Indirimbo "Ndashima" ya Tonzi na Muyango, yibanda ku gushima Imana no kuyitura icyubahiro nk’Umwami w’isi yose. Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe Tonzi akomeje urugendo rwe rwagutse mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, aho aherutse no kumurika album ye ya 10 ndetse n’igitabo cye cya mbere yise ‘An Open Jail’.
Agaruka kuri uyu mushinga mushya, Tonzi yavuze ko gukorana na Muyango byari inzozi yari amaranye igihe kirekire. Yagize ati: “Ni umubyeyi nakunze cyane kuva kera kubera ijwi rye ryihariye mu njyana ya Gakondo. Yizera Imana kandi akunda Imana, ibyo byonyine byari bihagije ngo numve twakorana indirimbo ihimbaza Imana.”
Yakomeje asobanura ko mu gihe yakoraga kuri Radio Contact FM, yagize amahirwe yo kumva cyane indirimbo za Muyango, ku buryo byari bigoye gucuranga indirimbo z’umuco nyarwanda hatarimo izina rye [Muyango]. Ibyo byatumye arushaho kumukunda no kwifuza kuzakorana nawe indirimbo.
Nyuma yo guhura imbonankubone, Tonzi yakomeje kugaragaza uko yakundaga imiririmbire ya Muyango, aza no kumusaba ko bakorana indirimbo yo gushima Imana, igitekerezo Muyango yakiriye neza. Baje kwinjira muri studio barakorana, Tonzi agaragaza ko ashimira Imana yabahaye ubushobozi bwo gushyira hanze indirimbo yuzuye ishimwe n’icyubahiro cy’Imana.
Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yakozwe na Camarade Pro mu buryo bw'amajwi, Eliel pro agakora amashusho yayo, bwibanda ku gushima Imana no kuyisingiza, hashingiwe ku Ijambo ryayo rivuga ko itura mu mashimwe y’abana bayo. Inibutsa abantu urukundo Imana yabakunze ikabarema mu buryo butangaje, igaragaza ko buri muntu ari umwihariko.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi wamamaye mu ndirimbo "Humura" yagize ati: "Ubutumwa burimo [mu ndirimbo 'Ndashima'] ni ubwo gushima Imana kuko nk'uko ijambo ryayo ribivuga ko itura mu mashimwe y’abana bayo no kongera kuririmba urukundo Imana yadukunze ikaturema mu buryo butangaje, aho buri muntu ari umwihariko".
Tonzi ashimangira ko guhuza inganzo na Muyango bagatangaza ko Yesu ari Umwami ari igikorwa gifite igiciro kinini cyane, kuko bombi basangiye ukwizera n’urukundo bakunda Imana. Yavuza kandi yishimiye cyane kuganira na Muyango ku bijyanye n'agakiza.
Aragira ati: "Akarusho noneho kuyikorana na Muyango dufatanya gushima Imana twatura ko Yesu ari Umwami ni iby’ igiciro kinshi. Yarabyishimiye cyane kandi nishimiye kuganira nawe ku bijyanye n’agakiza ,yizera Imana kandi akunda Imana, ibyo ubwabyo ni ishimwe rikomeye ko indimi zose zizatura ko Yesu ari Umwami."
Indirimbo "Ndashima" Tonzi yakoranye na Muyango ni imwe mu zigize album ya 9 y'uyu muramyi yitwa "Respect". Ni album ikubiyemo indirimbo 15, igaragaramo n’izindi zakunzwe nka “Respect”, “Nshobozwa”, “Merci”, “Warabikoze”, “Umbeshejeho”, “Uwirata”, “Ndakwizera” n’izindi, yakoranye n’abahanzi batandukanye.
Tonzi afite Album 10 ari zo: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru, Respect na Mubwire. Ibi bigaragaza urugendo rurerure amaze gukora mu muziki wo kuramya Imana, akaba akomeza gutanga umusanzu ukomeye mu gukomeza kwagura umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Muyango wakoranye indirimbo na Tonzi, akunzwe mu ndirimbo zirimo "Karame Uwangabiye" [yakoreye Perezida Kagame], "Umwiza w’i Rwanda" [yayituye Madamu Jeannette Kagame], "Indahiro", "Ibirumbo", "Tera ikobe", "Nyirabashana", "Mwiza wanjye", "Sibira" [yahimbiye Ange Kagame ubwo yari agiye gukora ubukwe], "Batamuriza", "Cyo nimumurebe", n'izindi.
Tonzi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda ndetse akaba yarakuze akunda cyane umuziki wa Muyango, aherutse gushyira ku isoko igitabo cye cya mbere yise “An Open Jail”, gifite paji 174. Iki gitabo cyamuritswe ku mugaragaro mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, muri Crown Conference, mu Mujyi wa Kigali.
Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru n’abanyabugeni batandukanye, barimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Barave, n’abandi bahanzi n’abaramyi b’ibyamamare barimo Mariya Yohana, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe, Bosco Nshuti n’abandi benshi.
Tonzi ahishiye iki abakunzi be mu mwaka wa 2026?
Tonzi bakunze kwita 'Igifaru', kubera umurava akorana buri kimwe cyose yerekejeho amaboko, yavuze ko afite imishinga myinshi azagenda ageza ku bakunzi be "uko Imana izagenda inshoboza". Avuga ko 2026 ari "umwaka mfitemo afitemo akazi kenshi karimo indirimbo azakorana n'abandi bahanzi banyuranye ndetse anateguza igitabo cya kabiri.
Yagize ati: "Ni umwana mfitemo collabo nyinshi n’abandi bahanzi, ibiterane ahantu hatandukanye, ibitaramo, ndi gushyira igitabo nanditse mu zindi ndimi ndetse n'icya kabiri nkigeze kure. Ibyiza byo ni nyinshi, ibiganiro byubaka Umuryango binyuze kuri 'Tonzi Naje' [ Cano ye ya Toutube], mbese kazi ni kazi hamwe n’Imana imihigo irakomeje".

Tonzi uherutse kumurika igitabo cya mbere yateguje icya kabiri

Muyango afite indirimbo nyinshi zirimo izisingiza Intwari z'u Rwanda, zigaragaza ubutwari bwazo mu mateka y'u Rwanda
Tonzi hamwe n'umugabo we Alpha umushyigikira cyane mu bikorwa bye by'ubuhanzi
REBA INDIRIMBO NSHYA "NDASHIMA" YA TONZI FT MUYANGO
