Ni umuco umaze ibinyejana! Menya byinshi ku ibanga ry'imyambaro y'Abanya-Saudi Arabia

Umuco - 04/07/2026 12:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni umuco umaze ibinyejana! Menya byinshi ku ibanga ry'imyambaro y'Abanya-Saudi Arabia

Iyo umuntu abonye abanya-Saudi Arabia, ikintu cya mbere gikurura amaso ni imyambaro yabo miremire ibambitse kandi myiza cyane, cyane cyane ko byerekana umuco n’imyemerere yabo. Yewe bamwe mu bantu baturuha impande zose z’Isi batangiye gukurikiza uyu muco w’imyambarire yabo.

Abagabo benshi bambara ikanzu ndende y'umweru izwi nka thobe, bakambara n'igitambaro cyo ku mutwe cyitwa ghutra cyangwa shemagh, mu gihe abagore benshi bambara abaya, umwambaro muremure utwikira umubiri wose.

Hari abatekereza ko iyi myambarire yashyizweho gusa n'idini ya Islamu, ariko amateka agaragaza ko inkomoko yayo ari uruhurirane rw'imiterere y'ikirere, umuco w'Abarabu ndetse n'inyigisho z'idini.

Imva ni mvano yiy’imyambarire

Mbere y'uko Islamu ivuka mu kinyejana cya 17, abaturage bo mu gice cy'Umwigimbakirwa wa Abarabu (Arabian Peninsula) bari basanzwe bambara imyenda miremire.

Icyo gihe ubuzima bwari bushingiye ku bworozi no gutembera mu butayu bwa Sahara bwo muri Arabia, aho izuba ryari rikaze cyane ku manywa, ariko nijoro hakaba hakonje.

Kubera iyo mpamvu, abantu batangiye kwambara imyenda irekuye kandi miremire kugira ngo, ibarinde ubushyuhe bukabije bw'izuba, umusenyi uterwa n'umuyaga utinjira mu mubiri, ndetse n’umwuka ubashe kunyura mu myenda, bigabanye kubira ibyuya.

Ni yo mpamvu thobe yabaye umwambaro ukwiranye n'ubuzima bwo mu butayu.

Kuki abagabo bambara thobe y'umweru?

Thobe ni ikanzu ndende igera ku birenge, akenshi iba ifite amaboko maremare. Nubwo iboneka mu yandi mabara, umweru ni wo ukunzwe cyane kuko; usubiza inyuma ubushyuhe bw'izuba kurusha amabara yijimye, utuma umuntu yumva akonje ndetse unagaragaza isuku, kuko umweru wandura vuba bityo ukaba usaba guhora ufurwa.

Mu gihe cy'itumba cyangwa mu bice bikonja, bamwe bambara thobe zifite amabara nk'umukara, ubururu cyangwa ikigina.

Akamaro ka ghutra na shemagh

Ku mutwe, abagabo bambara igitambaro cyitwa ghutra (cyera) cyangwa shemagh (cyera n'umutuku). Iki gitambaro gifashwa n'uruziga rw'umukara rwitwa agal, rugatuma kidahanuka.

Mu mateka, iki gitambaro cyakoreshwaga; mu kurinda umutwe izuba rikaze, gukingira isura igihe umuyaga uzamuye umusenyi no kurinda ubushyuhe bw'umubiri.

No muri iki gihe, nubwo abantu benshi baba mu mijyi igezweho, ghutra ikomeje kuba ikimenyetso cy'umuco n'uburanga bw'Abarabu.

Inkomoko ya ‘abaya’


Abagore bo muri Saudi Arabia bambara ‘abaya’, umwambaro muremure utwikira umubiri yose. Mu mateka, na mbere ya Islamu, abagore bo mu butayu na bo bambaraga imyenda miremire ibarinda izuba n'umukungugu.

Nyuma y'uko Islamu ikwirakwiriye, inyigisho zayo zashimangiye ko abagabo n'abagore bakwiye kwambara imyambaro igaragaza ubwiyoroshye no kwicisha bugufi.

Ibi byatumye ‘abaya’ iba kimwe mu bimenyetso by'umuco n'idini muri Saudi Arabia.

Ese ni itegeko kwambara umukara?

Abantu benshi batekereza ko Islamu itegeka abagore kwambara umwambaro w'umukara. Mu by'ukuri, idini rya Islamu ntirisobanura ibara runaka rigomba kwambarwa.

Nk'uko tubikesha urubuga rwa britannica.com, ibara ry'umukara ryamamaye muri Saudi Arabia kubera umuco waho, ariko mu bindi bihugu by'Abarabu usanga abagore bambara abaya z'umweru, ubururu, ikigina cyangwa andi mabara atandukanye.

Mu myaka ya vuba, cyane cyane nyuma ya gahunda ya Vision 2030, Saudi Arabia yatangiye koroshya amategeko ajyanye n'imyambarire.

Uyu munsi, abagore benshi bambara abaya zifite amabara n'ibishushanyo bitandukanye, bamwe ntibakigomba kuyambara mu buryo bw'itegeko nk'uko byahoze, ndetse imyambarire y'Abanya-Saudi iragenda ihuza umuco gakondo n'imideri igezweho.

Nubwo bimeze bityo, thobe, ghutra na abaya bikomeje kuba ibimenyetso bikomeye by'umuco n'indangagaciro z'Abanya-Saudi.

Iyo ubonye Umunya-Saudi yambaye thobe, ghutra cyangwa abaya, uba utareba imyenda gusa. Uba ureba umuco umaze ibinyejana byinshi, wavutse kubera ubuzima bwo mu butayu, uza gushimangirwa n'umuco w'Abarabu ndetse n'inyigisho z'idini ya Islamu.

Ni yo mpamvu, n'ubwo Isi y'ubu igenda ihinduka, iyi myambaro ikomeje kuba kimwe mu birango bizwi cyane biranga Saudi Arabia n'akarere k'Uburasirazuba bwo Hagati.


Thobe, ghutra na abaya bikomeje kuba ibimenyetso bikomeye by'umuco n'indangagaciro z'Abanya-Saudi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...