Ni umugisha wihariye - Patient Bizimana nyuma yo guhura na Chris Tomlin, icyamamare muri Gospel ku Isi

Iyobokamana - 08/05/2026 5:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni umugisha wihariye - Patient Bizimana nyuma yo guhura na Chris Tomlin, icyamamare muri Gospel ku Isi

Patient Bizimana yatangaje ko yakozwe ku mutima no guhura n’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi, Chris Tomlin, wamamaye mu ndirimbo zirimo Holy Forever, Lord, I Need You, How Great Is Our God n’izindi zakunzwe cyane mu nsengero zitandukanye ku Isi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2026, Patient Bizimana yavuze ko guhura na Chris Tomlin ari ibintu afata nk’inzozi zabaye impamo ndetse ko ari umugisha udasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki wo kuramya Imana.

Yagize ati: “Inzozi, umugisha ndetse n’ubuhamya byose mu mwanya umwe. Imana ni iyo kwizerwa. Guhura na Chris Tomlin, umuntu wahaye imbaraga miliyoni z’abantu barimo nanjye kuramya Imana n’umutima wose, ni amahirwe nzahora nibuka.”

Patient Bizimana yavuze ko Chris Tomlin yabereye benshi urugero rwiza mu muziki wa Gospel, cyane cyane ku bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hirya no hino ku Isi.

Chris Tomlin amazina ye nyakuri ni Christopher Dwayne Tomlin. Yavutse tariki ya 4 Gicurasi 1972, avukira mu mujyi wa Grand Saline muri Leta ya Texas muri Amerika. Ni umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye mu muziki wa Gospel, cyane cyane mu njyana ya ‘Contemporary Christian Music’.

Uyu muhanzi yakuriye mu muryango ukunda umuziki, ari na ho yatangiriye kwiga gucuranga gitari akiri umwana muto. Afite imyaka icyenda gusa, yari yamaze kwandika indirimbo ye ya mbere yise Emmanuel, yari indirimbo ya Noheli.

Chris Tomlin yize muri Tyler Junior College mbere yo gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Texas A&M. Nyuma yaje kwimukira muri Austin aho yatangiye gukora umurimo wo kuyobora abaririmbyi mu rusengero, ibintu byamubereye intangiriro y’urugendo rwe rwa muzika.

Mu 1995 ni bwo Chris Tomlin yasohoye album ye ya mbere yise Inside Your Love. Nubwo yatangiye umuziki kare, album ye ya gatatu The Noise We Make ni yo yamuhesheje kumenyekana cyane muri Amerika no hanze yayo.

Iyi album yari iriho indirimbo Forever, yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu nsengero zitandukanye ku Isi.

Yakomeje kwamamara binyuze muri album nka Not to Us, yariho indirimbo Famous One na Enough. Yongeye kwamamara cyane ku rwego mpuzamahanga mu 2008 ubwo yasohoraga album Hello Love, yinjiye mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Billboard 200.

Mu 2010 yasohoye album And If Our God Is for Us…, yanamuhesheje guhatana muri Grammy Awards mu cyiciro cya Best Contemporary Christian Music Album.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Chris Tomlin yegukanye ibihembo byinshi bya Dove Awards, harimo kuba umwanditsi w’indirimbo mwiza mu 2006 na 2007 ndetse aba n’umuhanzi w’umwaka mu 2008 na 2009.

Chris Tomlin azwi cyane mu ndirimbo zakomeje gukundwa no kuririmbwa mu nsengero zitandukanye ku Isi. Muri zo harimo How Great Is Our God, Amazing Grace (My Chains Are Gone), Good Good Father ndetse na Holy Forever.

Uyu muhanzi kandi yagize uruhare rukomeye mu muryango wa Passion Movement, ugamije gushishikariza urubyiruko kubaho ubuzima bweguriwe Kristo. Yakoze mu gutunganya album nyinshi za Passion ndetse anaririmba mu bikorwa byinshi by’uyu muryango.

Abatari bake bafata Chris Tomlin nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu guhindura no kuzamura uburyo bwo kuramya Imana binyuze mu muziki wa Gospel muri iki gihe.

Patient Bizimana yahishuye uko yakozwe ku mutima no guhura na Chris Tomlin wamubereye ikitegererezo

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA CHRIS TOMLIN


KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDIHANO' YA PATIENT BIZIMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...