Ni umugisha - Chriss Eazy nyuma yo kungukira ku nshuro ya Kabiri mu ndirimbo ihuriweho–VIDEO

Imyidagaduro - 22/12/2025 2:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni umugisha - Chriss Eazy nyuma yo kungukira ku nshuro ya Kabiri mu ndirimbo ihuriweho–VIDEO

Umuririmbyi Chriss Eazy wamamaye nka Rukundo Christian, yatangaje ko kuva mu myaka itatu ishize ashyize imbaraga mu gukorana indirimbo n’abandi bahanzi (collaborations), bimugejeje ku mahirwe akomeye mu muziki, harimo no kwegukana ibikombe bibiri mu myaka ibiri ishize.

Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 21 Ukuboza 2025, nyuma y’uko indirimbo ye “Folomiana” yegukanye igihembo cy’Indirimbo ihuriweho y’umwaka (Best Collaboration of the Year) mu bihembo bya “Isango na Muzika Awards 2025.”
'Folomiana' ya Chriss Eazy, Kevin Kade na The Ben yahigitse 'Beauty on Fire' ya Bruce Melodie na Joe Boy, 'Delicious' ya Phi Emon na Nel Ngabo, 'Repete' ya General Benda na Diez Dolla ndetse na 'A La Vie' ya Nel Ngabo na Platini P.

Chriss Eazy yavuze ko iki gikombe agicyesha by’umwihariko The Ben, wamuhaye umugisha ku ndirimbo ye, bituma ikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki hirya no hino mu gihugu.

Ati: "Mbanje gushimira Nyagasani utumye turi hano twese. Icya kabiri ndagirango nshimire The Ben kuba yarahaye umugisha iyi ndirimbo "Folomiana" ni umugisha mugari warakoze cyane.

Uyu muhanzi ukorera muri Giti Business Group, yavuze ko kuva mu myaka itatu ishize yatangiye uburyo bwo guhurira n’abandi bahanzi mu ndirimbo, kandi ko ubu buryo bwatanze umusaruro.

Yavuze ko yabibonye neza mu mwaka ushize wa 2024, ubwo indirimbo ye yakoranye na Kevin Kade, yitwa “Jugumila”, yegukanaga igihembo cy’Indirimbo y’umwaka” mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.

Agaruka kuri Kevin Kade, Chriss Eazy yavuze ati "Kuko n'ubushije twari twakoranye 'Jugumila' nayo iratsinda itwara igihembo cy'indirimbo y'umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards mu 2024, rero ni umugisha munini [...] Kuba Isango Star itekereza gushimira abahanzi, ni byiza, kandi ndashimira na Junior Giti."

Chriss Eazy yavuze kandi ko indirimbo “Folomiana” yamugejeje ku rwego rwiza mu muziki, n'ubwo atashoboye gukora byose yifuzaga bitewe n’ibyago byo gupfusha umubyeyi we na nyirakuru.

Ku rwego rw’isi, indirimbo zihuriweho (collaborations) zagiye zihesha abahanzi ibihembo bikomeye ndetse zikanakundwa n’abakunzi b’umuziki hirya no hino.

Urugero ni indirimbo “Uptown Funk” ya Mark Ronson yahurije hamwe na Bruno Mars, yegukanye Grammy Award 2016 mu cyiciro cya “Record of the Year” na “Best Pop Duo/Group Performance”. Ni indirimbo yamenyekanye cyane ku isi yose kubera ijwi ryabo n’injyana yihariye.

Indi ni “Shallow” ya Lady Gaga na Bradley Cooper muri filime ya A Star is Born, yegukanye Oscar 2019 mu cyiciro “Best Original Song” na Grammy 2019 mu cyiciro cya “Best Pop Duo/Group Performance”. Indirimbo yahurije hamwe impano z’umuririmbyi n’umukinnyi wa filime, igakurura imitima ya benshi.

Hari kandi “Senorita” ya Shawn Mendes na Camila Cabello, yegukanye American Music Awards 2020 mu cyiciro Collaboration of the Year, na “Old Town Road (Remix)” ya Lil Nas X na Billy Ray Cyrus, yegukanye Billboard Music Awards 2020 kuri Top Hot 100 Song.

Ikindi gikomeye ni “Rain On Me” ya Lady Gaga na Ariana Grande, yegukanye Grammy 2021 mu cyiciro “Best Pop Duo/Group Performance”, yerekana ko ubuhanga bwo guhuriza hamwe abahanzi b’ijwi rikomeye buha indirimbo imbaraga zo gukundwa ku isi yose.

Izi ndirimbo zose zerekana ko guhuza kw’abahanzi bituma indirimbo iba nshya, ikanyura abakunzi b’umuziki, kandi ikagira amahirwe yo kwegukana ibihembo bikomeye ku rwego rw’isi.

Umuririmbyi Chriss Eazy yanyuzwe n’indirimbo ye “Folomiana” yegukanye igihembo cy’Best Collaboration of the Year mu bihembo bya Isango na Muzika Awards 2025, ashimira The Ben

Chriss Eazy yavuze ko kuva mu myaka itatu ashishikajwe no gukorana n’abandi bahanzi, bimugejeje ku mahirwe akomeye mu muziki harimo kwegukana ibikombe bibiri mu myaka ibiri ishize 

Chriss Eazy yavuze ko iyi ndirimbo yamugejeje ku rwego rwiza nubwo atabashije gukora byose yifuzaga kubera ibihe bikomeye yanyuzemo byo gupfusha umubyeyi we na nyirakuru

Chriss Eazy yashimye Kevin Kade nyuma y’indirimbo “Jugumila” yegukanye igihembo cy’Indirimbo y’Umwaka mu 2024, avuga ko gukorana n’abandi bahanzi ari umugisha ukomeye.

Chriss Eazy yashimye by'umwihariko The Ben, avuga ko gushaka abahanzi bafatanyije n’abandi byamuhesheje amahirwe menshi kandi bikamuzamura ku rwego rwo hejuru

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISS EAZY


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'FOLOMIANA' YA CHRISS EAZY, KEVIN KADE NA THE BEN



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...