Iki gitaramo cyiswe “20 Years of King James Live at BK Arena" giteganyijwe kubera muri BK Arena tariki ya 01 Kanama 2026, kizaba ari n’umwanya wo kwizihiza imyaka 20 uyu muhanzi amaze mu muziki nyarwanda.
King James agishyira hanze amatike y'iki gitaramo, abafana be baguze amatike ku bwinshi, mu minsi itatu aba arashize nk'uko byatangajwe n'abari gutegura iki gitaramo. Abafana be bahise bamusaba ko yakwimurira igitaramo cye muri Stade Amahoro kugira ngo hatazagira ucikanwa.
Sitade
Amahoro yubatswe cyane cyane ari iyo kwakira imikino y’umupira w’amaguru niyo
mpamvu mbere yo gutekereza gukorera igitaramo muri iyi Sitade ukwiye kwegera
abantu bo mu mupira w’amaguru kugira ngo bagusobanurire.
Ku
wa 5 Gicurasi 2026, Inteko Ishinga Amategeko yasabye MINISPORTS gukemura
ibibazo bigaragara mu gucunga, gukoresha no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo
bya siporo.
Muri
ibyo bibazo yasabwe gukemura harimo n’igiciro cyo gukodesha ibikorwaremezo bya
siporo bigari, ababikoresha bavuga ko bihenze nka Stade Amahoro usanga
yigondera umugabo igasiba undi.
Uretse
n’uwo mugabo uyigondera agasiba undi, ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudan
ikina muri shampiyona y’u Rwanda, ifite agaciro karenga miliyari 3.5Frw ndetse
ikagira abayobozi bafite amafaranga n’udufaranga dore ko abayobozi bayo ari
abacuruzi ba peteroli muri Arabia Saudite.
Iyi
kipe yigeze kujya gushaka uko yajya yakirira imikino yayo ya CAF Champions League mu gihugu cya Libya
kubera igiciro kiri hejuru cya Sitade Amahoro ariko nyuma habaho ibiganiro barayorohereza gusa imikino ya Shampiyona iyikinira kuri Pele Stadium.
Tuvuye
muri izo ngero zo mu mupira w’amaguru, reka twigarukire kuri King James abafana bari
gusaba ko ashyira igitaramo muri Sitade Amahoro nyamara birengagije igiciro
cyayo.
Zaba
miliyoni 40Frw cyangwa 50Frw ntabwo zabura zo gukodesha Sitade, ariko se
ubwatsi buri muri Sitade Amahoro bwa Hybrid Grass bwakozwe na sosiyete
y’Abanya-Turukiya yitwa Hatko Hybridgrass, ko bugura arenga Miliyari, bwangijwe
n’umudiho w’abafana bwasanishwa angahe?
Uti 'ayo ni ayanjye, izindi Sitade zikorerwamo ibitaramo na Santiago Bernabeau ya
Real Madrid iberamo ibitaramo bikomeye'. Yego nibyo ariko nka Santiago Bernabéu
ifite ibice bitandatu (trays) biremereye cyane, bimanurwa munsi y'ubutaka mu
cyumba cyihariye bita Hypogeum.
Icyo gihe, umuhanzi aririmba ameze nk’uri ku mbuga isanzwe nyuma y’aho bakongera bakazamura ubwatsi. Muri Sitade Amahoro, iryo koranabuhanga rya Sener Group rituma ubwatsi butangirika nta rihari.
Ubundi buryo bwo kubungabunga ikibuga, ni ukubuhindura nyuma y'igitaramo hagashyirwamo ubundi bwatsi cyangwa se bugatwikirirwa nk'uko ku zindi sitade nka Camp Nou, Old Trafford bikorwa. Ariko se, uzatwikira ubwo bwatsi azava hehe? Azishyurwa angahe se?
‘Sound’
muri BK Arena ishobora gukodeshwa nka 10,000,000 Frw kugira ngo ibintu byose
bibe bivuga neza, bisa neza, abantu baze kwizihirwa.
Iyo
‘sound’ ntabwo ariyo yakoreshwa muri Sitade Amahoro kuko ikubye gatatu BK Arena
kandi yo irafunguye hejuru byumvikane ko n’amafaranga yakwikuba inshuro eshatu
kuzamura.
Uretse
no kwikuba inshuro eshatu, hari amahirwe menshi y’uko mu Rwanda hashobora kuba
hatari umuntu waba ufite sound nziza ihagije Amahoro Stadium ku buryo abantu
bazishima nk'uko babyifuza.
Ese
urubyiniro “Stage” ibaye itubatswe mu kibuga hagati, yakubakwa he?
Mu
mwaka wa 2024, muri Sitade Amahoro habereyemo igiterane cya “Rwanda Shima Imana”
icyo gihe stage yari yubatse uruhande rumwe ubundi abantu bagakoresha screen
kugira ngo barebe umuhanzi/Pasiteri.
Imvura
yaraguye abantu babona batashobora kubyinira mu ntebe bari bicayemo hanyuma
birara hasi bajya kubyina, imvura yose ibahitiraho.
None
se abana bose si nk’abandi? Wakubaka stage ku ruhande rumwe abandi bakareba nk’abari
gukurikiranira igitaramo kuri murandasi? None se abifuza kubyina za ndirimbo
nka Kanyobwe, Cyahiye, Zizane tuzinywe n’izindi zitandukanye bazibyina bari mu
bushorishori bwa Sitade Amahoro?
Hari
abahanzi bamaze gutaramira muri Sitade Amahoro nko ku mikino imwe n’imwe ndetse
no mu irahira rya Perezida wa Repeburika hari abahanzi baririmbye.
Abo
bahanzi, baririmba bazenguruka Sitade, babyinana n’abafana ariko ntawe urenza
iminota 15 arimo yiruka muri Sitade. None se King James we si umuntu? Yazenguruka
Sitade Amahoro inshuro 20 cyangwa 30, akaba agifite umwuka wo kuririmba izo ndirimbo 30?
Uretse
ibyo, hari abatanguranywe bagura amatike kare kubera ko bari bazi ko ari BK
Arena bivuze ko iki gitaramo kiramutse kijyanywe muri Sitade Amahoro hari
abatabyishimira kuko ifoto yo muri BK Arena idasa n'iya Sitade Amahoro.
Hari
amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko King James azafata amashusho ya zimwe mu ndirimbo
ze zidafite amashusho kandi akeneye ahantu hasa neza cyane bituma BK Arena iba
umukandida wa mbere kurusha Amahoro Stadium.
Kuri uyu wa Gatandatu, Intore Entertainment iri gutegura iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki, yatangaje ko babonye ubusabe bw’abafana kandi ko bari kubuganiraho.

King James arasabwa n'abafana be kwimurira igitaramo cye muri Sitade Amahoro, ariko mbona nko ari kumwikoreza imbabura ishyushye

Ntabwo King James n'abafana be babona ubushobozi bwo kujyana igitaramo cye muri Stade Amahoro
REBA IKIGANIRO KIVUGA KU ZINDI MPAMVU KING JAMES ATAKOREYE MURI SITADE AMAHORO
