiciro cya Best
Contemporary Christian Music Album.
Mu rugendo rwe rw’umuziki, Chris
Tomlin yegukanye ibihembo byinshi bya Dove Awards, harimo kuba umwanditsi
w’indirimbo mwiza mu 2006 na 2007 ndetse aba n’umuhanzi w’umwaka mu 2008 na
2009.
Chris Tomlin azwi cyane mu ndirimbo
zakomeje gukundwa no kuririmbwa mu nsengero zitandukanye ku Isi. Muri zo harimo
How Great Is Our God, Amazing Grace (My Chains Are Gone), Good Good Father
ndetse na Holy Forever.
Uyu muhanzi kandi yagize uruhare
rukomeye mu muryango wa Passion Movement, ugamije gushishikariza urubyiruko
kubaho ubuzima bweguriwe Kristo. Yakoze mu gutunganya album nyinshi za Passion
ndetse anaririmba mu bikorwa byinshi by’uyu muryango.
Abatari bake bafata Chris Tomlin nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu guhindura no kuzamura uburyo bwo kuramya Imana binyuze mu muziki wa Gospel muri iki gihe.

Patient Bizimana yahishuye uko
yakozwe ku mutima no guhura na Chris Tomlin wamubereye ikitegererezo
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA CHRIS TOMLIN
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDIHANO' YA PATIENT BIZIMANA
