Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 21 Ukuboza
2025, nyuma y’uko indirimbo ye “Folomiana” yegukanye igihembo cy’Indirimbo
ihuriweho y’umwaka (Best Collaboration of the Year) mu bihembo bya “Isango na
Muzika Awards 2025.”
'Folomiana' ya Chriss Eazy, Kevin Kade na The Ben yahigitse
'Beauty on Fire' ya Bruce Melodie na Joe Boy, 'Delicious' ya Phi Emon na Nel
Ngabo, 'Repete' ya General Benda na Diez Dolla ndetse na 'A La Vie' ya Nel
Ngabo na Platini P.
Chriss Eazy yavuze ko iki gikombe agicyesha by’umwihariko The
Ben, wamuhaye umugisha ku ndirimbo ye, bituma ikundwa cyane n’abakunzi
b’umuziki hirya no hino mu gihugu.
Ati: "Mbanje gushimira Nyagasani utumye turi hano twese.
Icya kabiri ndagirango nshimire The Ben kuba yarahaye umugisha iyi ndirimbo
"Folomiana" ni umugisha mugari warakoze cyane.
Uyu muhanzi ukorera muri Giti Business Group, yavuze ko kuva
mu myaka itatu ishize yatangiye uburyo bwo guhurira n’abandi bahanzi mu ndirimbo,
kandi ko ubu buryo bwatanze umusaruro.
Yavuze ko yabibonye neza mu mwaka ushize wa 2024, ubwo
indirimbo ye yakoranye na Kevin Kade, yitwa “Jugumila”, yegukanaga igihembo cy’Indirimbo
y’umwaka” mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.
Agaruka kuri Kevin Kade, Chriss Eazy yavuze ati "Kuko
n'ubushije twari twakoranye 'Jugumila' nayo iratsinda itwara igihembo
cy'indirimbo y'umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards mu 2024, rero ni
umugisha munini [...] Kuba Isango Star itekereza gushimira abahanzi, ni byiza,
kandi ndashimira na Junior Giti."
Chriss Eazy yavuze kandi ko indirimbo “Folomiana” yamugejeje
ku rwego rwiza mu muziki, n'ubwo atashoboye gukora byose yifuzaga bitewe
n’ibyago byo gupfusha umubyeyi we na nyirakuru.
Ku rwego rw’isi, indirimbo zihuriweho (collaborations) zagiye
zihesha abahanzi ibihembo bikomeye ndetse zikanakundwa n’abakunzi b’umuziki
hirya no hino.
Urugero ni indirimbo “Uptown Funk” ya Mark Ronson yahurije
hamwe na Bruno Mars, yegukanye Grammy Award 2016 mu cyiciro cya “Record of the
Year” na “Best Pop Duo/Group Performance”. Ni indirimbo yamenyekanye cyane ku
isi yose kubera ijwi ryabo n’injyana yihariye.
Indi ni “Shallow” ya Lady Gaga na Bradley Cooper muri filime
ya A Star is Born, yegukanye Oscar 2019 mu cyiciro “Best Original Song” na
Grammy 2019 mu cyiciro cya “Best Pop Duo/Group Performance”. Indirimbo yahurije
hamwe impano z’umuririmbyi n’umukinnyi wa filime, igakurura imitima ya benshi.
Hari kandi “Senorita” ya Shawn Mendes na Camila Cabello,
yegukanye American Music Awards 2020 mu cyiciro Collaboration of the Year, na
“Old Town Road (Remix)” ya Lil Nas X na Billy Ray Cyrus, yegukanye Billboard
Music Awards 2020 kuri Top Hot 100 Song.
Ikindi gikomeye ni “Rain On Me” ya Lady Gaga na Ariana Grande,
yegukanye Grammy 2021 mu cyiciro “Best Pop Duo/Group Performance”, yerekana ko
ubuhanga bwo guhuriza hamwe abahanzi b’ijwi rikomeye buha indirimbo imbaraga zo
gukundwa ku isi yose.
Izi ndirimbo zose zerekana ko guhuza kw’abahanzi bituma
indirimbo iba nshya, ikanyura abakunzi b’umuziki, kandi ikagira amahirwe yo
kwegukana ibihembo bikomeye ku rwego rw’isi.
Umuririmbyi Chriss Eazy yanyuzwe n’indirimbo ye “Folomiana”
yegukanye igihembo cy’Best Collaboration of the Year mu bihembo bya Isango na
Muzika Awards 2025, ashimira The Ben


Chriss Eazy yavuze ko iyi ndirimbo yamugejeje ku rwego rwiza
nubwo atabashije gukora byose yifuzaga kubera ibihe bikomeye yanyuzemo byo
gupfusha umubyeyi we na nyirakuru


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISS EAZY
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'FOLOMIANA' YA CHRISS EAZY, KEVIN KADE NA THE BEN
