Umwe mu bavuga
rikijyana ku mbuga nkoranyambaga akaba umukobwa w’icyamamare Eminem w’imyaka 27,
yongeye kwiyibutsa ibihe byamushimishije ubwo yarebaga se aririmbana na 50
Cent mu ruzinduko uyu muraperi aherutse gukorera i Detroit.
Abinyujije muri podcast
ye aheruka gushyira hanze, Scott yagize ati: "Twagiye mu gitaramo cya 50
Cent, icyo gihe narishimye cyane. Sinari mperutse kumubona aririmba hari haciye
igihe kirekire."
Yakomeje avuga ko yari
yiteze ko se aza gutungurana ku rubyiniro ndetse yongeraho ko yishimiye cyane
kubona ukuntu imbaga yari iteraniye aho yamwakiranye ibyishimo biri ku rwego
rwo hejuru.
Scott yasoje iyi
podcast agaragaza ko uwo munsi wamubereye "kimwe mu byumweru byiza cyane
yagize kuva yabaho." Ni mu gihe 50 Cent nawe yiyibukije ibihe yagiranye n’uyu
muraperi kuri stage maze agasangiza amashusho make yo mu gitaramo abamukurikira
kuri Instagram, yandikaho ati: "Iyo ngize ikintu nkorana na EM abantu barasara.
Ndamukunda kugeza ku rupfu! "
Muri ayo mashusho,
Eminem yagaragaye asingiza mugenzi we afata nk’intashyikirwa muri hip-hop
imbere y'imbaga aho yavugaga ati: "Detroit, vugiriza akaruru umwe mu
nshuti nziza nigeze kumenya: 50 Cent! Musakuze cyane ni isabukuru ya hip-hop y’imyaka
50. Detroit, ndabakunda mwese!"
Mu gihe 50 Cent yitegura gutangira igice gikurikira cy’uruzinduko rwe kuri uyu wa Kane mu bitaramo azatangirira mu Buholandi, kurubu uyu muraperi ahugiye mu kuvugurura filime yitwa 8 Mile yakozwe mu 2002 maze akayihinduramo ikiganiro kijyanye n’igihe kizajya gitambuka kuri televiziyo.